Hadi Janvier agiye gutangira amasiganwa akomeye Iburayi
Mu mpera z’iki cyumweru umunyarwanda usiganwa ku magare Hadi Janvier azitabira isiganwa rikomeye iburayi ryitwa ‘An post Ras-tour of Ireland’.
Hadi Janvier, ukina nk’uwabigize umwuga muri ‘Stradalli BikeAid Pro Cycling Team’ mu Budage yatangiye kwitabira amasiganwa akomeye mu burayi.
Hadi w’imyaka 25 yabwiye Umuseke ko byabanje kubagora bageze mu budage, ariko ubu ngo yiteguye ririya siganwa rizenguruka igihugu cya Ireland.
Hadi ati “Twageze hano (mu budage) bibanza kutugora kubera ubukonje bukabije twahasanze. Ariko ubu byaragabanutse. BikeAid ni ikipe ikomeye, twahise twakirwa turamenyerezwa. Ikipe yose dukoresha icyongereza, atari ikidage nk’uko twabikekaga, twahise tuhabona inshuti biratworohera, ubu tumeze neza, kandi twiteguye amasiganwa ari imbere.”
Yakomeje agira ati: “‘An post Ras-tour of Ireland’ ni isiganwa rikomeye hano. Tuzahurira yo n’abakinnyi bakomeye hano iburayi. Intego dufite ni ukwereka abatoza bacu ko kutuzana batibeshye.”
Nsengimana Jean Bosco we ashobora kutazitabira iri siganwa rizaba hagati ya tariki 22 Gicurasi – 29 Gicurasi 2016, kubera ko atarabona ibyangombwa bimwe (VISA yo kujya mu birwa by’abongereza).
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
ababa basore kbs baranejeje rwose pe,courrage basore bacu.
Comments are closed.