Digiqole ad

Hari ikizere ku kibazo cy’imirire mibi mu bana mu Rwanda

 Hari ikizere ku kibazo cy’imirire mibi mu bana mu Rwanda

Abana b’u Rwanda bari munsi y’imyaka itanu 38% yabo bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi, ni ikibazo gikomeye ukurikije iyi mibare, ariko Umunyamabagna uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kizarangira vuba kubera ingamba zo guhindura imyumvire y’ababyeyi ku mirire kuko ngo ariho ikibazo gishingiye.

Ikibazo cy'imirire mibi mu bana gishingiye ku myumvire n'ubumenyi bucye ntabwo gishingiye ku kubura amafunguro
Ikibazo cy’imirire mibi mu bana gishingiye ku myumvire n’ubumenyi bucye ntabwo gishingiye ku kubura amafunguro nk’uko bivugwa n’abayobozi. Aba ni ababyeyi b’i Gafumba bigishwa gutegura indyo yuzuye ku bana

Ubukangurambaga ahatandukanye mu gihugu, inama nyunguranabitekerezo, amahugurwa y’ababyeyi ku mirire y’abana n’ibindi ni bimwe mu biri gukorwa. Kuri uyu wa kane mu murenge wa Kinoni/Burera hateranye inama yo kuganira kuri iki kibazo, inama yarimo n’ababyeyi bo muri aka gace.

Mu mpera za 2016 Leta yashyizeho ‘secretariat’ ishingiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; izajya ihuriza hamwe ingamba zose zishyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya imirire mibi n’ibibazo byo kugwingira mu bana.

Odette Uwamariya Umunyamabagna uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko ikibazo cyo kugwingira mu bana gishingiye cyane ku myumvire y’ababyeyi ari naho bashaka guhera bakosora.

Ati “Tumaze imyaka myinshi tubirwanya ndetse hashyizweho Komite zigamije kurwanya imirire mibi mu bana ku rwego rw’uturere bakorana n’abashinzwe imibereho myiza ku nzego zinyuranye bagamije guhindura imyumvire y’ababyeyi kuko ariyo nzira yo kurandura ikibazo.”

Uwamariya avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kizakemurwa bidatinze cyane kubera izo mbaraga zabishyizwemo ku nzego zose.

Uwamariya avuga ko ikibazo gihari atari ukubura kw’ibiribwa ahubwo ikibazo kiri mu babyeyi ari ugutegura neza ibiribwa bafite ngo  bibe ingirakamaro ku bana.

Ababyeyi ba hano mu kagari ka Gafumba Umurenge wa Kinoni bavuga ko bagenda bajijukirwa no kwita ku bana babo babategurira amafunguro yuzuye kubera ko babyigishijwe.

Odette Uwamariya avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kizarangira vuba
Odette Uwamariya avuga ko hari ikizere ko iki kibazo kizarangira vuba

Mu mudugudu wa Busumba muri aka kagari ho ngo bishimira ko abana bose baho bari munsi y’imyaka itanu bari mu ibara ry’icyatsi (bari gukura neza).

Marie Louise Niyitegeka, umubyeyi muri uyu mudugudu avuga ko nubwo hari bacye bakiri mu bujiji, ariko ababyeyi benshi muri aka gace bamaze kumenya gutegurira abana indyo yuzuye kugira ngo abana bakure neza.

Ati “Ino aha tweza ibirayi, ibishyimbo, ibijumba n’imboga rwatsi, twigishijwe kubitegura neza kugira ngo bibafshe mu gukura neza kw’abana bacu. Mbere twumvaga ko kurya neza ari ukurya akanyama, amafiriti se cyangwa umuceri. Ariko ubu ibya hano iwacu nibyo tugenda twigishanya uburyo bitegurwa neza kandi bikagira intungamubiri.”

Mu nzego z’ubutegetsi, kurwanya imirire mibi ni inshingano zihera ku rwego rw’umudugudu, akagali, umurenge n’akarere. Naho ku rwego rwa Guverinoma, ni inshingano ziri minisiteri zitandukanye ari zo: MINALOC, MINEDUC, MINISANTE, MIGEPROF, MINAGRI na MIDMAR.

Muri aka kagari bishimira ko abana baho bose ngo bari mu ibara ry'icyatsi
Mu mudugudu wa Busumba bishimira ko abana baho bose ngo bari mu ibara ry’icyatsi

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Burera

7 Comments

  • imyumvire ninayo ituma ibiciro ku isoko bitumbagira?erega mujye mumenya ko twese tutagira aho duhinga n’abahinga bose ntibeza rwose iyo mvugo yuko abantu bafite ibyo kurya ahubwo batamenya kubiteka sinemeranya nayo kuko nziko umubiri wifitemo ubushobozi bwo guhindura ubwoko bw’ibiryo mu bundi (urugero umubiri ufite ubushobozi bwo gufata ibinure lipids ugahinduramo proteins cg glucids rero muzabeshye abatarize )

  • Arko narumiye NGO ubujiji bwokutamenya gutunganya amafunguru batunganye ayahese nuko ababivugo batazi ubukene Aba nya Rnda bafi

  • Nyamara aba bategetsi bacu bakwiye kumenya ko kugwingira kw’abana bijyanye n’imirire mibi, kandi iyo mirire mibi ikaba ahanini ituruka ku bukene.

    Ntabwo waba ufite ubushobozi ngo umwana wawe agwingire, oya rwose ibyo byaba ari ukubeshya. Umwana nw’umukene birumvikana ko azagwingira mu gihe cyose ababyeyi badafite ubushobozi bwo kubona/kugura ibiryo bifite intungamubiri.

    Niba umuntu atuye mu mujyi afite abana bane akaba nta kazi afite, akaba nta nzu afite yo kubamo, akabaho acumbitse muri turiya tuzu two muri “BANNYA HE”, akaba atunzwe no gusabiriza ku bagiraneza cyangwa guca incuro, noneho agafaranga abonye akaguramo ifu y’ubugari n’agafungo k’inyaanya, hanyuma agateka ubugali agakora n’agasupu k’inyaanya agaha abana ubugari bagakoza mu gasupu k’inyanya, ibyo akabikora buri munsi, hafi ukwezi kose, hafi umwaka wose, ubwo uwo mwana yazabuzwa n’iki kugwingira!!!!

    Abanyapolitiki bacu bari bakwiye kuva mu byo guteta no gutekinika bakareba “la réalité en face” hanyuma bakabona kugira icyo bavuga ku mibereho n’imirire y’abanyarwanda bamwe na bamwe muri iki gihugu.

    Ntawanga kubaho neza nk’abandi, byose biterwa n’ubukene kandi umuntu w’umukene siwe uba warabyigize.Abayobozi bacu bari bakwiye kumenya ko abakene bariho muri iki gihugu. Abayobozi bacu bari bakwiye kumenya ko muri iki gihugu cyacu harimo abantu barya rimwe mu minsi ibiri, n’ibyo bariye bikaba bikennye cyane mu ntungamubiri, bityo ubiriye bigasa nkaho ari ukubeshya igifu gusa ariko mu by’ukuri bitubaka umubiri we.

  • Ese nk’uyu azi kugwingira icyo bivuze. Ngo ubujiji. Madam ubujiji no kugwingira ntaho bihuriye.Soma igitekerezo cya Uwayo urasohanukirwa. Nsomye umutwe w’inkuru ngirango wenda urwego rw’ubuhinzi n’Ubworozi rugiye kuba priority, food security ibe obligation de resultat kuri Minagri. None ngo ubujiji bwo kutamenya gutegura amafunguro?

  • https://umuseke.rw/rwanda-24-byabana-nibo-basoma-rimwe-mu-kwezikutarya-ni-imwe-mu-mpamvu.html

    gutekinika ko bibaye umuco bahu!!!!!?????!inkuru ebyiri zivuguruzanya 100% ubu wavuga ite ko ibyo kurya bihari bugacya utanga ubundi bushakashatsi buvuga ko batarya nibura 2 ku munsi. wagirango ni ibihugu bibiri bivugwa pe

  • Muhanga amata y’abana anyobwa n’umuryango w’umuyobozi wa centre de Sante ngo murarwanya imitate? Ubwo hari nahandi biba murebeera gusa

    • niba umuyobozi w’ikigo nderabuzima nawe ashonje kuburyo yiba amata y’abana urumva abana b’abakene bameze bate?

Comments are closed.

en_USEnglish