Hatangajwe umukinnyi uhembwa neza kuri buri gihugu cya Africa
Bwa mbere Jeune Afrique yatangaje urutonde rw’abakinnyi baza imbere ya bagenzi babo mu guhembwa neza, kuri buri guhugu mu bihugu 45 bya Africa.
Hashingiwe ku rutonde rw’imishahara yabo yo mu 2011 rwatangajwe na ESPN, rwavuguruwe na Jeune Afrique rugaragaza imishahara (uvanyemo uduhimbazamusyi, abaterannkunga no kwamamaza) y’abakinnyi bahembwa neza b’abanyafrica kuri buri gihugu muri 45 bya Africa.
Amafaranga binjiza kuri buri mwaka akaba yabazwe mu ma EURO.
- Samuel Eto’o (Cameroun) Football Anzi Makhatchkala(Russia) 20 000 000
- Yaya Touré (Cote d’Ivoire) Football Manchester City (England) 14 054 000
- Emmanuel Adebayor (Togo) Football Tottenham (England) 10 616 000
- Luol Deng (Soudan) Basketball Chicago Bulls (USA) 9 530 000
- Frederic Kanouté (Mali) Football FC Seville (Spain) 6 641 000
- DeSagana Diop (Senegal) Basketball Charlotte Bobcats (USA) 5 348 000
- Christopher Samba (Congo) Football Anzi Makhatchkala(Russia) 5 000 000
- John Obi Mikel (Nigeria) Football Chelsea (England) 4 479 000
- Michael Essien (Ghana) Football Chelsea (England) 4 247 000
- Hasheem Thabeet (Tanzania) Basketball Houston Rockets (USA) 3 960 000
- Marouane Chamakh (Maroc) Football Arsenal (England) 3 280 000
- Benjani Maruwari (Zimbabwe) Football Portsmouth (England) 3 135 000
- Mathias Kiwanuka (Uganda) American Football NewYork Giants (USA) 3 089 000
- Stephane Sessegnon (Binin) Football Sunderland (England) 2 162 000
- Nadir Belhadj (Algeria) Football Al Sadd (Qatar) 2 146 000
- Herita Hilunga (DRCongo) Football Westham United (England) 2 108 000
- Mohamed Zidan (Egypt) Football Dortmund (Germany) 1 992 000
- Ismael Bangura (Guinea) Football Al Nasr Dubai (UAE) 1 600 000
- Mc Donald Mariga (Kenya) Football Inter Milan-Parma (Italy) 1 004 000
- Moussa Maazu (Niger) Football CSKA Moscow (Russia) 1 000 000
- Rodolpho Bodipo (Guinea E) Football Deportivo la Coluna (Spain) 1 000 000
- Tarik el Tarib (Libya) Football Al Ahly Tripoli (Libya) 873 000
- Charles Kaboré (Burkina F) Football O Marseille (France) 863 000
- Madieu Williams (Sierra Leone) American Football San Francisco (USA) 772 000
- Collin Benjamin (Namibia) Football Hambourg (Germany) 772 000
- Ernie Els (South Africa) Golf 733 000
- Manucho Goncalves (Angola) Football Real Valadorid (Spain) 668 000
- Karim Haggui (Tunisia) Football Hanovre 96 (Germany) 633 000
- Daniel Cousin (Gabon) Football FC Sapins (Gabon) 498 000
- Armani Moreira (Guinea Bissau) Football Darian Aerbin (Chine) 442 000
- Seikou Oliseh (Liberia) Football CSKA Moscow (Russia) 442 000
- Tamika Mkandawire (Malawi) Football Millwall (England) 441 000
- Simao Mate Junior (Mozambique) Football Panathanaikos (Grece) 398 000
- Chris Katongo (Zambia) Football Hernan Construction(China) 386 000
- Mogogi Gabonamong (Botswana) Football Super Sport United (SA) 273 000
- Zersenay Tadese (Eritrea) Running 263 000
- Tilahun Regassa (Ethiopia) Running 246 000
- Saido Ntibazonkiza (Burundi) Fotball AS Cracovia (Poland) 243 000
- Diallo Guidileye (Mauritanie) Football Stade Brestois (France) 242 000
- Cafu (Cap verde) Football Anorthosis Famagouste (Cypre) 222 000
- Eloge Enza (Centre Africa) Football Troyes (France) 159 000
- Kassim Abdallah (Comoros) Football Cedan (France) 92 700
- Olivier Karekezi (Rwanda) Football APR FC (Rwanda) 55 600
- Ismael Ahmed Kadar (Djibouti) Football DAC Streda (Slovakia) 39 800
- Misdongard Betoligar (Tchad) Football Metalac (Serbia) 16 600
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibi sibyo Didier Drogba arihe?
robert, uzajye usoma neza mbere yo kuvuga
Abababab! Burya Olivier ari aha hose???? cyakora mu Rwanda nemeye ko hari inoti, ndareba ariwe wenyine uhembwa menshi kandi akina iwabo! APR irayabona baaasssiii!!!
nibyo ntabwo bari gutangaza drogba kandi bavuze yaya toure ROBERT KURIKIRA ni umukinnyi umwe buri gihugu.naho kuba apr ihemba ayo mafaranga nta gitangaza kirimo,ntiyabuze.
