Digiqole ad

Ibipimo bigaragaza ko Abanyarwanda bizera Perezida kuruta ishyaka akomokamo

Ububushakashatsi bushya ku buryo Abanyarwanda bumva gahunda zigamije kubahuriza hamwe mu busabane busesuye no gushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo bwashyizwe ahagaragara na Sena y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 30 Gicurasi ari nayo yabukoze, buragaragaza ko Abanyarwanda 98,7% bizera Perezida wa Repubulika mu gihe 61,3% gusa aribo bizera amashyaka yo mu Rwanda harimo na RPF umukuru w’igihugu akomokamo.

Perezida Paul Kagame abaturage bamufitiye icyizere cyane.
Perezida Paul Kagame abaturage bamufitiye icyizere cyane.

Ubu bushakashatsi bugenda bugaragaza ibipimo bitandukanye bigaragaza uburyo abanyarwanda babanye, uburyo bafatanya mu gukemura ibibazo bafite, icyizere bafitiye inzego zashyizweho na Leta n’izo bitoreye n’ibindi bitandukanye.

Ubu bushakashatsi buvuga ko abaturage babwiye abakoze ubu bushakashstsi ko impamvu bizera Perezida wa Repubulika ari uko yatumye u Rwanda rumenyekana, akaba abakemurira ibibazo kandi afitiye igihugu icyerekezo cyiza.

Izindi nzego zizewe cyane ni nk’igisirikare bizera ku ijanisha rya 96,2 kubera ko ngo bafite umutekano usesuye kandi n’amahanga akaba agifitiye icyizere.

Muri icyi cyiciro cy’icyizere abaturage bagirira inzego za Leta n’iza Politiki, 61,3% gusa by’ababajijwe nibo bagaragaje ko bafitiye icyizere amashyaka. Ibi bikajyana kandi n’uko abanyarwanda benshi bagaragaje ko batazi imikorere y’ihuriro ry’amashyaka.

Ubushakashatsi bukavuga ko ahanini bituruka ku mateka y’amashyaka mu Rwanda, ariko nta n’uwakwirengaziza ko bituruka no ku kuba ahanini amwe mu mashyaka yegera abaturage ari uko igihe cy’amatora kigeze kugira ngo bibonere amajwi abahesha imyanya.

Sena ariko inagaragaza ko yishimira iyi mibare kuko ngo mu bushakashatsi ku bijyanye n’ubwiyunge “Reconciliation Barometer” bwo mu mwaka wa 2010, ho ibipimo byagaragazaga ko 30% aribo bizera amashyaka gusa.

Uko mu ihuriro ry’amashyaka ya Politiki yemewe mu Rwanda babibona

Kayigema Anicet, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’amashyaka mu Rwanda yavuze ko yishimiye ibi bipimo bishya kuko ngo bigaragaza ko Abanyarwanda bagenda barushaho kumenya imikorere y’ihuriro ndetse n’icyizere kikaba kirimo kizamuka.

Kubwe imizamukire y’ibi bipimo ishingiye ahanini kuba kuva mu mwaka wa 2010 harabaye ibikorwa bya Politiki bitandukanye birimo amatora ya Perezida wa Repubulika, ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (Abadepite n’Abasenateri) kandi mu gihe cy’amatora aribwo imitwe ya politiki yegera abaturage cyane.

Aha ariko ngo nta n’uwakwirengagiza ko bishobora no kuba bituruka ku biganiro mbwirwaruhame bica ku maradiyo atandukanye n’ibikorwa bitandukanye by’amashyaka.

Kayigema Anicet, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’amashyaka mu Rwanda.
Kayigema Anicet, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’amashyaka mu Rwanda.

Kayigema avuga ko ibi bitanga icyizere ko mu mwaka wa 2017 ubwo hazaba haba amatora ya Perezida n’umwaka uzakurikiraho wa 2018 hatorwa abagize Inteko Ishinga Amategeko icyizere abaturage bagirira amashyaka kizongera kizazamuka.

Kayigema ariko avuga ko hakiri na byinshi byo gukora, yagize ati “Unarebye mu bindi bihugu 61% ni amanota menshi, ariko icyizere kigomba kongerwa.

Bigakorwa imitwe ihaguruka ikarushaho kwegera abaturage, hakabaho uburyo bwo gufasha imitwe ishaka kwegera abaturage, gukorana n’itangazamakuru n’ibindi.”

Tito Rutaremara umwe mu bayobozi b’ishyaka rya FPR riri ku butegetsi avuga ko ikibazo cyo kuba ibipimo by’uburyo abaturage bizera amashyaka bitagaragaza ko baba batizera RPF kuko ngo imibare y’abavuga ko batizera amashyaka ahanini ituruka ku yandi mashyaka.

Yagize ati “Hari aho babajije bati ese mwizeye ishyaka riyobora, ni 86,7%. Ariko iyo babajije ngo mbese amashyaka murayizeye hari ureba akavuga ati rya shyaka rya kanaka sindyizeye we agashyiraho No (Oya).”

Ku rundi ruhande ariko Sen.Rutaremara nawe yishimira ko nibura ibipimo bigeze kuri 61,3% kuko ngo mu mwaka wa 2003, ibipimo byari kuri 0%.

Tito Rutaremara aganira n'abanyamakuru.
Senateri Tito Rutaremara aganira n’abanyamakuru.

Ubu bushakashtsi bugaragaza ko abaturage bizera Polisi y’igihugu ku kigereranyo cya 86%, bakizera inkiko 80’9%, Sena 83,4%, naho Inteko Ishinga Amategeko muri rusange bikaba ari 84,7%.

Uku kuzamuka kukaba ngo kwaratewe n’uko ubu abarwanashyaka b’amashyaka atandukanye batagishwana cyangwa ngo barwane nka mbere, amashyaka akaba atakijya kubohoza ibintu bitandukanye n’ibindi nk’uko byamuritswe mu nteko uyu munsi.

Ubu bushakashatsi bwari buteganyijwe gukorerwa ku bantu 3 840 barengeje imyaka 18, ariko hari abagombaga kubazwa batatu batabonetse mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu babajijwe mu ikorwa ryabwo, 74,4% ni abo mu bice by’icyaro, mu gihe muri bo 32,3% bari hagati y’imyaka 36-50, naho 68,6% by’ababajijwe bose ni abahinzi, mu gihe 67,7% byabo bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko koko icyegeranyo cyakorewe ku bantu hafi 3900, bakwemeza nde ko bigaragaza ibyo abanyarwanda batekereza, mbese ngo iyo sample ari representative ya population?  koko hari aho wigeze ubona sample ingana na 0,03%, warangiza ngo wakoze ubushakashatsi? Bwa hehe se? Ikitumvikana na none nuko buatanagiye muri population classes (abakozi, abahinzi, abashomeri, abacuruzi, abanyap[olitiki,……..) yenda ho ho umuntu yapfa guhumiriza agasa n’uwemera, naho kuvuga ngo bafashe icyiciro cya 3 gusa cy’ubudehe bituma results zabo zirushaho kuba more worse, ari njye ibi byo sinari kubivuga kuko birushaho kwaka ireme ibyo bo bise ubushakashatsi, kuko ibi bikoze si ubushakashatsi, ndetse si na survey, ndetse si na sampling.Yewe, ireme ry’uburezi mu Rwanda rirafitwe, kuko ibi biba bigaragaza ko hose ingaruka zo kuba nta reme mu burezi zihari kandi nyinshi. Icyo ntashidikanyaho byo nuko ABANYARWANDA BIZERA KDI BAKUNDA HE PEREZIDA kuko unakoze ubushakashatsi neza niko wabisanga, naho ibindi byo nziko n’ababikoze bemera ko iby berekanye atari ubushakashatsi, cyokoze mbashimira ko berekanye inzira bakoresheje mu gutekinika.

