Digiqole ad

Hatangijwe gahunda yo kubaka imihanda ya 100Km muri Kigali

Mu gihe cy’imyaka ine mu Mujyi wa Kigali hagiye kubakwa imihanda ireshya na 100Km mu ma’quartier’ y’umujyi wa Kigali, ni imihanda y’amabuye aconze bigezweho izatwara akayabo ka  miliyari 25 na miliyoni magani munani mirongo itatu n’icenda (25 839 130 248Frw). Gahunda yo kubaka iyi mihanda yatangijwe none kuwa 2 Werurwe ku Gisimenti i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Abayobozi b'Umujyi wa Kigali na Ministre Musoni James batangiza iyi gahunda yo kubaka ku buryo bugezweho imihanda y'imigenderano
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali na Ministre Musoni James batangiza iyi gahunda yo kubaka ku buryo bugezweho imihanda y’imigenderano

Ikiciro cya mbere kizakorwa na Sosiyeti NPD-Cotraco kikaba ari kilometero 70, icyiciro cya kabiri cya Km 35 kikaba kirimo uduce tutihutirwa cyane ndetse n’ahagiye haboneka ibibazo byo kwimura abantu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fideli Ndayisaba afungura uyu muhango yavuze ko mbere yo guhitamo ahazakorwa iyi mihanda mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali begereye abaturage  bakumva ibyifuzo byabo naho bumva ibikorwa byabanziriza.

Yasobanuye ko ahihutirwa ari“Ahazafasha kugabanya umubyigano w’imodoka,ahari inyubako zigezweho mu rwego rwo kuzongerera agaciro,ahari imihanda yakozwe ariko ikaza kwangirika,ahari abaturage bagize uruhare mu kwikorera imihanda ndetse ntibanaruhanye mu kubapimira ….”

Musoni James, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wafunguye ku mugaragaro ibi bikorwa yasabye Sosiyeti ya NPD-Cotraco gukora imihanda myiza mu buryo burambye kuko ngo bahawe aka kazi bizeweho ubushobozi.

Imihanda myinshi izakorwa izashyirwamo amabuye aconze ku buryo bugezweho.

Ministre Musoni yasabye inzego zose n’umujyi wa Kigali gukurikirana ibi bikorwa kugeza birangiye  bagaharanira  ko byarangirira igihe byaba ngombwa bikarangira mbere y’iyi myaka ine.

Hazubakwa ibice bitandukanye mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali.

Muri Gasabo hazubakwa: Gisimenti-Remera, Kibagabaga, Kimironko, Kimihurura na Gisozi mu mihanda yo muri za quartier.

Kicukiro hazubakwa:Kimisange, Kagarama, Niboye, naho muri Nyarugenge ahazubakwa ni imihanda imwe n’imwe y’imigenderano iri mu murenge wa Nyamirambo.

Mu Rwanda hagiye hagaragara imihanda ikorwa nyuma y’igihe gito igatangira gucika no kwangirika ibi bikorwa biba byahombeje Leta akayabo  bityo abaturage bakagirwaho ingaruka zo gukorwa nabi.

Iyi Sosiyeti yasabwe gukora neza ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bwizeye aba ba rwiyemezamirimo kuko ngo bafite uburambe n’ibikoresho bigezweho mu gukora imihanda.

Minisitiri Musoni yinjira mu mashini zikora imihanda mu muhango wo gutangiza ibi bikorwa
Minisitiri Musoni yinjira mu mashini zikora imihanda mu muhango wo gutangiza ibi bikorwa
Ministre Musoni yakije iki kimashini
Ministre Musoni yakije iki kimashini
Minisitiri Musoni James yasabye Umujyi wa Kigali gukurikiranira hafi ibi bikorwa
Minisitiri Musoni James yasabye Umujyi wa Kigali gukurikiranira hafi ibi bikorwa ngo bizarangirire igihe
Bimwe mu bikoresho bizakora iyi mihanda
Bimwe mu bikoresho bizakora iyi mihanda
Imihanda y'imigenderano izakorwa ireshya na 100Km
Imihanda y’imigenderano izakorwa ireshya na 100Km
Ahari ibara ritukura ni ahazashyirwa imihanda mishya y'imigenderano
Ahari ibara ry’umuhondo kuri iyi kariya ya Kigali ni aho imihanda izubakwa neza

