Digiqole ad

Hakizimfura umunyapolitiki ushaka gushinga ishyaka rye

Mu gihe hasigaye amezi atarenga 4 ngo u Rwanda rwinjire mu matora y’abadepite, bamwe mu banyapolitike bamaze kureka amashyaka yabo babona ko atabafasha kugera ku ntego zabo.

Hakizimfura-Noel
Hakizimfura Noel ari mu bashinze PS-Imberakuri ubu arashaka gushinga irye/Photo Kisambira T

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) imaze gutangaza ko hari abaturage benshi bamaze kuyimenyesha ko bifuza gushinga imitwe ya Politike nubwo Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha amakuru yanze gutangaza umubare w’abari mu nzira zo gushinga imitwe ya politike.

Ladislas Ngendahimana yagize ati “Hari abantu benshi bamaze kutumenyesha ko bashaka gushinga imitwe ya politike…gusa si twebwe bireba cyane kuko MINALOC yakira ubusabe ku rwego rwa nyuma, inama zamaze gukorwa ba noteri bamaze gukora akazi kabo.”

Inzozi zabo ni ukubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko uyu mwaka

Umwe mu banyepolitike bifuza gushinga ishyaka; ni uwitwa Hakizimfura Noel wahoze mu ishyaka PS-Imberakuri ndetse uri mu barishinze.

Nyuma yo kugongana n’ubuyobozi bwa PS-imberakuri, Hakizimfura Noel yahisemo gushinga umutwe wa politike amaze kwita “Partie Sociale Visionaire-Imbarutso y’ukuri.”

Hakizimfura ngo ashyize imbere ukuri muri program politike ye nk’uko yabitangarije Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru. “Kubera ko numva ko ukuri ari ko kuyobora ibintu byose kandi akaba ari ko gushobora gufasha igihugu n’abagituye.”

Nubwo ashaka gushinga ishyaka, Hakizimfura avuga ko ritaje kurwanya ishyaka riri ku butegetsi cyangwa andi, ahubwo rije kuzuzanya n’andi mashyaka ari mu Rwanda.

Ati “Nta guhangana ahubwo tuzafatanya gushaka icyateze imbere igihugu. Ndumva ritagomba kuba muri Opposition ahubwo nzafatanya n’ayandi ari mu gihugu, kuba umuyoboke mu yandi nasanze bidashoboka, ariko mfite inararibonye kuko ndi mu bashyizeho PS-imberakuri.”

Ishyaka niriramuka ryemewe ngo ashobora kwitabira amatora y’abadepite azaba muri Nzeri ngo kuko “Ishyaka ribeshwaho no kujya mu butegetsi.”

Mu ishyaka rya Gisosiyalisite PSR haravugwa umwe (utarashaka kumenyekana) mu barwanashyaka uri mu nzira yo gushinga umutwe wa Politike, icyakora Umuyobozi wa PSR Hon. Rucibigango Jean Baptiste avuga ko byose biterwa no gushaka imyanya kandi ko abantu bose ntibaba abakozi ba Leta. “Ikibazo cy’imyanya ni rusange, abantu bagonganira muri Leta, ariko twese ntabwo twaba aba minisitiri cyangwa abadepite.”

Hon. Rucibigango yongeyeho ati “Ntibyantangaza hari umurwanashyaka utuvuyemo kuko abantu bazi ko gushinga ishyaka ari ko kubona imyanya muri Leta.”

Biteganijwe ko ibijyanye n’imitwe ya politike n’abanyapolitike bifuza guhatana mu matora y’abadepite yo muri Nzeri, bizajya ahagaragara cyane mu mpera za Gicurasi.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish