Digiqole ad

Gusura inzibutso ni ibya buri wese – Tout age

Abibumbiye muri club Tout Age yo mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo  baratangaza ko basanga abanyarwanda  bakwiye guha agaciro gusura inzibutso z’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugirango bashobore guhangana n’ingaruka zayo, binabafashe kugaragariza ukuri abavuga amateka y’u Rwanda uko atari.


Abagize tout age bunamiye abashyinguye i Murambi

Ubwo basuraga urwibutso rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 28 Gicurasi itsinda ry’abantu b’ingeri zitandukanye bakora imyidagaduro n’ibikorwa by’ubusabane bibumbiye muri club Tout Age ikorera mu mujyi wa Butare mu karere ka Huye basobanuriwe uko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa i Murambi.

Nyuma yo guha icyubahiro abantu 50 000 bashyinguwe muri uru rwibutso rwa Murambi  wabaye umwanya wo kugenda basura ari nako bahabwa ibisobanuro ku bice bitandukanye by’uru rwibutso ruherutse no gufungurwamo inzu y’amateka ya jenoside mu cyumweru gishize (26 Gicurasi 2011).

Nyuma yo gusura ibice byose bamwe mu bagize iyi club batangarije umuseke.com ko hari bamwe mu banyarwanda badaha agaciro gusura inzibutso ari nabyo bavuga ko bituma bafata cyangwa bagatega amatwi abababwira amateka ya jenoside uko atari. Bene aba ngo nabo bakwiye kugana inzibutso nka bumwe mu buryo bwatuma bamenya ukuri nyako kuri jenoside.

Kuri club Tout Age ngo uyu wabaye umwanya wo kwigarukaho nyuma gusobanurirwa amateka nyakuri y’uko jenoside yateguwe ikanakorwa.

Gusura inzibutso ngo ni ibya buri munyarwanda

Nyirandikubwimana Domina, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 31 yagize ati “Hari abavutse nyuma n’abari bakiri batoya bose bakeneye kumenya ukuri bikabigisha. Nkanjye usuye bwa mbere uru rwibutso bimpaye isomo kuko ndebye uburyo impinja, ababyeyi bishwe nabi bazira ubusa. Nkanjye n’undi wese wasigaye wakibaza  uti ese nafasha iki uwarokotse ubu bwicanyi ubayeho nabi cyangwa uba mu nzu iva. Umaze kubyibonera bituma wigarukaho ugasubiza ubwenge ku gihe.”

Club Tout Age yashinzwe hagamijwe gukora imyidagaduro n’ibikorwa by’ubusabane ihuriyemo abantu b’ingeri zose biganjemo abakozi b’inzego za leta, abasirikari, abikorera n’abakozi b’ibigo byigenga byo mu karere ka Huye na kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Club tout age yetemberejwe Urwibutso

Nk’uko babitangaza ngo gusura urwibutso rwa Murambi bikaba ari mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ari nako bafata mu mugongo abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

5 Comments

  • abazize genocide yakorewe abatutsi bagomba guhabwa icyubahiro bambuwe n’inkoramaraso, birakwiye ko buri wese rero abasubiza agaciro bahoranye.

  • izi nzibutso zirimo amateka agomba kwigwa n’abanyarwanda kugirango genocide yakorewe abatutsi itazasubira ukundi

  • inzibutso za genocide yakorewe abatutsi nizo zerekana ukuri kose ku mateka ya genocide,agomba kubera abanyarwanda ikitegererzo cy’aho bagana.

  • Dufatanye twese hamwe duhe icyubahiro abacu bagiye tukibakeneye. Abacu bagiye ni abagaciro gakomeye, ntituzabibagirwa na gato.

  • abacu bagiye tukibakeneye kandi tukibakunze, kubaha agaciro rero ni inshingano za buri wese nk’umunyarwanda wemera kandi abaha agaciro genocide yakorewe abatutsi, kubunamira no gukomeza kubaha agaciro bizakomeza bibeho hato tutazirara tukibagirwa urubyo bishwe urubozo.

Comments are closed.

en_USEnglish