Digiqole ad

Hatowe ubuyobozi bw’agateganyo bwa ADEPR busimbura abafunze (IVUGURUYE)

 Hatowe ubuyobozi bw’agateganyo bwa ADEPR busimbura abafunze (IVUGURUYE)

*Batowe ngo barangize manda yari iriho izarangira mukwa 6/2018
*Umuvugizi mushya yizeje ko agiye kugarura ubumwe mu Bakristu ba ADEPR

Mu nama yabaye mu muhezo w’itangazamakuru igateranira kuri Dove Hotel ku Gisozi abayirimo bagera kuri 60 barimo abashumba mu itorero ADEPR batoye ubuyobozi bushya buba busimbuye by’agateganyo abafunze barimo umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi wa ADEPR, umuvugizi wungriije, umubitsi wayo n’abandi… Uwatowe ni kuba ayoboye ADEPR ni Rev. Karuranga Ephraim.

Abagize Komite yatowe none. Uhereye ibumoso; P. Patrick Nsengiyumva, Aulerie Umuhoza, Pastoro Viateur Ruzibiza, Rev Karangwa John na Rev E.Karuranga
Abagize Komite yatowe none. Uhereye ibumoso; P. Patrick Nsengiyumva, Aulerie Umuhoza, Pastoro Viateur Ruzibiza, Rev Karangwa John na Rev E.Karuranga

Abagize inama y’ubutegetsi, abashumba mu turere n’indembo n’ababungirije n’abahagarariye Abakristo bose hamwe baje muri iyi nama bagera kuri 60. Abanyamakuru bahageze bahise babwirwa ko bayihejwemo. Barinjira barakinga…

Ku ngingo bari kwigaho hariho kureba ibibazo itorero ryabo ririmo ndetse no gutora Komite nyobozi iba isimbuye abafunze.

Umunyamakuru w’Umuseke wari uhari nyuma yaje kubwirwa n’umwe mu bari mu nama ko baganiriye umwanya ku bibazo Itorero rifite ubu nyuma bagatora bureau nshya y’agateganyo.

Abatowe;

Umuvugizi (umuyobozi)  Rev. Karuranga Ephraim wari  usanzwe ari umuyobozi wungirije mu Majyaruguru.

Umuvugizi wungirije ni Rev Karangwa John wari umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR Uganda.

Umunyamabanga mukuru  Pastoro Viateur Ruzibiza yakoreraga muri departement y’ivugabutumwa ashinzwe Urubyiruko, Isanamitima.

Ushinzwe imari watowe ni Aulerie Umuhoza  usanzwe ari umukristo w’i Remera.

Umujyanama watowe ni Pastoro Patrick Nsengiyumva wari umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu.

Aba batowe by’agateganyo ngo basoze manda yari isigajwe n’abafunze ubu, bakazageza mukwa gatandatu 2018.

Nyuma yo gutorerwa umwanya w’umuvugizi n’umuyobozi w’Itorero rya ADEPR  Rev. Karuranga yatangaje ko bagiye gukemura ibibazo byari mu itorero ndetse banagarure ubumwe bw’Abakristo mu itorero rya ADEPR.

Rev. Karuranga Ephraim watowe nk’umuyobozi yavuze ko icyo bagiye gukora ari ukugarura ubumwe bw’abanyetorero, kuko icyo batari bishimiye (Abakristo) ngo aricyo bagiye gukemura, ndetse ngo bagiye no gusubiza Abakristu babo ijambo ku itorero ryabo nk’uko barihoranye, ngo bazajya bakorerwa icyo bo basabye.

Ati “Itorero si iry’umuntu, kandi Abakristo bacu barakuze, icyo tubashimira ni uko nyuma y’ibyabaye ntacyabahagaritse, imirimo barayikora, icyo twabahumuriza ni uko ijwi ryabo ryajya imbere tukabumva tugakemura ibibazo byabo.”

Rev. Karuranga yavuze ko kuba Umukristo yaratswe amafaranga (yo kubaka Hoteli Dove) atari ikibazo, ahubwo ngo icyo ayo mafaranaga yakoze nicyo kibazo. Ngo kuba Abakristu barabatswe umusanzu ku mbaraga birashoboka kandi ni ubwitange Abakristu basanzwe bakora kandi nta kibazo, ahubwo ngo icyo Abakristo bakeneye ni ukumenya icyo ibyatswe byakoze.

Avuga ko umurimo w’Imana ugomba gukomeza ndetse hakagira n’abawufasha kandi ngo abo nta bandi batari Abakristu, ariko umusanzu batanze ntukoreshwe nabi.

Nyuma y’aya matora Umuseke wagiranye ikiganiro n’Umukristo wari witabiriye aya matora maze adutangariza ko aya matora ibyayavuyemo babyakiriye neza, gusa ngo bifuza ko abatowe bakora neza bakirinda gusesagura umutungo w’itorero.

Ati “Nibakora nabi bazajya aho abandi bari, kuko Abakritu bamaze gukanguka nta muntu uzongera kubarira amafaranga ngo bikunde.

 Amafaranga abakecuru baba batanze ntakore ibyo agomba gukora, bakaka Abakristo amafaranga ya hato na hato hanyuma akagaragara ko yibwa, ibyo bintu rero ntabwo bizasubira, icyo dusaba ubuyobozi bwa ADEPR ni ukubwiza ukuri Abakristu, bakirinda igitugu kuko bagiye bakoresha igitugu cyane, aho usanga babwira umu Pastori wo mu Paroisse ko nibaramuka atazanye amafaranga arahita avaho kandi byagiye bibaho.”

Uyu mukrsito utashatse ko dutangaza amazina ye yakomeje avuga ko bagiye baka Abakristu amafaranga ku ngufu utabikoze bakamunenga ngo ntabwo azi gukorera Imana, agasaba Leta gukurikirana amatorero kuko umutungo wo mu matorero ari umutungo w’Abanyarwanda nawo.

 

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Twishimiye iyi komite y’agateganyo yatowe! Imana yo mu ijuru ibajye imbere ibamurikire mu kuyobora intama zayo muri ibi bihe bikomereye itorero.

    Congs

  • Ko numva se bashobora kuba ari abantu bashyizwe mu buyobozi n’abafunzwe? Aho ikibazo kirakemutse?

    • Uri mawazo koko iryo zina wiyise rirakubereye

  • Hhhh aba bagiyeho barababaje rwose itiku riba muri ADEPR numunsi hhhhh babahe rwose nimwamamare

    • Byose byicwa n’ayo matora ! Ese ubundi, ko mperuka iri dini ari itorero ry’Imana, ryaje kuzamo Sekibi gute kugeza aho yigarurira abashumba baryo 120%. Ubanza batakiyambaza Umwuka Wera ngo abuzure, baharanira kuzuza ibindi !

  • yoooo bibaho kabisa ntakundi muriyisi turwana nabyinshi ariko siko twese dunsinda ariko imana izabane nabo ntibazabe nkabagenzibabo

  • Imana ibashyigikire kandi namwe benedata nimubasengere rwose mubaheke mumere nka Mose igihe yamanikaga amaboko bakaya bakayashyigikira.ndi inshuti yanyu yo muri EAR mwambereye umugisha mu gukizwa ndabakunda rero.nimumere mka Nehemiya muze twubake tutagumya kuba igitutai

    • Imana iguhe umugisha

  • hari icyo tubisabiye basabe kuyoborwa numwuka nibagenda uko bishakiye Imana yo mu ijuru ntizihangana ntizaceceka ireba ibintu bipfapfana mu itorero rya pantecote ibanga mbibiye ni UGUCA BUGUFI nibajya hejuru bazarenga bahanuke gusa sibyo tubifuriza ,tubifurije gukora umurimo w,Imana bitari ukwitwaza ibitabo gusa Imana ibabe hafi

  • Iyi KOMITE iri mu bintu binshimishije muri uyu mwaka. Imana ibakomereze intambwe bashumba bacu. Gusa amazina yaba BISHOP muyareke mugumane ayaba Reverends.

  • IMANA IBABERE UMUYOBOZI N’UMUJYANAMA KANDI BABANZE BAKEMURE IBIBAZO BYARI BIHARI BAHUMURIZE INTAMA KANDI BAGERAGEZE NO GUKORA ICUKUMBURA KUBIBAZO BYARI BIHARI NIBWO ABAKIRISITU BAZABAGIRIRA ICYIZERE. KANDI BAMENYE KO BARAGIYE UMUKUMBI WIMANA BAZAWUBAZWA

  • Ariko wamwuka warangaga itorero wagiye he?BAvandimwe mumbwize ukuri, nakuze musengera kubon aumugore akaboneka, mwashaka ikintu runaka mukiyiriza, cg mukajya mu butayu ibintu bigakemuka, KO mwavugaga mu myuka tukanabibatinyira, niki cyaje kuyobya itorero koko? Sinzanywe no kubakina ku mubyimba ariko, ADEPR ikeneye amavugururwa ajyanye n’igihe tugezemo, birababaje kumva ko umuntu yaza akarya utwanyu bigeze hariya mwicecekeye,murebera, mugashyirirwaho amaturo bamwe ngo bakajyamuri banki, ariko koko, ubuntimushobora gutandukanya abashukanyi, ituro ry’umukene ntacyo ritubwira koko!! Sindimu mwanya wo kubigisha, njye ndi muwo kubabwira gushishoza, njye nakuze mbatinya, nkeka ko nkoze ikosa mwandondora, ariko namwe ubwanyu mwarinjiriwe ntimwabimenya, ubukoko mwasubiranye akarango kanyu ka kera!! Sinsengera muri ADEPR ariko nka rimwe mu matorero y’ubukombe ndabasabira Nyagasani kugirango abahe urumuri kuva kumukiristu kugera ku mukuru wanyu, ngaho ngo namwe murashaka apotre!! Kera twabitaga abaconservateur none musigaye mugurukana ni ibije, ko ubu noneho mwize ni iki gituma mutajijuka koko!!
    Nyagasani ababe hafi

  • Nimuze dufatanye bayobozi bacu umwanzi wacu Ni satani gusa murusheho kutwegera

  • Hahaha Karuranga na Team ngo baje gukemura ibibazo by’abakristo!!!!!!!!!!! Cyangwa baje gukemura ibyabo bibazo. Murasetsa kweri. Ntabwo mwigeze mu menya ukuri niyo mpamvu intambara n’amahane ari byo mushyira imbere mwiyoroshye muzibukire gukiranuka mwihimbiye kutavugwa muri Bible. Rwose mureke Imana Ikore, Ibayobore mureke kuyoborwa n’intekerezo zanyu za kimuntu kuko kwifuza kwa muntu kose ni kubi!!! Karangwa John muraje mumubone uwo ariwe. Aho yanyuze hose il est trop malin!! Yabangamiye benshi kandi abigeraho. Muzabaze aho yayoboye muri East hose. Ahari Compassion ntawavugaga kereka inyungu ze zirengewe, none je mu mutungo usa nk’utagura nyirawo ngo…………. Imana Ibahe kumenya ubutumwa bwiza.

  • Nanjye ndemeranya nuvuga ko amazina ya bishop bayareka bakagumana pastors .Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Aba bagomba gusenga cyane kandi niba bagiyeho batabanje kuvugana na komisiyo ya Nzahuratorero nabo bararushywa n’ubusa nabo ntibaramara kabiri

  • Gusa bari kwitonda bagaha n’urubuga abashumba ba Paruwasi kuko harimo abashobora kuyobora kandi bimwe ijambo bagiye bigizwayo. Iyi Komite yatowe huti huti nubwo yari ikenewe harimo abantu basaga n’abaruma bagahuha bateruuraga ku byabaye bashobora kuzakingira ikibaba amakosa yabaye. amatora azaba azajyemo nabo muri za Paruwasi bagaaragaraho ubunyangamugayo n’ubushobozi aba ntibazagundire ubutegetsi

  • bene data nimureke imana abariyo ikoro naho iminsi tugezemo niyanyuma aho abantu bazaba bikunda bakunda impiya dusabirane kumana niyo nyirumurimo aboyozi bashya imana ibashyigikire

  • Congratulationz to the new team, unfortunately there are billions of challenges you are going to face so you need to be strong and work hard both spiritually and Physically.

  • Ayinya, aba batorewe kuyobora adepr nabo barye bari menge kuko imungu yamunze ibya mbere ntaho yajyiye, Sibomana na Tom ntabwo ibyo bakoraga babikoraga ari bonyine habaga hari izindi ngufu zibari inyuma ninayo mpamvu bavugaga iryo bashatse kugeza umunsi izo ngufu zibarekuye, izo ngufu mvuga kandi ni iz’umwijima murazizi bamwe birirwa baziha amaturo n’ibitambo kugirango zibazamure, mwirinde inyamaswa ifite izina rigizwe n’inyuguti 3 kuko ikoreshwa na satani nubwo besnhi muri mwe muyiramya buri munsi aho kuramya Uwiteka. Naba bashya nibiha gukorana nazo ntibazamenya uko batannye. Bakristo ba adepr, nimwige guha Imana icyubahiro cyayo mureke kuyivanga n’ikinyoma cy’isi, nimushaka kujya muby’isi mubijyemo ariko mutajyanye izina ryayo. Ntekerezako mufite ubwenge icyo nshaka kuvuga mwacyumvise n’imbaraga z’umwijima navuze murazibona, nimukomeza kuzishingikiriza mumenyeko itorero ryanyu rizasenyuka murireba kandi burundu ubutazabyuka.

  • Ayinya, aba batorewe kuyobora adepr nabo barye bari menge kuko imungu yamunze ibya mbere ntaho yajyiye, Sibomana na Tom ntabwo ibyo bakoraga babikoraga ari bonyine habaga hari izindi ngufu zibari inyuma ninayo mpamvu bavugaga iryo bashatse kugeza umunsi izo ngufu zibarekuye, izo ngufu mvuga kandi ni iz’umwijima murazizi bamwe birirwa baziha amaturo n’ibitambo kugirango zibazamure, mwirinde inyamaswa ifite izina rigizwe n’inyuguti 3 kuko ikoreshwa na satani nubwo besnhi muri mwe muyiramya buri munsi aho kuramya Uwiteka. Naba bashya nibiha gukorana nazo ntibazamenya uko batannye. Bakristo ba adepr, nimwige guha Imana icyubahiro cyayo mureke kuyivanga n’ikinyoma cy’isi, nimushaka kujya muby’isi mubijyemo ariko mutajyanye izina ryayo. Ntekerezako mufite ubwenge icyo nshaka kuvuga mwacyumvise n’imbaraga z’umwijima navuze murazibona, nimukomeza kuzishingikiriza mumenyeko itorero ryanyu rizasenyuka murireba kandi burundu ubutazabyuka. Nyiramatwi yumve.

  • mbabazwa cyane na bakristo bandika comments zisebya abashumba babo kuko ni ukwishyira hanze tukirirwa duha urwaho abapagani badutukira itorero ryacu ADEPR. jye sinzirengagiza ko muri ADEPR haba IMANA, twari dupfuye rubi tudafite ibyiringiro byahazaza ubusambanyi,ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge byaratubase twinjira muri ADEPR YESU arahadusanga aratwiyereka aduha Amasezerano meza ubu turi bazima dufite ibyiringiro by’iterambere nubugingo nubwo haboneka ababizambya ariko hari Abakiri bazima kandi ukuboko kwiza kw’Imana kuri kumwe nabo. Abayobozi bashya UWITEKA abashyigikire kandi mukaze Displine kuko no mu ntama muyoboye harimo ibirura. Vive Christianisme! vive Adepr! vive Rwanda.

  • ADEPR igeze mwikorosi ririmo rinyerera kandi ndabona nibatitonda bazarenga umuhanda

    cyakora basenge bave ibuzimu bajye i buntu.

  • Imana yo mu ijuru niyo yatangije itorero binyuze mu nama yemerejwemo ko Yesu Kristo aza gupfira umuntu ngo amucungure, Kristo rero yararyeguriwe kandi aririmo nicyo gituma rero aho uwitorero ari hose Yesu ahashyize ijisho rye. Kandi aho ni kurutare n’amarembo y’ikuzimu aramutse azikutse ntabwo azarishobora kuko itorero ridapfa, icyakora rishobora kurwara ariko umuganga waryo ni Yesu. Byashoboka ko ubu yaba aje kuvura ADEPR anyuze muri aba batowe kandi aramutse atariyo nzira anyuzemo yaba yibikiye n’izindi kuko inzira afite zirenze imyenge ya Super net. mukomere kurya umutungo w’itorero sukuvanaho amaraso akomeye y’isezerano kuri ryo. Mukomere jye ndi umukristo wa ADEPR udafite ipfunwe ry’ibyo byose byabaye kuko nzi ko Kristo akiri muzima muri ryo. Abaje muhirimbanire kugarura inyigisho nzima zubahisha Imana ibindi bizasa nkibitigeze kubaho. Murakoze.

  • Imana ibashyigikre tubifurije kuzagira imirimo myiza mwahamagariwe.

  • imana gusa ibafashe kandi ibakomeze kuko hatabaye imana twazahera munduru no mumatiku muze twubake tutazamera nka sanibarate kdi mureke gucumurira kuri bariya ba bishop kuko ntibarahamwa ni byaha kereka nibahamwa nabyo mwitonde rero murakoze mukomeze gukomerera mu mwami wacu yesu

  • Rev.Karuranga tuguhaye impundu nabo mwatoranywe!
    INAMA:
    NIMWIMURA IMARI MUKIMIKA IMANA MUZABA ABIZERWA NABAGABURA b’IJAMBO RY’IMANA. ARIKO NIMUTINDA KU MAFARANGA MUZANANIRWA KUBA ABUNGERI B’INTAMA AHUBWO MUBE ABAHIGI NKUKO RWAGASANA YARI YARABAYE!
    KRISTO ABAYOBORE.

  • Aba bantu unwami Imana ibashyigikire rwose bagire aho bageze itorero rya ADEPR mu Rwanda kandi nsabe abakristo twese kuva k’umudugudu ku geza kurwego Rw’igihugu duhagurukire gusengera ubwere bw’itorero

Comments are closed.

en_USEnglish