HE Kagame yafunguye ishuri rya ICT muri NUR
Nyuma y’uruzinduko rwe rwo kuwa 22 Kanama 2009 perezida wa repubulika Paul Kagame kuri uyu wa 16 Gicurasi yongeye gusura kaminuza nkuru y’u Rwanda I Ruhande mu karere ka Huye. Aha akaba nyuma yo gutaha ishuri ry’ikoranabuhanga rihuzuye yanaganiriye n’abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza.
Rwakabamba, President Kagame, n’uhagarariye Corea/Photo Newtimes
Mu masaha y’igicamunsi nibwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ishuri ry’ikoranabuhanga ”School of ICT” ryubatswe ku nkunga y’igihugu cya Corea y’epfo. Iri shuri ryatwaye akayabo ka miliyoni 4.7 z’amadorari y’abanyamerika, aho miliyoni $4m zose zatanzwe n’iki gihugu cya Koreya cyari gihagarariwe na amabasaderi wacyo mu Rwanda andi asigaye akaba yaratanzwe na kaminuza.
Umuyobozi wa Kaminuza prof. Silas Lwakabamba yabwiye perezida Kagame ko iri shuri iri shuri rifite ibyangombwa byose nkenerwa rikaba riri ku rwego rushimishije aho rifite laboratoire 11 z’ubwoko butandukanye.
Silas Lwakabamba kandi yavuze ko n’ubwo kaminuza ayoboye ikomeje gutera imbere hakiri ikibazo cy’inyubako zidahagije umubare w’abanyeshuri bayigamo aho bisaba ko amazu nk’isomero, ibyumba bya za mudasobwa (computer labs) bikora no mu masaha y’ijoro kugira ngo abanyeshuri bashobore kubikoresha igihe cyose.
Imwe muri Lab za ICT Center yafunguwe
Perezida Kagame mu kiganiro n’intiti zo muri NUR
Aganira n’aba abanyeshuri bari bamutegerejeho gukemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo mu buzima bw’imyigire yabo bamugaragarije ingorane zitandukanye.
Ku isonga haza ikibazo cyo kuba hari bamwe muri bo batibonye ku rutonde rw’abaherutse kongera kwemererwa guhabwa inguzanyo (bourse) bari bizeye ko nabo bazayemererwa kuri ubu bakaba bishyuzwa amafaranga bavuga ko arenze ubushobozi bwabo n’ubw’imiryango bakomokamo.
Perezida Kagame akaba yavuze ko aba bose niba koko bari mu byiciro by’abagomba gufashwa bazayahabwa kandi bakanishyurirwa n’amadeni yose barimo. Yagize ati ”Ubaye uri umwana wa Legiteri cyangwa minisitiri birumvikana ko utahabwa ubwo bufasha.”
Ubuyobozi bw’umuryango rusange w’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza NURSU ukuriwe na Niyomwungeri Ildebrand bwamugejejeho igitekerezo cyo gushinga ikigo cy’imari iciriritse mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwihangira imirimo aho kuba abashaka kuyihabwa. Perezida Kagame akaba yemeye ko amafaranga bazayahabwa.
Ni ubwa kabiri perezida Kagame asuye kaminuza nkuru y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri ishize. Ubwo aheruka muri iyi kaminuza mu 2009 yanenze imyigishirize n’ireme ry’uburezi yavuze ko usanga bikiri hasi. Kuri uyu wa 16 Gicurasi yagarutse ku kuba icyo abiga muri za kaminuza bakwiye guhora bazirikana ari uruhare rw’uburezi bahabwa mu kubaka igihugu no guhindura sosiyete.
Johnson Kanamugire
Umuseke.com
6 Comments
tuzarwubaka
dore iyo nkuru
We are ready to make change in our country if the government continue to give support in one way and the other.
Haracyari rwoseaabana bakwiye kubona inkunga ariko bakaba batarasohotse kuri liste ya SFAR.
keep up your objectif to make the society know what is happening around the country.
ndabona ikibazo cyo kubona computer cyari cyarabaye karande muri NUR gikemutse.
Great review! This is truly the type of post that should be shared around the internet. Sad on the Google for not positioning this article higher!
We welcome his next visit for more interactions with us,as he did not give us enough time to do so.Thank you.
Comments are closed.