Photos/Birori E

BIRORI Eric

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko NPD COTRACO ubuyobozi bwayo buyongerere imbaraga bagure ibikoresho bishya (IBIMASHINI) bongere na ba ingenieurs kugirango ibyo basezeranye bajye babirangiza hakiri kare. Kuko murabona ko bongerewe akazi, kandi ako basanganywe nako karakomeza. Bityo rero kugirango hatagira imirimo idindira kubera akazi kenshi , nibahabwe rwose ubushobozi. Erega buriya abazungu ntakindi baturusha, uretse nyine BIRIYA BIKORESHO BIBA BIGEZWEHO. Yego baturusha abatekinisiye bazobereye, ariko uduhanda nka turiya natwe ba ingenieurs civil ntitwababura. Babongere rero, nibiba ngombwa n’abanyamahanga baze NPD COTRACO Ibahe ibiraka ariko bajye bareba abashobora kugira icyo batwigisha.
    DUSHIMYE CYANE IYI GAHUNDA, ariko ubutaha mujye mukora n’iya KABURIMBO KANDI AHANYURA IMODOKA NYINSHI MUJYE MWIGOMWA MWIMURE ABANTU haboneke umuhanda munini . Mujye kandi mwibuka guteganya aho BUS zizajya zihagarara (parking) kuko mwarabibonye ko umuhanda CERCLE – 40 ubu umaze guteza umutekano muke w’ibinyabiziga kubera ubuto bwawo, kubura aho guhagarara kandi hari circulation nyinshi cyane ndetse yiyongera umunsi ku wundi.
    NDANGIJE NONGERA GUSHIMA CYANE IYI GAHUNDA nshimiye n’abayobozi bacu bayigizemo uruhare ngo ibeho.

    THANKS

    • RWOSE URIYA WASABYE GUSURA JABANA NIBYO. NYAMARA LETA IHANYUZE YABONA KO HARI ITERAMBERE. MAYOR FIDEL NDAYISABA AZAHANYARUKIRE NKA KIRABO WIGEZE KUHAGERA KERA. NAWE AZE YIHERE AMASO UKUNTU HUBATSE NEZA ARIKO HAKABA HARI IKIBAZO CYI IMIHANDA.

      MURAKOZE KUBISUZUMA

  • très bien

  • Ntimuzibagirwe na Kacyiru mu kagari ka kibaza tubona hujujwe ibyo byose bisabwa

  • Nyarugunga ko mwayibagiwe. Busanza hameze nabi cyane kandi ni quartier nshya ikeneye kwitabwaho. Nyarugunga ku midugudu yo kwa Sekimondo naho muhibuke n’inyuma y’ikigo cya kanombe werekeza mu bice by’irimbi rya gisilikare. Na kabeze na samuduha muri quartier hameze nabi. Jules mayor ni wowe mbwira muri planning yawe. Thx

  • Iyi gahunda yimihanda no nziza ariko mbona hagombye no gutekerezwaho nihuza intara. Nkubu umuhanda Kirengere Buganda Kirinda Birambo mubona udakenewe? Abantu nyibagisura iwabo kubera umuhanda mubi. Nyamuneka HE dutabare. Na onatracom ntikigerayo.

  • COTRACO Kuki ariyo ihabwa byose niyo ishoboye? ok ni byiza niba ishoboye kurusha abandi

  • Nibyiza cyane!

    ariko rwose ntacyo leta y’urwanda itarimo
    gukora ngo iterambere rikomeze!

    ariko ababishinzwe ndavuga abayobozi bakuru
    bazagerageze bagenderere umurenge wa JABANA NA JALI barebe aho utugali nka KABUYE(AMAKAWA UGERA BWERAMVURA) NA GIHOGWE RWOSE hameze neza kdi rwose hari inyubako zijyanye n’igihe. Leta ibafashe
    ibahe imihanda kuko nicyo kibazo basigaranye cyane! ibindi biragaragara ko babigezeho! Rwose hakenewemo imihanda kgo
    harusheho kugendeka neza!

    murakoze kuhasura!

  • Iyi gahunda niyo gushimwa.

    Abaturage batuye ku Ruyenzi, mu murenge wa Runda mu Karere ka kamonyi natwe turatabaza.