    • @Sekamana, mbonye raporo z’ubushakashatsi butandukanye k’ubitekerezo byabaturage mu bihugu bifite abantu benshi kuruta abanyarwanda inshuro nyinshi cyane (leta zunzwe ubumwe, ubwongereza, ubufaransa, japani, n’andi mahanga) aho sample bakoresha itanarenga nk’igihumbi na magana. Ahubwo jye mbona sample igera muli 3900 ali nini cyane. Ikingenzi n’ukomenya gusa methodology y’ubwo bushakashatsi, ukubiyemo n’uburyo sample yatorangijwe kugirango umenye representativité na robustness y’analize. Ibyo kandi nta buryo wabisoma muli article y’Umuseke. Ibyiza nuko wisomera ubwawe raporo y’uzuye ubone kuyemera cyangwa kuyigaya. Uretse ibyo criticismes zawe nawe ntaho zihagaze, kuko uhubotse uragaya uterekanyi icyo unenga kuli buliya bushakashatsi n’aho ushingiye hafatitse kugirango ubunenge.

    • Ariko nawe urarengereye rero ntiwakwanga ubushakashatsi udafite igitabo ngo ubisome byimbitse, ikindi sampling rates zihinduka bitewe na population ushaka gukoraho ubushashatsi, Sample rate wafata ku gihugu ntingana niyo wafata ku mudugudu! ikindi wamenya nuko ahubwo ugiye muri ibyo byiciro hari ikindi waba ushaka gukuramo bitari image ya population yose, urugero nk’abashomeri probability nini nuko bazakubwira ibiri negative kuri Leta, Mu mategeko yo gukora sample ya population nini ufata abaturage nta condition nimwe ugendeye, ushobora nko gufata amafishi ugasoma amazina uje ukaba ariwe ubaza utagiye muri ibyo by’abakozi n’abahinzi! Ni ibintu byinshi bisaba kuba Technics za research kuburyo buhambaye. ikindi yenda utatindaho ubushakashatsi nk’ubu bwa Senat  ntibujya mu mizi ahubwo bufata ibintu biri muri rusange yenda bikaba byaba intangiriro y’ubushakashatsi bwimbinze, nk’ubwa ministeri cynagwa ibindi bigo bibifite munshingano! Naho gutekinika byo ntaho bihuriye na techiniques zakoreshejwe kuko akenshi uwashatse gutekinika atekinika results! Ku bwange ndumva ahubwo abasenateurs baduhaye inzira zo gukora ubundi bushakashatsi bwimbitse! 

    • N’umutima uzaturika kubera yrwango no kutibona mu bintu!Hari abantu mubereyeho kunenga gusa, wowe wakoze ubuhe bushakahsatsi mbese, twizeye ko ireme ry’ubuzima wowe ritaguhungabanyije ra!

    • @ Sekamana, Kuki se wemera ko Perezida we bamwizera, kandi nawe utakoze ubushakashatsi? Ubwo ntiwinyuzemo kweli ?!! Ibintu ni bibiri: Emera ibyavuye mu bushakashatsi cg se ubihakane. ariko nubihakana, kora ubushakashatsi bwawe uzatubwire ibizarivamo. Niba nta bushakashatsi urakora, mu gifaransa baravuga ngo tais-toi/funga kinywa/ssh.

  • Ni ukuri na njye niyo byonyine mbonye imodoka za HE zinyuzeho nk’umurabyo, numva mfite akanyamuneza, nkisanga namwenyuye…… We lov u, sir.

  • abanyarwanda bakunda Paul kagame ni Benshi cyane ariko kuba muvuga ko mwakoze ubushakashatsi byo muratubeshye.kuko 3900 kuri 10.000.000 ntagitekerezo fatizo batanga kumibereho y’igihugu..kandi turabizi neza ko adufatiye runini kandi ko hari benshi bamwihisha mukwaha  bagakora n’ibidakwiye bakamwanduriza isura ndetse n’iyigihugu ariko ntimumwuririreho ngo mugaragaze ko mwizewe… ngo inteko irizewe , ngo na snat irizewe, yewe yewe …….. H.E arizewe ariko abandi n’izindi nzego muzakore ubushakashatsi neza , noneho muraturangije muvuga amashyaka ,,,   ntacyizere tuyafitiye kuko abayarimo barya umunyenga gusa bakifatira imyanya bakayobora …..akazi kagakorwa n’abana bato bavuye kumashuli bahembwa serumu, bityo bityo namwe ngo twizera amashyaka , ngo twizera inteko……….

