Habakurama na Musengimana batwaye Marathon y’ i Rwamagana
Kuri iki cyumweru mu karere ka Rwamagana habereye imikino yo gusiganwa ku maguru yiswe ‘Rwanda Marathon Chanllenge 2016’. Ni isiganwa ryateguwe ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’imikino ngorora mubiri, Akarere ka Rwamagana, umuryango AVEGA n’ umuryango w’abongereza, MSAADA.
Iri siganwa ryabaye mu bice bitandukanye. Marathon (42,1Km) na 1/2 cya marathon byitabiriwe n’abanyaRwanda barimo gushaka ibihe bishobora kubahesha itike yo kujya mu mikino Olimpike, ndetse n’ikiciro cy’ibilometero bitanu cy’abasiganwaga bishimisha ‘Run For Fun’.
Habakurama Frederick wabaye uwa mbere muri Marathon, akaba n’umwe mu banyarwanda bitwara neza muri uyu mukino, yatubwiye akamaro ko kubona amasiganwa y’imbere mu gihugu.
“Mu Rwanda ntabwo tubona amarushanwa ahagije. Iyo tugiye mu masiganwa hanze biratugora kuko dusiganwa n’abakinnyi bahora mu marushanwa iwabo. Bahora ku rwego rwiza. Mu gihe twe, tugira amarushanwa make cyane mu mwaka. Kuba hatangiye kujya hategurwa amarushanwa y’imbere mu gihugu.” – Habakurama
Habakurama yakomeje agira ati: “Ku giti cyanjye nishimiye gutsinda iri rushanwa. Usibye n’ibihembo tubonamo bikomeza kudufasha kwitegura, ni na byiza kubona amarushanwa. burya kwitegura kwiza ni uguhangana. Kandi imikino Olimpike iri mu kwa munani biracyashoboka ko twajyayo. Turacyafite amasiganwa imbere yo gushaka minima (Ibihe bibemerera kujya mu mikino Olimpike)”
Mu bagabo:
Uko bakurikiranye muri Marathon (ibilometero 42) n’ibihembo bahawe
1.Habakurama Frederick,ahembwa Ibihumbi 100
2.Uwumukiza Marcel,ahembwa Ibihumbi 80
3.Kayiranga Theoneste,ahembwa Ibihumbi 60
4.Baganizi Leonidas,ahembwa Ibihumbi 40
5.Ngendahimana Jean Damascene,ahembwa Ibihumbi 20
Uko bakurukiranye muri 1/2 cya marathon (ibilometero 21), n’ibihembo bahawe
1.Muhitira Felicien ,ahembwa Ibihumbi 60
2.Manirafasha Premier, ahembwa Ibihumbi 50
3.Kajuga Robert,ahembwa Ibihumbi 35
4.Ntawuyirushintege Potient, ahembwa Ibihumbi 25
5.Myasiro JMV ,ahembwa Ibihumbi 15
Mu bagore
Uko bakurikiranye muri Marathon (ibilometero 42) n’ibihembo bahawe
1.Musengimana Pelagie ,ahembwa Ibihumbi 100
2,Nyirahabimana Genes,ahembwa Ibihumbi 80
3.Nyirakarangwa Beatrice, ahembwa Ibihumbi 60
4,Nisingizwe Nestor ,ahembwa Ibihumbi 40
5.Dusabamahoro Phionnah ,ahembwa Ibihumbi 20
Uko bakurukiranye muri 1/2 cya marathon (ibilometero 21), n’ibihembo bahawe
1.Nyirarukundo Salome,ahembwa Ibihumbi 60
2.Iradukunda Solina ,ahembwa Ibihumbi 50
3.Mukandanga Clementine, ahembwa Ibihumbi 35
4.Uwiringiyimana Solange, ahembwa Ibihumbi 25
5.Bazusenga Gaudence, ahembwa Ibihumbi 20
Roben NGABO
UM– USEKE.RW