Mwamba na Kolo Touré bari he?Barushwa na Karekezi se?Ibi nta credibilité bifite!!!!
karambize, uzajye usoma neza mbere yo kuvuga
Ababuramo ni benshi, ex: Salomon Kalou ndetse nabandi banyafrika benshi bakina i Burayi barenza aya amafaranga cyane!
heza, uzajye usoma neza mbere yo kuvuga
ariko nkubu uyu munyamakuru azi ibyo avuga? wowe mbere yo gutangaza inkuru ujye ubanza ureko ibyo wacopeye ahandi aribyo? usibye drogba hari nabandi bahebwa amafaranga menshi batarimo cg washatse kutwereka ko alivier ari hafi? urabeshya ahubwo uzongere urebe neza
uzajye usoma neza mbere yo kuvuga
ni abambere muri buri gihugugu kandi murabo bose murikuvuga hari ababarusha mugihugu cyabo urugero nko muri cote d’ivoire yaya toure niwe wambere ubarusha mwongere mubisome neza ahubwo mwo kurenganya uwanditse inkuru???
Ariko mwagiye musoma mukareka guhubuka muvuga. Ni umukinnyi umwe muri buri gihugu bavuga, mu bihugu 45. Ni sawa ibyo yababwiye ntabwo mwabisomye??????!
ahubwo mwe musoma inkuru mujye muyisoma muyumve ni umukinyi umwe muri buri gihugu ufata akanu kenshi ubwo se drogba yazamo gute toule arimo? ubwo rero nawe ngo urakaze ushyizeho commentaire kdi urigutera HS
Hari abihutira kugaya abanyamakuru kandi baba batasomye neza inkuru. Bavuze umukinyi 1 gusa muri buri gihugu. rero Drogba ntabwo yarikuzamo kuko Yaya Toure amurusha kandi bava mugihugu kimwe. Karekezi azamo kuko ntawundi umurusha mu Rwanda. Siza, Heza, Karambizi, Nisawa na Nobert muri ****.
Umuseke.com, ndabakunze cyane. Muzi impamvu? mukanya, nanditse comment irimo ibitutsi nigaya namaze kuyohereza ariko ntunguwe nuko musoma comment mugakuramo ibitutsi ibindi bitekerezo mukabigaragaza. mutandukanye nizindi mbuga zo murwanda rwose. You are really professionals. Imana ibahe umugisha mukazi kanyu kuko mugakora neza rwose. Thanks a lot
Ok mutarenganya umunyamakuru yatangiye ababwira ko ari umukinnyi wa 1 muri buri gihugu, maze nanjye ntiyashyizeho kuko Karekezi andusha make!!!
ubu se Serge Ibaka Oklahoma City ari he ??? ko ntawundi umurusha muri Congo- Brazaville
Christopher Samba, akina muburuziya aramurenze niyo mpamvu Serge atajeho.
Basore ndabemeye kururworutonde muduhaye mukomerezaho Imana ikomeze kubafasha gutera imbere kumwugawanyu.
MWIBAGIWE DROGBA NA ESSIEN KANDI NABO ARABANYA FRICA KERETSE NIBA BARAFASHE UBUNDI BWENEGIHUGU, UBUTAHA MUZATUBWIRE NIBA KAREKEZI OLIVIER ARIYA MAFRANGA AYAHEMBWA HANO IWACU CYANGWA NIBA ARAYAKERA AKIRI MURI SUEED
NI BURI WAMBERE MU GIHUGU CYE MAN. NUMWE UMWE KURI BURI GIHUGU, KAREKEZI ARI MU BA NYUMA KUKO AFRICA IFITE IBIHUGU 55
njye nashakaga kubaza umuseke niba abakinnyi bo mu rwanda bishyura imisoro, kuko ibifaranga bakorera ni byinshi
Bajye bajye bayakore neza kuko nakayabo pe,bafasha ipfumbyi,kuko wangirango s’amafaranga n’ibyatsi
@desperado, mu Rwanda umuntu wese ufite umushahara uri hejuru ya 70.000 arasora.
Keretse abo umushara wabo udaca kuri bank bagahemberwa muntoki. abo RRA ntipfa kubamenya ariko ibihe tugezemo ndumva ntamuntu uhembwa atyo.
Umuseke rwose ndabemeye muduha amakuru asobanuye, uwabereka ku gihe ukuntu baba babitangaje, amakuru agoretse, atumvikana yuzuye ubuswa no kwiyemera
Kaka,
Iyi nkuru IGIHE cyari cyayitangaje nabi cyane kuko cyari cyanditse kivuga ko ngo Karekezi ari umukinnyi wa 45 muri Afurika uhembwa menshi. Niyo mpamvu bamwe twari twibajije noba arusha ba Drogba. ARiko iyi yo urabona ko isobanutse, kuko bagiye bafata uhembwa menshi muri buri gihugu.
ikinyamakuru mukomeze kuduha amakurumeza nkayo
Comments are closed.