Digiqole ad

Hasohotse ikarita y’Isi ivuga ibyo ibihugu bizwiho cyane! U Rwanda si Jenoside

 Hasohotse ikarita y’Isi ivuga ibyo ibihugu bizwiho cyane! U Rwanda si Jenoside

Ibihugu bya Africa n’ibyo bizwiho

Ikarita y’isi igendeye ku makuru ya CIA, Banki y’isi, Reuters na Forbes abayikoze bavuze buri gihugu ikintu kizwiho cyane. Bimwe na bimwe ku bihugu biratangaje. U Rwanda ntirukizwi cyane kuri Jenoside ahubwo ubu isi iruzi nk’igihugu gifite abagore benshi mu Nteko.

Ibihugu bya Africa n'ibyo bizwiho
Ibihugu bya Africa n’ibyo bizwiho

Ikigo kitwa “Information is Beautiful” gikora ubusesenguzi bw’amakuru atangwa n’ibigo by’itangazamakuru n’ibigo by’iperereza n’ubutasi cyakoze iyi karita itangaje y’ibyo abantu ku isi bazi ku bindi bihugu.

Ubu busesenguzi bwabo babukora bashingiye ku byiciro icyenda birimo; ibicuruzwa, imitekerereze, ikirere, imitekere, ubukungu, isuku, ubumuntu, ikoranabuhanga n’amaringushyo anyuranye.

Hari bimwe mu bihugu bizwi mu bintu bibi cyangwa bitangaje, nka Honduras izwimo ubwicanyi, Africa y’Epfo naho ngo ni iwabo w’urupfu kuko isaha yose wahasiga ubuzima, Swaziland izwi kuri SIDA, muri Niger bazwiho gushyingira abana bato naho nka Tchad ngo izwiho kugira ibiribwa byiza cyane.

Muri Belarus ho bazwiho kunywa inzoga cyane, muri Georgia ho banga abantu bikomeye, muri Singapore ho ngo haba abantu bakize rwose, USA yo izwiho kuba abantu bohererezwa za E mails nyinshi za Spams.

Mu buryo butavugwaho rumwe, ubu bushakashatsi ngo bwasanze muri Pakistan bazwi cyane muri Porn z’abahuje ibitsina naho muri Hongria ngo hava abakinnyi benshi ba film z’urukozasoni.

David McCandless umwanditsi akaba n’umuyobozi wa Information is Beautiful avuga ko hari ibihugu bitari kuri iyi karita y’isi kuko hari n’ibyo bataboneye amakuru. Muri byo harimo nka Burundi, Cameroun, Senegal n’ibindi…

Muri America, Colombia ngo haba ibyishimo, Peru hazwiyo Cocaine, Canada yo ngo bakunda Facebook bikabije
Muri America, Colombia ngo haba ibyishimo, Peru hazwiyo Cocaine, Canada yo ngo bakunda Facebook bikabije
Iburayi na Aziya n'ibyo ibihugu byabo bizwiho
Iburayi na Aziya n’ibyo ibihugu byabo bizwiho
Vietnam burya ngo bazwiho gukunda urusenda, Abahinde ni urutoki, mu Misiri ngo haba abagore banini
Vietnam burya ngo bazwiho gukunda urusenda, Abahinde ni urutoki, mu Misiri ngo haba abagore banini

UM– USEKE.RW  

7 Comments

  • Hanyuma muri map baravuga abagore benshi mubuyobozo, wowe uti jenocide!!!! Ribara uwariraye ivugire.

  • Uyu munyamakuru ntiyaba umuswa ye. Abasohoye iyi karita ni nabo bafite ubushobozi n’ijambo ku isi. CIA ni iyahe? ishinzwe iki. Aba nibo bateguranye Jenocide yabaye mu Rwanda ubuhanga buhanitse.Ibimenyetso simusiga birarari. Ntibakora iryo kosa ryo gushyiraho jenocide kandi batabibonera ibisubizo.

  • Mwagiye musoma neza yavuze ko uRwanda rutakizwiho Genocide ahubwo kuri iyi carte hajeho ko rufite abagore benshi mu buyobozi

  • wow!ubu aka kanya uburundi barabusibye ku ikarita yisi se? mwe mureba neza hari uburundi mubona

  • @ Kamanzi ntago u Burundi barusibye ahubwo bavuze ko buri mubihugu batabashije kubonera amakuru ahagije.

  • mwipfa ubusa.Nonese u Rwanda ruheranwe n`amateka mabi gusa?cyangwa niyo rugomba kumenyekanaho gusa?Bavuze ko ruzwi nk ihihugu gifite abagore benhsi mu nteko ishinga amategeko.utabyumva kd avuge ururimi yumva tubimusobanuriremo.

  • Ntabwo mwumva ariko? Urwanda ruzwiho kugira abagore benshi munteko nshinga mategeko. Abagabo bazawapi? Baza na ndako ya mabuso penza.

Comments are closed.

en_USEnglish