    Ubuyobozi bwa Karere burebe icyo bwakora hubakwe imihanda yo muri za quartiers kuko yangiritse cyane ikaba itagendwa. Birababaza kubona umuntu yaka inguzanyo akubaka inzu igezweho ariko akaba adashobora gutaha iwe n’imodoka kubera imihanda mibi cyangwa itanashobotse (mito).

    Mayor Rutsinga nabo bafatanyije nibarebe uko bakemura iki kibazo nibiba ngombwa badusabe umusanzu imihanda ikorwe, maze Ruyenzi ibe koko umujyi wa kamonyi uri mu marembo ya Kigali.

    Turashimira kandi ubuvugize ubuyobozi bwakoze hakaba hagiye kubakwa isoko rya kijyambere, ariko batekereze no kubindi bikorwa nk’iby’ubuvuzi ndetse n’uburezi bufatikaka.

    Murakoze.

  • Nyabuneka umuhanda wa Kinyinya Mudutabare

  • Ku ikarita mwitiriye Kigali muvuga ko ariho imihanda izubakwa ntigaragaza Gasabo na Nyarugenge. Muragaragaza Kicukiro gusa. Kuki? Nukwamamaza Kicukiro se cg? Kuki mutavuza muti ikarita igaragaza imihanda izakorwa Kicukiro aho kuvuga Kigali. Kigali yose si Kicukiro

  • rwose mwibuke i Nyamirambo ku muhanda ujya ku marimbi kuko uriya muhanda ukoreshwa n’ abantu benshi kandi banyuranye.

  • Umuhanda umanuka uva kuri gereza ya Kimironko, ugaca ku biro by’Akagali ka Bibare, ugakomeza ujya Kigali Parent’s School na Excella School urababaje! Abayobozi b’Akarere ka Gasabo baje kuhasura kenshi ndetse banohereza abahanga bo kuhapima ngo hashyirwemo kaburembo ariko amaso yaheze mu kirere. Ko hariya hantu haca amamodoka menshi cyane ariko imivu y’amazi ikaba yarahangije bikomeye, koko ntacyo mwahakorera mu gihe cya vuba?

  • Rwose mwibuke umuhanda w’ I Nyamirambo ujya ku marimbi kuko ukoreshwa n’ abantu benshi kandi bnyuanye buri munsi.

  • Murakoze cyane kuri gahunda nziza yo kubaka imihanda mu mujyi wa Kigali.nabasabaga ko mwagerageza mukareba umuhanda uva kuri Gereza ya Kimironko ujya ku kagali ka bibare ureba Kigali Parents na Exella school ,imvura yashenye amazu kubere rigole zidakoze neza ndetse n,umuhanda urangije imyaka myinshi bavugako ugiye kubakwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.inyigo zihorayo kdi buri mwaka bavugako bawukora .birabababaje cyane ba Nyakubahwa mugerageze mufashe abaturage muyobora.

  • iri niryo terambere bahora batubwira! sha tugira amahirwe kuko dufite ubuyobozi bwiza ibyo bemeye barabikora kandi nkunda ukuntu bashyira inyungu z’abaturage imbere mukomereze aho turabashyigikiye.

  • ubundi ibikorwa remezo iyo bimaze kuzuzwa biba umuyobora kandi bikaba imbarutso y’iterambere ryiza kuko hari aho usanga ubutwererane no guhahirana biba byaradindiye, ariko mu rwanda ikintu cymabere ndi gushima nuko mubyo bigomba kugerwaho, hari kugenda habanzwa ibyibanz, iki nikikwereka abayobozi batekereza kure.

  • DUHERUKA AKARERE KA GASABO KATUBWIRA KO UMUHANDA UGANA MU MAKAWA UNYUZE KURI STATION MURI JABANA UZAKORWA. ARIKO TWARAHEBYE KUGEZA AHO TUTAKIBASHA GUTAHA IWACU. MUDUTABARE KANDI NA MINISTRE USHINZWE GUTWARA ABANTU NI IBINTU ADUFASHE.

    MURAKOZE

  • Musoni niwe ushinzwe IBIKORWA REMEZO!!? Cyangwa ni ukugaragaza aho cash zavuye?!!

  • Nibyiza koko ubuyobozi bwacu butugejeje aheza,najye nagirango mudufashe mwibuke n’umuhanda ugana ku bitaro by’Abashinwa unyuze imasaka rwose imvura iyo iguye umera nabi kdi naho harakoreshwa cyane muranoze.

Comments are closed.

en_USEnglish