Uyu munsi abanyarwanda barazirikana intwari z’u Rwanda. Nta mafoto ya Ruganzu Ndori warengeye u Rwanda cyangwa Kigeli Rwabugiri warwaguye, ariko hari amafoto y’ababohoye u Rwanda, bamwe bakiriho n’abatakiriho, abo bose barazirikanwa none, cyane mu izina ry’Intwari y’Imanzi y’umusirikare utazwi na Gisa Fred Rwigema aba baruhukiye ku gicumbi cyazo i Remera.
Mu mateka bazahora bibukwa ko bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, mu gusigasira umurage wabo Abanyarwanda bakesha amahoro bafite ubu kubibuka no kubibukiranya birakwiriye.
Kuri aya mafoto harimo bamwe bakiriho, harimo n’abatabarutse.
Ku babazi babanye nabo kandi bakiriho ni byiza gufata umwanya wanyu mukababwira abato bagakura babazi babazirikana kandi bigira ku butwari n’ubwitange bwabo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Aya ni amafoto macye Umuseke wabashije kwegeranya, hari andi ufite atari muri aya Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bakeneye kubona bakamenya abayariho, niba hari ayo ufite wayaduha kuri [email protected] nayo akongerwa kuri aya.
Ariko buriya igihe zizahindura imirishyo mu Rwanda, aba bose mwita intwari bazakomeza bitwe zo? Ndabivugira ko hari abahoze bitwa intwari kuri republika ya mbere n’iya kabiri, none bakaba ntawukibavuga baribagiranye, ku buryo wakwibaza niba intwari ari iz’abanyarwanda bose cyangwa niba buri ngoma igira izayo.
kwifoto yambere ibanza: urikuri micro ni Late Col Alex KANYARENGWE, 2. Late Col NDUGUTE, 3. Maj Gen Sam KAKA, 4. Late BISERUKA, 5. Col MUSITU, 6. Col Twahirwa DODO, 7. Late Col NGOGA, 8. Lt Gen Fred IBINGIRA, Rtd Lt Gen Charles MUHIRE.
14. Ku ifoto hagati umuremure wambaye akagofero ka green ni late Col. Steven Kalisholisho Ndungutse alias Ndugute wari ushinzwe Operations. The very brave fighter RPA ever have, him & mzee Col Musitu ubu uri muri RCS.
30 Comments
8. Yooooooo, ni Late Kayitare Vedaste Intare batinya
kwifoto ibanza hejuru ni Lt Col Fred IBINGIRA
ese umunyemari watanze umutungo we kugira ngo igikorwa cy’intwari z’urugamba gishoboke nawe si intwari?
uriya uri kuri iriya foto ni njye.
Bakoze ibikomeye pe.ariko ko ntabonamo I picture ya papa yitwaga sigiranumwe said,muheruka 1990 agiye y Uganda, ndamukumbuye.
24, ntawaduha amateka/amakuru yiyo ntama yumweru ko igaragara yarakamiritse Palade, mwaba mutwubatse
Ariko buriya igihe zizahindura imirishyo mu Rwanda, aba bose mwita intwari bazakomeza bitwe zo? Ndabivugira ko hari abahoze bitwa intwari kuri republika ya mbere n’iya kabiri, none bakaba ntawukibavuga baribagiranye, ku buryo wakwibaza niba intwari ari iz’abanyarwanda bose cyangwa niba buri ngoma igira izayo.
Bavuge kuko hari ikigo kibishinzwe (CHENO), kandi amakuru nkayo arakirwa agakorwaho ubushakashatsi.
Afande Kabarebe ku ya 18 hagati, Afande Dodo na Jackson Rwahama ku ya 22!
Richard Gasana, Inyumba, Polisi, MUsoni P, Mzee Tito ku ya 23!
HARIMO NA LET HAPPY RUVUSHA 18 NO KU 9
Iyo mwongeraho n’amafoto y’intwari z’inshuti zadufashije urugamba: Kaguta Museveni, Bill Clinton, Tony Blair, Julius Nyerere, Meles Zenawi, Issays Afewerki, n’abandi ntarondoye.
Kutavuga nabana bomuribyo bihuguse baje kudufasha kurwanna?
Iriya Rugeyo y’umweru buriya yari ifite iyi ranka?
Inyuma yamuzehe Maj Lidyia wambaye t shirt yubururu
kwifoto yambere ibanza: urikuri micro ni Late Col Alex KANYARENGWE, 2. Late Col NDUGUTE, 3. Maj Gen Sam KAKA, 4. Late BISERUKA, 5. Col MUSITU, 6. Col Twahirwa DODO, 7. Late Col NGOGA, 8. Lt Gen Fred IBINGIRA, Rtd Lt Gen Charles MUHIRE.
NIBUKA CYANE AFANDE MWENYEWE, AFANDE GISA RWIGEMA, AFANDE ROSE M. KABUYE,
etc etc…
halimo Rose B. kabuye, honorable Tito Rutaremara, Dr. Emile Rwamasirabo, etc etc..
23. Dr Emile Rwamasirabo, Inyumba Aloysie, Polisi Denis, Musoni na Sen Tito
Abatabarutse Nyagasani abakire, kandi abarerere. Abakiriho mbasabiye umugisha mwese n’imiryango yanyu.
Uzi umufande witwaga Ignace irindi sindizi, gusa nemenye ko atakiriho, ampe agaphoto ke, niwe waje ayoboye ingabo zaje kutubohora mu gace narimo mu Mugi wa Kigali. Nifuza gusura nibura abana be, jye nabo twari kumwe.
Sha Nanjye Ignace, Ndamwibuka Cyane yari Umuntu mwiza cyane. Sinzi niba akiriho ntawe ndabo. Muheruka 1992
Ignace, yari IO wa alpha, yitabye Imana nko muri 2000, yakorerega mu bice by’iburasirazuba.
23. Uwa gatatu ni Col Twahirwa Dodo
Tuzahora tuzirikana ibikorwa byanyu mwakoze by’indashyikirwa
kurimwe mukiriho nabatabarutse
May God Bless you
4. Late Afande Kayitare yegeranye na Afande Nyamwasa
7. Ni afande Nyamurangwa niba nibuka neza
14. Ku ifoto hagati umuremure wambaye akagofero ka green ni late Col. Steven Kalisholisho Ndungutse alias Ndugute wari ushinzwe Operations. The very brave fighter RPA ever have, him & mzee Col Musitu ubu uri muri RCS.
Mwarakoze ntwari
mwarakoze cyane ntwari! ikivi tuzagikomerezaho! murabo kubahwa!
21 late Adjudant Didas
Iyo ataba mwe, ubu simba nkoresha iri koranabuhanga! Abatabarutse RIP, abakiriho, mukomeze kutubera urugero rwiza.
Mwebwe mubazi se kuki mutatubwira abo aribo? Kwerekana amafoto y’abantu ntimubabwire abo aribo se biramarira iki nk’umwana ufite imyaka 22 cyangwa hejuru yaho gato cyangwa hasi yayo. Byari kuba byiza iyo muyashyiraho munavuga muti uyu ni runaka nuyu ni runaka naho ubundi……