Digiqole ad

Hermann Fuster wakubise Nicolas Sarkozy yisobanuye

Umugabo wakubise president Nocolas Salkozy ubwo yari mu majypefo y’ubufaransa yitwa Herman Fuster, 32, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukubita Sarkozy ngo amwereke agahinda ke.

Yagize ati: “Nashatse mbere na mbere kumufata ikiganza, nashakaga kandi no kumukubita ku rutugu, mu gihe nari mufashe ku ikoti, abashinzwe umutekano we bari muri rubanda barankuruye, najye niko kumukurura

Fuster asabira imbabazi igikorwa cye. Yamaze gukatirwa amezi 6 y’igifungo, ubu yahagaritswe ku kazi yakoragaho munzu ibika ibintu (Conservatoire) aho bazanigira hamwe niba atakwirukanwa burundu.

Fuster yemeje ko iki gikorwa cyahinduye ubuzima bwe kuko yahise areka kunywa urumugi ngo yakoreshaga cyane, ndetse ngo yari asigaye yegera ishuti bitandukanye na mbere aho yakundaga kuba wenyine.

Ku rundi ruhande uyu mugabo afatwa nk’intwari ku ruhande rw’abadashyigikiye Sarkozy (ntisarkozysme) kuko ngo igikorwa yakoze kigaragaza neza uburyo hari abafaransa benshi batishimiye uburyo ayoboye u Bufaransa.

Uyu mugabo kandi akaba amaze kumenyekana cyane, ndetse ngo narangiza igifungo cy’amezi 6, kompanyi (Company) nyinshi zo kwamamaza ngo zatangaje ko zishaka kuzahita zimuha akazi mu rwego rwo kwamamaza.

Igikorwa cye kitari kiza gishobora kuzamubeshaho mu gihe azaba asohotse mu munyururu.

Hermann Fuster avuye mu rukiko

 Jean Paul Gashumba

umuseke.com

1 Comment

  • uyu mugabo azazana n’intare mu mujyi!afata ikoti rya perezida aba abona ari mugenzi we?dore ubu nibwo agiye kumenya agaciro ka perezida

Comments are closed.

en_USEnglish