  • Jywe ndemeranya niyi report ariko cyane,cyane ndemeranya kucyo kuba KAGAME twuwiyunvamo cyane kurusha ishyaka akomokamo cyane rwosee,KAGAME kugiti cye utamushima cg utamukunda sinzi icyo yaba ashingiyeho..rwose tuvaneho ko ari umukuru wigihugu,ubryo ubona agaragaza ubushake bwo kwita kubanyarwanda ayoboye,uburyo adushakira inkunga,uburyo atuvuganira,aburyo ubona yita kubibazo bya baturarwwnda,,ukuntu ashishikariza abayobzi kwegera abo bayobora,uburyo asura abaturage,uburyo abayobozi bamwubaha,noneho urebe uko yunze abanyarwanda,iigihugu uko gisa nyma yimyaka 20,wibaze guhaguruka uva cyangugu ukagera ikigali ntawuguhagaritse,ntabwoba….yewe nibyinshi pee…

    • Nkurikije uburyo abanyarwanda biyumvamo HE KAGAME Paul ndatekereza ko izi % arinkeya batugaragarije ahubwo njye ndakeka ko bongereye % z’uburyo twumva amashaka kuko urebye neza wasanga tuyemera 0,001% kugezubu ikigaragara mu mashyaka ni ukwishakira amaramuko kwabamwe kuko bimaze kutugaragarira ko iyo babakuye mu myanya bari basanzwemo bahita bahunga ndetse bagasebya ibyo bari basanzwe bemera!!!! ikindi abagize inteko bigenda bigaragara ko nabo bakora cyane gusa MU MYAKA BABONAKO BITEGURA KWIYAMAMAZA GUSA NKO MU MWAKA WANYUMA WA MANDA ZABO NIBWO USANGA BATOROHEYE ABAYOBOZI!!!!!!

  • ubwenge bw,umwe burayobre

    • Wowe Sekamana sinzi iyo ubalizwa, ariko abaturarwanda tuzi neza aho tuba tuli iyo tutagira umuyobozi udadanzwe nka President Kagame. Igihugu cyacu cyalikuba cyaragiye mukuzimu nyuma ya jenoside. Tuzi ko harabifuza n’ubundi ko aruko byalibikwiye kuba ariho tuli, ariko kubera ubwo buyobozi budasanzwe twikuye mu rwobo benewanyu balibaratujugunyemo. Niyo mhamvu abanyarwanda bagera kuli iriya % bakunda perezida wabo bakanamwizera, buli umwe kuli twe azi ko iyo ataba we tuba tuli ikuzimu nta n’uburyo bwo kuhivana. Niwe uduha umutima utuje kuko tuzi ko ari guarantee yacu y’ejo hazaza twakwizera. Niyo mhamvu abashaka kudusubiza kwa ndabaga badahwema kumubaza ngo azagenda ryali. Uko tumushaka k’ubuyobozi kuko ariwe twizeye muli ibi bihe tugisana ubunyarwanda bwali bwarahungabanyijwe bikabije, niko abashaka kudusubiza mu mwiryane n’ubutegetsi bw’ivangura n’ubusambo mushaka ko agenda vuba ngo mubonereho inzira ya politiki yadushoye muli jenoside yakorewe abatutsi. Imana tugila nuko abanyarwanda bazi bakanizera ubuyobozi ubu dufite. Yewe, sin’abanyarwanda gusa; uwakubwira abanyafurika bahora badisaba ngo tubatize perezida Kagame igihe gito guda ngo iwabo naho abafashe kuhashyira k’umurongo nkuwo agajejeho abanyarwanda.

