"Guma Guma yatangiye kumpumurira" Sendeli International Hits
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu ntibiramenyekana igihe rizabera, nubwo abahanzi bamwe na bamwe usanga barinuganuga. Senderi we rero ntabica ku ruhande.
Iri rushanwa yabwiye Umuseke.com ko yatangiye kuritekereza cyane, ndetse yibaza ko kuri iyi nshuro noneho batazamurenza ingohe mu bazahatana dore ko ubushize inshuro ebyiri atagiye mu bahatana.
PGGSS ni irushanwa buri muhanzi hano mu Rwanda aba yifuza kugaragara mo, ahanini bitewe n’icyo bose bita “Akantu” kaba karimo.
Ariko kandi kuba rizunguruka igihugu cyose, ngo rifasha aba bahanzi kumenyekanisha izina ryabo aho bamwe baba bazi abakomeye gusa.
Senderi International Hits twamunyuzeho avuye mu mupira wahuzaga Amavubi, twongera kumusanga mu kabari kamwe i Remera, maze ati “Nimuze mbereke uburyo nyotewe n’irushanwa rya Guma Guma”.
Senderi ati “ Iyi nshuro ni iyanjye, ubu ndi mu bahanzi bakomeye mu gihugu, iri rushanwa ngomba kurijyamo byanze bikunze. Kuko nk’ubu unarebye muri Salax mu matora mubo duhanganye ndi imbere.”
Senderi ubundi witwa Eric, mu matora ya Salax Awards amakuru atugeraho aravuga ko muri za SMS yaba ari mu bari imbere mu gutorwa cyane, naho mu matora ari gukorwa k’UM– USEKE.COM mu kiciro arimo cya Afrobeat ararusha abo bahanganye gutorwa cyane.
Senderi International Hits nkuko asigaye yitwa ati “ Ubu natangiye kurota Guma Guma, kuko irya Salax ryo ni iryanjye. Abaturage ba za Kiziguro n’ahandi barambwiye ngo tugiye kugutora kuri za SMS icyo gikombe cya Salax uzakizane turebe uko kimeze. None bari kubikora cyane. Njyewe mfite abantu sana!”
Irushanwa rya PGGSS ritegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus ifatanyije na East African Promoters, ni irushanwa rimaze gukomera kandi rikunzwe cyane n’ubwo ribaye kabiri gusa.
Ku nshuro ya gatatu, hari amakuru atugeraho yemeza ko aho rizunguruka mu gihugu hazongerwa kurushaho bakagera mu byaro bya kure bamamaza icyo kinyobwa biciye mu irushanwa ry’abahanzi baba barakunzwe cyane mu gihugu.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
senderi ndakwemera kabisaaaaaa ushyushya amakururu mumuzikiii
International Hits ni danger!!! njye ndemeza 100% ko mu 10 bazahatanira PGGSS 3 atazaburamo kuko uyu mugabo yigirira ikizere cyane kdi abantu bakaba batangiye kubimukundira cyane
sha senderi kabisa ndagusabira ngo uzatorwe kuko kibisa ashoboye kwiyamamaza kurusha abandi bantu bahanganye kangi ikindi kitu kizatuma atorwa nuko afite abakunzi benshi baturuka mubyaro kandi umubare wabanyarwanda mwinshi uba mucyaro . kabisa mkwifurije amahirwe menshi kandi abanyarwanda bakunda umuzikinyarwanda kabisa bazi imvune wagize . sha komereza aho kabisa
Najye Eric niwe nemera kw’Isi yose!
yakwicya sha uwo mureyo & na apr
Sha nukuri ntimunyumve nabi, bigaragara ko duterimbere muri byinshi pee, ariko ikijyanye n’ubuhanzi ntacyombona ababose mbona bababacyansa umwana wese ugize akaririmbo aririmba acishwa kuri tv ngo n’umuhanzi mushya. Ahumbwo muri muzika mbona bamwe bo mu madini aribo bageragerza.
ICYO MUZIHO ARI SYMPATHISA, KDI NI PASSER PAR TOUT DONC NI KIRIHAHIRA.
ARIKO MUBYUKURI NTAKUNDWA PEEEEE, AHUBWO ACUNGE NEZA, BATAMWONGOZA NAWE AKAGIRA NGO BARAMWEMERA KOKO.
HIT KO ZIDAFUNGUYE SE NGO UNYWEHO??NI UKUREBA GUSA
NIWOWE WASHOBORA NO KUYAMAMAZA KABISA UREKE BARIYA BABA BIRYA GUSA
Comments are closed.