Digiqole ad

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ni umufana wa Arsenal

Nyuma y’inama y’umutekano w’intara y’amajyepfo, kuri uyu wa Kane ku mugoroba kuri Sitade ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda habereye umukino wahuzaga ikipe yatoranyijwe mu bakozi b’intara n’abayobozi b’imirenge igize intara n’uturere mu ntara y’amajyepho.

Guverineri Munyantwali imbere ashakisha umupira

Uyu mukino usanzwe uba buri nyuma y’inama y’umutekano wari wiatabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse na Afande Mubaraka Muganga ukuriye ingabo zikorera mu ntara y’amajyepho.

Nyuma y’uyu mukino warangiye ikipe ya Guverineri na Gen. Mubaraka itsinze iy’abakuriye imirenge yo mu majyepfo 5-4, umuseke.com wagerageje kuganira n’aba bakinnyi b’imena bakiniraga Intara batubwira byinshi ku birebana n’uriya mukino n’imikino mu Rwanda no hanze muri rusange.

Guveriniri Munyantwali Alphonse yatubwiyeko imikino ihuza abantu bagasabana ari na rwo rwego bakinaga.Yatubwiyeko mu Rwanda afana amakipe yo mu Ntara y’amajyepfo Mukura, Amagaju na Nyanza.

Guverineri Munyantwali Alphonse yagize ati : « Dasazanye ibitego.Siporo ni nziza ku buzima bw’umuntu tugomba gukangurira abo tuyobora ku yikunda. Intara nta mafaranga yihariye igenera guha amakipe ayirimo, ariko tuzayaba inyuma dushishikarize abo tuyobora kuyafasha. »

Guverineri kandi ngo uretse no mu Rwanda, ajya atera akajisho ku mikino ya shampiyona y’Ubwongereza English Premier Ligue akaba afana Arsenal (the Gunners).

Naho afande Mubalaka ngo akunda imikino mu Rwanda cyane, hanze nta kipe afana yo.

« Ndi Perezida wa mbere wungirije w’APR FC, ubwo ninayo mfana ariko n’amakipe y’aho nshungira umutekano ndayafana. Hanze ntakipe ngira nkunda ndi Umunyarwanda cyane ! »

Uyu mukino ukaba wabayemo agashya aho umusifuzi yemeje igitego cya Guverineri kitageze mu izamu, akaba yasifuye ko umzamu yahindukiye n’ubwo umupira utarenze umurongo w’izamu agahita yemeza igitego.

Uyu mukino Uwabaye nyuma y’inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo, aho muri iyi nama aba bayobozi bari bamaze gufata ingamba zo gukaza umutekano muri iyi Ntara cyane ko hamaze iminsi havugwa ubwicanyi cyane cyane mu karere ka Gisagara.

Muri uyu mukino Guverineri Munyantwari na Gen. Mubaraka bakaba beretse abafana ko bigeze kuba abahanga dore ko bose batsinze ibitego muri 5-4 batsinze aba gitifu b’imirenge.

Aba ni abakinnyi bagize ikipe y'abayobozi b'imirenge

Photos Ange Eric

Ange Eric HATANGIMANA
Umuseke.com

8 Comments

  • ruhago ni iya mbere ahubwo n’abatoni ba salomon bafite aho bahuriye n’ubuyobozi
    nibagerageze………….

  • ahaaaaaaaaaaaaa akanyota kaboneka gate?

  • Bwana Alphonse turakwemera ariko wibuke ko ejobundi imbere ya HE ntakarere ko mu ntara y’amajyepfo katwaye igikombe.Mushyire imbaraga mu mihigo umupira uzaba uza nyuma.

  • Yes Governor, nange nubwo ntahatuye ariko niho mvuka!!! Naho ubundi twembi duhuje gufana Arsenal ndetse na His Excellecy burya ni uwacu, fite amafoto ye yagiye gusura Ikipe Emirates stadium!!! Imihigo ariko turi gusubira i Nyuma afandes

  • ubu busabane ni sawa cyane kuko kwidagadura ni byiza nyuma y’akazi katoroshye baba bamaze igihe bakora

  • sinzi impamvu amakipe yo mu rwanda ajya guhaha abanyamahanga dufite ibikurankota! APR na za RAYON zicungire hafi, abakinnyi benyewe ngaba!!!!!!!!

  • Dore ikipe dore ikipe nanjye nkaba umufana

  • gusa Mubaraka nareke ibyo kuvuga ko yagacishijeho nkaho tutamuzi muri musanze ya kera niba ntibeshye cg muri mukungwa hagati aho ariko byose byo mumajyaruguru

Comments are closed.

en_USEnglish