  • Ahubwo se iyo iki gihugu kitagira HE Paul Kagame kiba kirihe?? Ndemeranya n’iyo mibare kuri Presedent wacu gusa, naho ibindi, ntawamenya!!! Ngo amashyaka?? Amaze iki se ahubwo? Abayazi se ni bangahe usibye na biriya byiciro byabajijwe?? Njye icyo nyaziho ni uko ari inzira benshi banyuramo ngo bibonere imyanya mu buyobozi. Ariko nanone ntacyo atwaye kuko ntawakwifuza nk’ aya mbere ya 94. Iyaba byashobokaga ko HE ayobora igihugu cyose mu nzego zose wenyine adafite abamuvangira, (malheureusement ntibishoboka kuko atari Imana ), u Rwanda rwatemba amata n’ubuki.

  • mhuuuuu!!!! ejo uzatubwira ngo abantu biyumvamo Yesu cg Yezu kurusha uko biyumvamo ijuru, amashyaka  ajyaho ate ?akora ate? akemura iki? avugira nde? cg ahagarariye nde? cg se arimo bangahe? uretse abo agaburira  ureste kumvikana gusa ku mbehe?

  • Abanyarwanda turacyafite ikibazo mu mitwe yacu,nkawe uvuga ngo mumwanga muri 10000000:uratuvugira ko duhari.N’ubundi ntabwo igihugu cyagira abazima gusa,ufite ikibazo wisangije uzivuze.

  • ibyo ni ukuri rwose, njyewe hari abantu numvise bavuga ko bakunda amatora YA PREZIDA WA REPUBLIKA KURUSHA AYANDI. ubundi kandi muri make , abantu bagendera ku mashyaka ni abasobanukiwe na POLITIKI

  • ibyo ni ukuri rwose, njyewe hari abantu numvise bavuga ko bakunda amatora YA PREZIDA WA REPUBLIKA KURUSHA AYANDI. ubundi kandi muri make , abantu bagendera ku mashyaka ni abasobanukiwe na POLITIKI. Ubundi dukunze kwikundira abaturindira umutekano, tukibonera amahoro

  • Umuntu wafotoye H.E azahembwe kuko iyi foto yonyine irimo icyizere cyabanyarwanda.

  • Strong men or strong institutions?

  • Ntawe uvuze ko adakunzwe. ark 99% ni ibindi bindi.  Gusa abareba kure hari icyo iki cyegeranyo kiratujyana kandi niho bijya. Ejo bundi ntibaizadutangaze wumvise uti kuko bavuze ko bamwiyumvamo 99% barimo basaba ko yakomeza kuyobora. ejo uti ibyo basabye bigiye munteko==> referendum. Ark Africa waragowe. Abanzi bawe ni abanyafurika ubwabo aho kubeshyera abazungu. niyi babikoze abanyafrica nibo baba babahaye umwanya. Eg. S.Sudan, RCA, DRC, MALI, SOMALIA, none ngo na wa mugore wo muri Maliwi yiganye abagabo da ngo ntazavaho kandi yatsinzwe. Ark ubundi Imana yo ubajije abari kwisi cg mu rda yabona 99%? i doubt.

  • @Twagira, you think strong institutions grow out of thin air and by themselves as if by magic? It requires strong leaders with a vision, integrity, determination and strength of character to put in place the foundation and building blocks for strong institutions. And that doesn’t happen overnight.

  • Ni ukuri H.E.ni umuyobozi mpuzamahanga ufite vision kandi uzi gushyira mu gaciro akagira ukuri.abandi bayobozi iyo bamwigiraho bagafata nibura zimwe muri caracteres ze byatuma nawe aruhuka.Imana imudukomereze

  • Iyo bareba irindi zina babyita;nko kwamamaza cg uko byagenda H.E. yongeye kwiyamamaza. Uburyo abanyarwanda bumva gahunda zigamije kubahuriza hamwe ntabwo umukuru w’igihugu akwiriye kuzamo na gato. Noneho yanazamo akaza agereranywa n’inzego za politiki,iyo mubyita urwego rw’umukuru w’igihugu nibura, kuko uruhagariye yakoreye abaturage byinshi byiza. Ikindi kandi President afite ishyaka abarizwamo ariryo rya RPF kuvuga ngo abanyarda bemera amashyaka 61,3% harimo na RPF akomokamo bisobanuye ko bamugeranije n’ishyaka basanga ntacyo ishyaka rivuze.  Bikaba bisobanuye byinshi rero. Keretse yaba ari umunyamakuru wifatiyemo ibyo ashaka ariko ubundi Senat rwose muratubeshye. President wacu turamwemera ariko stastics ziwe ntabwo zari ngombwa. Mugire Amahoro! 

  • @Umunyarwanda: totally agree with you, Sir! That’s is what we’re praying for: the best legacy strong men can bequeath to a nation is indeed strong institutions. And this is not a one-man task!

  • murikirigita mugaseka ngo ibyegeranyo!!!! nzabandora ni mwene kanyarwanda….

  • Kuba aba bantu 3 840 barengeje imyaka 18, mu ijanisha rigaragaza ko 74,4%  bagizwe n’abaturage bo mu cyaro ,  baragaragaje ko bizera cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame ndetse bakaba bizera umuryango Inkotanyi ubu uyobora igihugu , ntabwo bitangaje bitewe n’ibintu byinshi uretse ibyo bo bivugiye bishingiye ku cyerekezo cyiza ubu buyobozi , cyane cyane umutekano bafite mu mwaka 20  ishize. Ariko , ibitagaragazwa nabo kandi bamwe bivugira iyo uganiriye numwe k”uwundi  biganisha kuri wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ko “KWIKIRIZA NTIBIBUZA UWANGA KWANGA!!!!”Ikindi gishobora kuba giteye urujijo muri ubu bushakashatsi bwivugira ko abanyarwanda benshi bagaragaje ko
    batazi imikorere y’ihuriro ry’amashyaka., ntabwo rero byakumvikana uburyo abo baturage bafitiye icyizere amashyaka ndetse n’umuryango Inkotanyi urimo mu gihe batazi neza uburyo ayo mashyaka asenyera k’umugozi umwe!!!!!    Nibyo amateka y’amashyaka mu Rwanda afite ishusho ryayo ryihariye m mateka y’u Rwanda rwo hambere. Ikindi ndetse nuko amashaka akora mu gihe amatora agiye kuba. Ibi nabyo birumvikana ku bantu bita  ku mibereho yacu ya buri gihe, kuko usanga amashaka menshi akorera kuri wa mutima uba usobetse amaganya udashobora gusobanura amagambo , usanga akenshi amatora aba akagira n’inkingi zidafashe neza nkuko bigaragazwa n’aba barashizwe mu myanya ubona ko imikorere yabo idahwitse itagendanye n’ibyo biyemeje gukora. Iyo ushygiye ikintu ndetse n’umuntu uritanga ukanamba peeee nkuko amateka y’umuco w’abanyarwanda abigaragaza. Ariko ubu iyo umuntu ahawe ighe cyo kuzasoza ikivi cye iyo atagishoje afunzwe kubera gutatira igiahango agisoza ahunga cyangwa agasahura hanyuma agashyirwa mu bagororwa bagomba kurwazwa …….   Cyakora ndashimira ubu bushashatsi bwakozwe , nibura buratanga uburyo bwo gushingiraho nibura umuntu aganira ibitekerezo bifite ifatizo.

  • Nibyo koko Nanjye nizera kandi kunda H.E kuruta ibindi byose. Ahubwo  uwamuvuganabi mbishoboye twagwa miswi. Yadukijije byinshi , adukingira byinshi kandi  arakomeje. Mwizina ry’umwami wacu  Yezu Kristu  akomeze  amurinde  tuzamutorera n’izindi manda zizakurikiraho maze  abazungu batabishaka ikibyimbye kimeneke.Uzatubabarire tugutore  Nyakubahwa. God bless you

Comments are closed.

en_USEnglish