H.Clinton amaze gutsindwa ngo yumvaga atazongera kuva mu rugo
Kuri uyu wa gatatu nijoro Hillary Clinton nibwo bwa mbere yagaragaye mu bantu benshi nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida wa Republika. Hari mu gikorwa cyo gukora ubuvugizi ku bana bakeneye ubufasha. Yatangaje ko byamugoye cyane kubasha kuza hano.
Yabwiye abari aho i Washington DC ati “Ndababwira ko kuza hano uyu mugoroba bitari binyoroheye.
Hari igihe muri iki cyumweru gishize ikintu numvaga nakora gusa ari ukwisomera igitabo cyiza cyangwa kwita kumbwa zacu nkumva ntazongera gusohoka mu rugo.
Mme Clinton yavuze ko byamugoye cyane kuza hano ariko ko yagombaga kubikora kuko ari iby’ingenzi ku bana bashaka gufasha.
Uyu mugore yatsinzwe amatora yo kuwa kabiri ushize ubwo mu buryo busa n’ubwatunguranye hatorwaga Donald Trump utarahabwaga amahirwe kumurusha.
Kuri uyu wa gatatu Clinton yatangaje ko azi neza ko abantu benshi bamushyigikiye bashenguwe n’ibyavuye mu matora.
Ati “Nanjye narababaye cyane nkamwe. Kwiyamamaza kwacu ntabwo kwari uk’umuntu umwe, kwari ukureba igihugu dukunda no kubaka America iha buri wese amahirwe.”
UM– USEKE.RW
1 Comment
Demokarasi
Comments are closed.