Digiqole ad

Gukurura abashoramari mpuzamahanga n’abo mu gihugu (III)

Mu nkuru zizakurikirana, UM– USEKE uragenda ubagezaho amavu n’amavuko ya gahunda y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda (Special Economic Zones), icyo hagamije, icyo hazakora, ikigamijwe kugerwaho ndetse n’ibindi birebana y’Urwego rushinzwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda. 

Iyi politiki igamije iki?

Special Economic Zone y'i Kigali iherereye mu murenge wa Nyandungu Akarere ka Gasabo
Special Economic Zone y’i Kigali iherereye mu murenge wa Nyandungu Akarere ka Gasabo ahitwa i Masoro

Politiki y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda ifite intego zo kugera ku ntego z’iterambere u Rwanda rwiyemeje kugeraho; igamije kandi kongera umubare w’abashoramari mpuzamahanga no kuzamura urwego rw’abikorera bo mu gihugu. Kongera umubare w’ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere inganda zidashingiye gusa ku buhinzi.

Sendahangarwa John Bosco asobanura ko korohereza abashoramari bigenga, bo mu Rwanda no mu mahanga ari imwe mu ntego nyamukuru y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda habagenewe ngo bakorere business zabo ahisanzuye.

Usibye korohereza abashoramari, aha ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda hatanga imirimo ku mubare munini w’abanyarwanda cyane cyane urubyiruko.

Ubu, abanyarwanda batari bacye bari gukora mu bikorwa bitandukanye by’iyi gahunda. Urugero ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda ha Kigali (KSEZ), inganda ziri kuhakorera zahaye akazi umubare utari muto w’urubyiruko.

Aho i Masoro ahari KSEZ kugeza ubu hamaze gutangira gukorerwa na kompanyi nyinshi higanjemo inganda zikora ibintu bitandukanye (Manufacturing).

Leta yashyize imbaraga mu kuhubaka ibikorwa remezo
Leta yashyize imbaraga mu kuhubaka ibikorwa remezo

Aha hantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda hubatswe ibikorwa remezo byo ku rwego mpuzamahanga.

Abashoramari bose banezezwa no gukorera ahantu hari ibikorwaremezo bihagije bikaba akarusho iyo ibyo bakeneye byose mu kazi kabo babibona ahantu hamwe nk’aha ahantu hihariye h’ubukungu nk’ibi biri kubakwa byabugenewe.

Buri wese ukurikirana iby’ubukungu bw’igihugu cye akaba azi akamario k’abashoramari mpuzamahanga iyo bayizanye mu gihugu, umusaruro mwiza igira ku bukungu cyane cyane buvuye mu kongera ibyoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Ibintu byinshi bikorerwa muri bene aha ahantu bikorerwa isoko mpuzamahanga ndetse bikanagurishwa mu Rwanda kuko aba bashoramari nabo baba bakeneye no kwigarurira isoko ry’imbere mu gihugu.

Kuboneke kw’ibyangombwa inganda zikeneye ngo zikore neza kandi hamwe no kwiyongera kw’ibikorwa n’inganda bizatuma habaho guhangana ku isoko kw’abakora ibicuruzwa biri mu kiciro kimwe bituma igiciro cyabwo kidakomeza kuremerera ababikeneye.

 

Urwego rushinzwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda bufatanye n’ibindi bigo bwa Leta (Mu nkuru izakurikira…..)

Soma igice cya mbere cy’iyi nkuru
Soma igice cya kabiri cy’iyi nkuru

Ibikorwa remeza bigenewe inganda byaratunganyijwe byatangiye no gukorerwamo
Ibikorwa remeza bigenewe inganda byaratunganyijwe byatangiye no gukorerwamo
Inganda z'abanyarwanda n'abanyamahanga zahawe ikaze muri iki cyanya kihariye zagenewe
Inganda z’abanyarwanda n’abanyamahanga zahawe ikaze muri iki cyanya kihariye zagenewe
IMG_1395
Haracyari ubwagukiro bw’aha hantu kandi butunganyije

Photos/Plaisir MUZOGEYE

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Keep the steps ahead my Lovely Rwanda,
    Am too far from you but i can follow your step to Dvpt.
    Soon am bringing my arms and mind for you Rwanda, soon

  • Iki gihugu abana bacyo bahora bamaranira gutuka no gusebya mbona bashatse batuza bagataha tugafatanya.
    Ibikorwa biri gukorwa mu gihugu mbona byakabahaye inspiration yo gufasha igihugu gukomeza kwyubaka aho kugisenya bakoresheje akarimi cg intwaro.
    Nimucyo banyarwanda twiyubakire igihugu

  • Byiza cyane

  • Aha hantu ni heza cyane ariko twari twumvise ngo AZAM yubatse ibikorwa remezo kubwumvikane na leta ariko leta yanga gusubiza AZAM kuko byari byumvikanyweho!! Byaba byarakemutse!!! Ayo makuru nayo tuba tuyakeneye. Muarakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish