Digiqole ad

Hatangajwe ahantu heza n’ahabi ku Isi ku mugore

Kuri uyu wa kane,  hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi babyutse basanga ari umunsi wabo – ABAGORE (igitsina – Gore) –  ku nshuro y’101  Isi irizihiza umunsi mpuzamahanga wabo. Umugore mu Rwanda arishimira ko ariwe ufite umwanya munini mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, naho umugore wo muri Qatar yishimira ko afite amahirwe inshuro esheshatu yo kwiga Kaminuza kurusha umugabo.

Hamwe na hamwe ku Isi haracyagoye ubuzima bw'umugore
Hamwe na hamwe ku Isi haracyagoye ubuzima bw'umugore

Icyegeranyo cya World Economic Forum cyemeza ko 85% by’ibihugu ku Isi byongereye agaciro byahaga umugore (igitsina gore) mu myaka itandatu ishize. Ariko mu burenganzira na politiki ku mugore ngo inzira iracyari ndende.

Ikinyamakuru Independent cyo mu Ubwongereza mu bushakashatsi cyakoze, cyagaragaje ahantu ku Isi hafasha umugore kuba ari uwaho ndetse n’ahatamworohera mu buzima bwe.

1. Ahantu heza kuba uri umugore: Iceland

Iceland  nicyo gihugu gifite uburinganire busesuye hagati y’umugabo n’umugore, muri Politiki, Uburezi, itangwa ry’imirimo n’ibindi.

Ahantu habi (hadaha uburenganzira) ku mugore ni muri Yemen, ahateye ubwoba (aho ashobora no kwicwa byoroshye) kurusha ahandi ni muri Afghanistan.

2. Aheza ku kuba umunya politiki: Rwanda

u Rwanda nicyo gihugu cya mbere abagore bafite ubwiganze ku  bagabo mu nteko nshinga mategeko. Abagore bagera kuri 45 mu myanya 80 ihateganyijwe.

Aho umugore atakinira politiki na mba ni muri Arabia Saoudite, Yemen, Qatar, Oman na Belize, aha nta mugore urangwa mu nteko zaho.

3. Aheza ku kuba umubyeyi: Norway

Iki gihugu nicyo cya mbere ku Isi mu kuba hari ibyago bicye cyane ku rupfu mu gihe cyo kubyara, 1 ku 7600.

Afghanistan ho umugore aba afite ibyago 200 byo kwitaba Imana mu gihe cyo kubyara, kurusha uko yahitanwa n’igisasu mu bikunda kuhaturikira.

4. Aheza ku gusoma no kwandika: Lesotho

Kutamenya gusoma no kwandika byiganje mu bagabo kurusha mu bagore muri Lesotho, 95% by’abagore bazi gusoma no kwandika ugereranyije na 83% by’abagabo.

Muri Ethiopia ni bibi cyane kuko 18% by’abagore nibo bonyine babasha gusoma no kwandika ugereranyije na 42% by’abagabo.

5. Aha mbere mu kuyobora igihugu: Sri Lanka

Abagore bamaze imyaka 23 aribo bakuranwa ku buyobozi bwa Sri Lanka. Mu bihugu byinshi birimo Espagne, Sweden, Burundi, Tanzania, Colombia, China… nta mugore urabona umwanyawo kuyobora igihugu.

6. Aheza ku mugore mu bukorikori: Sweden

Muri iki gihugu, abagore nibo benshi biganje mu mirimo y’imyuga nko gukora za cinema, ubukorikori

7. Aho abagore bafite imirimo ikomeye: Thailand

Muri Thailand  45% by’imyanya ikomeye irimo abagore. Mu Ubuyapani ho 8% by’imyanya ikomeye harimo abagore.

8. Aheza ku kuhabyarira: Ubugiriki

Mu Ubugiriki niho hantu heza ku mugore kubyarira, umwana umwe ku bana 31 800 niwe gusa uba ufite ibyago byo kwitaba Imana.

Ahabi cyane ho kwibarukira ni mu gihugu gishya cya Sudan y’Amajyepfo. Habarwa ababyaza babyigiye batarenze 20 gusa.

Mu bindi

12. Aho abagore benshi bagaragara mu turimo duciriritse: Burundi

Mu baturanyi, iki cyegeranyo cyemeza ko abagore ku kigereranyo cya 92%  bagaragara mu turimo twinshi duciriritse. Abashingantahe bo bakaba muri iriya mirimo ku kigereranyo cya 88%.

Muri Pakistan ngo niho habi kuri ibi kuko benshi bahora mu ngo bategereje umusaruro w’umugabo.

14. Aho umugore afite amahirwe menshi yo kwiga Kaminuza: Qatar

Muri Qatar  abagore batandatu ku mugabo umwe biyandikisha kwiga Kaminuza. Muri Tchad ho umugore kugirango yige agere muri Kaminuza ngo ni gake cyane kurusha ibindi bihugu.

15. Aho umugore aramba kurusha ahandi: Japan

Aha, umugore ngo nibura ashobora kubaho imyaka 87, imyaka 7 hejuru y’iy’umugabo ashobora kubaho. Muri Lesotho niho hari inyuma kuko umugore ashobora kubaho imyaka 48 gusa, umugabo we ngo ni 50.

19. Aheza ku mugore ku gutwara imodoka: India

Muri New Delhi, umurwa mukuru w’Ubuhinde,  aha abagore batwara imodoka zitwara abagenzi (Taxi) kurusha umubare w’abagabo.

Muri Arabia Saoudite niho umugore kugeza ubu atemerewe kwicara mu modoka  ngo ayitware.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Murakoze,kutubwira uko ahandi byifashe ku bagore

  • very nice 4 this new

  • excellent news!! pliz keep up!!!

  • Où est la source ? Ubwo se nimwe mwakoze ubu bushakashatsi? Ntimukiyitirira ibitari ibyanyu kandi mwatangiye muvuga ko “Hatangajwe ahantu heza n’ahabi ku Isi ku mugore”; bivuze ko hari aho mwabikuye mwakagombye kuhatubwira rero!!!

    • “Ikinyamakuru Independent cyo mu Ubwongereza mu bushakashatsi cyakoze, cyagaragaje ahantu ku Isi hafasha umugore kuba ari uwaho ndetse n’ahatamworohera mu buzima bwe”

      JeanP, cyangwa waje kuri uru rubuga wasinze, cyangwa uri gushoza amatiku gusa. Mbere yo kwandika commnet jya ubanza usome inkuru neza! ubuse niba bavuze ko ari ubushakashatsi bwa The independent ntubyumva ra?
      Abasomyi natwe twitware neza rwose, urabura gushima akazi abandi bakoze ukajora gusa nta n’ishingiro abababbaba

      • umusubije neza cyane!!! hari abantu baza ku mbuga nkizi badasoma ahubwo birebera amafoto hanyuma batangira kuvuga ibyo bishakiye bidafite aho bihuriye n’inkuru!!Ariko ikibabaje ni uko bageraho bagatukana!!

  • congss ni byiza kubona descriptives statistics nkizi. murakoze

  • nice!!!!!!!!!!!!!!!!

  • MUTUBWIRE NO MU RWANDA UKO BYIFASHE; Urugero: AHANTU HEZA KU BAGORE…. “MUHANGA” NA “NYAGATARE!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish