Digiqole ad

Hollande: Yvonne Basebya yakatiwe imyaka 6 kubera Genocide

Uyu munyarwandakazi wari warabonye ubwenegihugu bw’Ubuholandi kuri uyu wa 1 Werurwe 2013 yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 n’amezi munani y’igifungo kubera uruhare yagize muri Genocide mu Rwanda.

Kuri uyu wa 1 Werurwe ubwo Basebya (iburyo wicaye) yavuganaga n'umucamanza Victor Koppe. Photo/Jerry Lampen
Kuri uyu wa 1 Werurwe ubwo Basebya (iburyo wicaye) yavuganaga n’umucamanza Victor Koppe. Photo/Jerry Lampen

Mu rukiko ruherereye mu mujyi wa La Haye, niho umucamanza  René Elkerbout yavuze ko Basebya ahamwa n’ibyaha by’ubwicanyi, gukora Genocide, ubufatanyacyaha mu gukora Genocide n’ibyaha by’intambara.

Basebya ngo yajyaga guhanishwa imyaka itanu y’igifungo ariko kandi ngo ahamwa n’icyaha cyo gukangurira abandi ubwicanyi maze urukiko rumuha igihano kirenzeho cy’imyaka itandatu.

Umucamanza yatangaje ko iki gihano kitangana n’ibyaha yakoze ariko ko nta kundi kuko nta kindi kinini bafite.

Yvonne Basebya w’imyaka ubu 65, ngo yitabiriye cyane amanama yashishikarizaga ubwicanyi ku batutsi kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

Ubusanzwe iki cyaha ngo gihanishwa igifungo cy’imyaka 30, ariko urukiko rwamuburanishije ngo rwatambamiwe mu kukimuha n’ibijyanye n’igihe yakoreye ibyo byaha.

Basebya, atuye mu Ubuholandi kuva mu Ukwakira 1998, kuva mu Ukuboza 2004 afite ubwenegihugu.

Urubanza rwe rwatangiye mu Ukwakira 2012 rukaba rumaze ibyumweru umunani ruburanishwa.

Muri uru rubanza, abatangabuhamya 70 benshi baba hanze ya kiriya gihugu barumviswe.

Yvonne Ntacyobatabara uzwi cyane nka Basebya, yavukiye mu muryango wifashije mu cyahoze ari Ruhengeri, ashakana n’umudepite.

Ahagana mu 1990 yari atuye i Gikondo ari naho yakoreye ibyaha byinshi mu byamuhamye none.

Mu 1994 yarahunze agana muri Kenya maze mu 1998 ahungira mu Ubuholandi.

rechtspraak.nl

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni ukuri igihe bakoze ibyaha bage bahanwa bibere abandi isomo.

  • biteye agahinda umuntu wakoze genocide ahabwa 6ans

  • umuntu hunga ikimwirukansa ntahunga ikimubungamo naho ubundi amaraso iyo wayamennye akubunga mu maso

  • Iyi mvugo cg icyemezo kirababaje pe, kirimo n’agasuzuguro
    Umucamanza yatangaje ko iki gihano kitangana n’ibyaha yakoze ariko ko nta kundi kuko nta kindi kinini bafite.Ntamugayo ko batazi ubwicanyi ndengakamere

  • Uyu mubyeyi ararengana, kandi ndizerako imana ariyo yonyine ibona urwangano abanyarwanda basigaranye. Imana ibafashe kugirango urwangano rubarimo ntiruingere kubyara amahano nkayabaye mumyaka ya 1994

  • Yvone ihangane ntakundi nyine ibyo kwica byo sinabihamya ariko waharaniye ko ishyaka wari warayobotse risuzugurwa ndakwibuka mumugi aho wakoraga muri laiterie Gishwati ahahoze parike ku isoko rya Nyarugenge imyigaragambyo yahaberaga uziko wabaga uyirangaje imbere,ihangane imyaka 6 ntigukwiriye wari umu CDR wo kurwego rwohejuru!!!

  • mazina abonye ko arengana gute!!!! bariya bazungu se nabo ni abanyarwanda.?ariko mwagiye mwemera ko mwahemutse mukemera nibihano!nzaba ndeba.gufungakwe ntacyo bimbwiye kuko nubundi ibye ntibizaba ibyange kndi yafungwa atafungwa ntazabazura! ariko nimujye mwemera.

  • sha amaraso nimabi reba uriya mukecuru yari azi ko ameze neza yashyikiriye ubuzima none imana iramwerekanye narye ho gato yumve ko kugira nabi ari bibi uwe ariwewe icyo ari cyocyose azabazwa ibyo yakoze kandi kwica inzirakarengane imana irabiguhanira.nabandi bari abantu abishe mwese mumenye ko umunsi ari umwe aho muri hose no mumwobo bazabakurayo.

  • nibagarare kababone kuko naba bari kubutegetsi birirwa bica abantu bakicisha abandi nabo kazababona.

Comments are closed.

en_USEnglish