Habonetse umubiri w’inzovu umaze imyaka 39 000 mu rubura
Umubiri w’inzovu y’ingore wabonetse mu gihugu cy’Uburusiya mu kwezi kwa Gicurasi nyuma y’imyaka igera ku bihumbi 39 agiye kumurikwa i Tokyo muri Japan.
Aya magufwa y’iyi nzovu amaze iyo myaka, azamurikirwa abayapani muri nzu mberabyombi ngari y’i Yokohama guhera ku itariki ya 13 Nyakanga kugeza ku itariki ya 16 Nzeri.
Abakerarugendo bazaturuka ahantu henshi ku Isi ngo bazajya kwihera ijisho umubiri w’iyo nzovu ya cyera cyane yari mu bihugu bya Siberia ukaba warabonetse muri uyu mwaka.
Ibice bimwe by’iyi nzovu bigaragara neza dore ko byamaze imyaka myinshi byibereye mu bukonje aho bitangiritse cyane.
Ibi ngo bikaba binashimangira uburyo umubiri w’inzovu udapfa kwangirika.
Abazaza kureba umubiri w’iyi nzovu bazaboneraho n’umwanya wo kureba neza umutonzi, amaguru ndetse n’inzara z’iyi nzovu yo mu gihe cyo hambere cyane dore ko benshi baba bifuza kumenya imiterere y’inyamanswa zo hambere cyane cyane abanyamateka.
Abahanga muri siyansi babonye umubiri w’iyi nzovu baboneyeho gufata bimwe mu bice byayo ngo babikoreho ubushakashatsi bwimbitse maze bamenye uko inyamaswa zo muri iyo myaka zabaga zimeze.
Iyi nzovu ngo bakaba barabashije kubona uturemangingo twayo, nyamara ubundi ngo biragoranye cyane kubona uturemangingo tw’ikiremwa cyo mu gihe cyo hambere cyane.
Ubuhanga bugezweho bwatumye bapima igihe iyi nzovu imaze ibayeho bwerekana ko hashize imyaka 36 000.
Nibavuga ngo Isi irashaje rero si mu biyikorerwaho gusa no mu myaka si nto.
Reuters
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW