Digiqole ad

Gukuramo inda ku bushake ni icyaha gihanirwa n’amategeko – Karugarama

26 Mata – Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Ministre w’Ubutabera Tharcisse Karugarama yagiriye mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Kanjogo ko gukuramo Inda ku bushake ari icyaha gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.

Karugarama yasobanuriye abaturage ku bijyanye no gukuramo inda
Karugarama yasobanuriye abaturage ku bijyanye no gukuramo inda

Ni mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abaturage ku butabera buhabwa abaturage, yababwiye ko hari benshi bumva nabi ibivugwa ko mu Rwanda bagiye kwemeza cyangwa bemeje gukuramo inda ku bushake, ibi ngo siko biri.

Karugarama yasobanuriye abaturage ko ingingo z’162, 163 n’164 z’amategeko ahana y’u Rwanda zihana uwakuyemo inda ku bushake.

Yabasobanuriye ariko ko Ingingo ya 165 yo isobanura ko inda ishobora gukurwamo ari iyatwawe mu buryo bune bukurikira : umuntu watwise afashwe ku ngufu n’abantu azi cyangwa atazi, uwatewe inda n’umubyeyi we cyangwa uwo bafitanye isano ya hafi, uwashyingiwe ku ngufu akagira ubutwari bwo kwivanayo, abo bashobora gukuramo inda ntibakurikiranwe n’ubutabera, ariko nabwo byemejwe n’inzego za Police n’abaganga.

Karugarama ariko yashimangiye ko muri buriya buryo bune uwatewe inda abashije kwihangana akabyara byaba ari byiza. Gusa ko itegeko rimuha uburenganzira bwo kuyikuramo aho kugirango azahorane igikomere ku mutima cyazagira ingaruka mu buzima bwe n’ubw’uwo azabyara.

Ubundi buryo bwemewe ni iyo bigaragara ko iyo nda ishobora guhitana umubyeyi cyangwa umwana. Icyo gihe umuganga  wafashije umubyeyi kuyikuramo ntakurikiranwa n’itegeko.

Minisitiri Karugarama yabwiye abaturage ko igikuru muri byose ari uko abantu bakumira ikibi mbere y’igihe, ni bwo abantu bazagera ku butabera nyabwo  kandi hakabaho n’amategeko ahana abahungabanya umudendezo w’abandi n’uw’Igihugu muri rusange.

Muri iki kiganiro kirambuye n’abaturage Ministre Karugarama yagiranye n’abaturage b’i Nyamasheke, yababwiye ko batagomba kwitiranya ubutabera n’ubucamanza, ko hari politiki y’ubutabera igomba kumenya niba ubucamanza bukora neza, ariyo mpamvu inzego z’ubutabera zagerejwe abaturage nk’urwego rw’Abunzi, urwego yababwiye ko ari umusingi w’ubutabera mu Rwanda.

Karugarama yaboneyeho kubwira abaturage ko Leta ifite gahunda yo gukomeza urwego rw’abunzi bahabwa amahugurwa ku mategeko kugirango bakore ubutabera bwihuse ariko bunoze.

UWINGABIYE Basile

0 Comment

  • Bravo minister, wagize neza gusobanurira abaturage iby’iryo tegeko. Ariko iyaba washoboye no gukora sondaje ngo umenye ababyumvise uko wabivuze bashobora no kubisobanurira abandi nk’uko wabivuze ari bangahe ku ijana. Muracyafite byinshi byo gusobanyra kuri iri tegeko!

  • Ahubwo se Minsister yasobanuyiki uretse ko abaturage batatinyutse kumubaza ibibazo. Iyavuga gahunda bafite yo gukumira gufata kungufu, kutera inda umwan w`ibyariye cyangwa umubyeyi gushyingira kungufu umwana ufitanye isano namugenzi we kuruta kwica inzirakarengane. Nta ligic irimo. Karugarama naba depite tutitoreye barananiwe. Igihe kirageze baruhuke nagahunda yo gutora abadepite ihinduke.

  • Muragira ngo Imana izaduhane, mwareka tukareba ibyanditse muri biblia koko?? itegeko rya 6 riravuga ngo NTUZICE. none muremera ibisobanuro byo kwica munabidefanda, ibi haraho biba. God will punish you , pay attention, Gal 6:7 iravuga ngo ibyo mubibye nibyo muzasarura, haaaaaaaaa . Imana idufashe cyane

  • Ariko mwa bantu mwe mwaretse gukomeza kurakaza Imana.Ubwo murabona ko iremwa rya muntu ari impanuka mu maso y’Imana ku buryo mwiyemeza gushyiraho iherezo ry’ubuzima bwe maze mukabishimangira mu itegeko? Ahaaa, cyakoze mumenye ko Imigambi yanyu atari nk’iy’IMANA kandi imbaraga zanyu si nk’IZAYO.kandi Ntawuhiganayo ni mwene Sikubwabo

  • Ariko se ubundi ko usanga hariho ibyaha byinshi byo gukuramo inda, kandi ibihugu byateye imbere bifite kandi byemera gukuramo inda kuki natwe tutakwemera iri tegeko mu Rwanda cyane ko ibi bizakomeza gutera ibyaha nkibi.Kandi iyo urebye ibi byaha bikomeza kwiyongera.Ibi nibyo bituma abantu babyara batabiteguye ugasanga u Rwanda urifte abana ba mayibobo mu muhanda. kuki aho kubyara umwana wo kohereza kurara mu iteme utevanamo inda?. Cyane ko iyo inda bakiyisama iba itari yaba umwana ahubwo hakarebwa amezi ya mbere umwana aba atari yirema mu nda. yenda nka 1 cya 2 mois ushaka kuyivanamo akabikora muri ayo mezi???

    • Umwana aba umuntu iyo intanga ngabo ihuye n’intanga ngore.Naho kuba ibindi bihugu bibyemera ntabwo aribyo byatuma no mu rwanda byemerwa. Ibya mayibobo nubaza uzasanga no muri ibyo bihugu bibyemera haba abantu nk’abo baba ku mihanda
      .

  • Nimureke umuntu azire icyaha cye ariko nituze kukivangamo nkigihugu nubundi ingaruka zicyaha nurufu nubwo bwabyemeza Nabwo bazapfa uwo numuvumo wimirimo yamaboko yabo mwicye gitera and live alone innocent children live that work for Bishops,Pastors, Padri,Mufuti and other organizations .turi aho turi ubu kubera imbaraga zashizwe mukwigisha abantu why dont you do the same in this case.

  • mw’abantu b’Imana mwe mugire ubumenyi mw’ijambo ry’Imana niho harimo amategeko aruta ingigo y’ijana na mirongo n’izindi; Tureke kubangamira ibiremwa by’Imana n’abantu ifite mumugambi wayo w’ejo{ndavuga abana bapangirwa kwicwa} ikindi tureke gusimbuza icyaha ikindi,kwica abana byoye kuba urwitwazo rw’ibyaha bikorwa.peace to our Nations.

  • namubwira iki imigambi y’abana babantu siyo y’Imana kandi izabakoza isoni nibakomeze bayikore mu jisho ngo abazungu bavuze boshye aribo babaremye bagerageze kuzikuramo bazabibona bazapfa abandi babure urubyaro abandi barware trauma nigaramiye ngwaha Karugarama n’abadepite barabyemeje buretse Yesu azagaruke asanga muri murayo nzaba mbarirwa

  • HAAA UKO MUZABIVUGA KOSE MUMENYEKO IBYO BISOBURO BYANYU ARI NTACYO BIMAZE. tWESE TUZIKO GUKURAMO INDA ARI ICYAHA KANDI BIGIRA N’IZINDI NKURIKIZI MBI. RWOSE TURABIBONA RIRIYA TEGEKO RIZEMEZWA NUBWO ABANYARWANDA BESNHI BATARISHAKA. ABAZUNGU BARANZE BADUHINDUYE IBIKORESHO?

  • Satani arica ntarema.None ko harema Imana murabona ariyo iba yibeshye?twese ntituzi uburyo twasamwe,kandi dufitiye igihugu n’isi akamaro.So, mureke kwishyiraho amaraso y’utumarayika,afadhari muvure igikomer kimwe uwagitewe,mwe kumutera bibiri

  • No Rwose Karugarama araconfusinga abaturage.
    First iryo ntiriraba itegeko kuko Nyakubahwa Prezident wa Republika atari yarisinya;
    Second: Gukuramo inda nibyo byazatuma umuntu atagira ingaruka z’ibikomere by’umutima? Bizaba double: Kuba yafashwe ku ngufu, cyangwa yabyariwe n’uwo bafitanye isano; no guhorana umutima wa culpabilite ku ruhare aba yagize mu kwica umwana. Mwagure ibitaro byo gufasha abazahungabana bitewe n’ayo mahano rero.

  • Ubundi ngiranga iyo inteko ijya gukora igikorwa nk’iki iba ifite umushinga kandi muriwo hakagaragara isobanurampanvu na impact ikibazo gifite muri societe ari nacyo bashakira igisubizo.Njye mbona rero n’ubwo ritaraba itegeko (kuko ritarasinyw ngo risohoke mu igazeti ya Leta) ,ari ikigaragaza ko hashobora no gukorwa andi mategeko hitawe kubikorwa mu bindi bihugu byateye imbere ariko bibangamiye umuco wacu n’ubushake bw’Imana ku bantu bayo.

  • aliko twumvikane ubuse izo bakuramo zingana iki bakubwiye ngo umugore wawe inda iramuhitana tuyikuremo cyangwa apfe yaba pasteur cyangwa uwo ariwewese wahitamo iki abanyarwanda dufite code yogutinda kubintu bidafite agaciro gusenga bihuriyehe nogukuramo inda koko ok uzabishaka azayigumane utaishaka kubera impamvuze ntahanwe nonese uwo wayitwaye kimpamvu adashaka we nta droit afite ibaze kugufata kungufu ugatwara inda na sida rugeretse nukuri sinzi abantu ntibafite imyumvire imwe aliko nabaritoye sinjiji kandi baraduhagarariye niba tubafitiye ikizere rero ndumva bitari ikibazo.tks.

  • Ndayishimiye ibyo bintu ushyigikira sibyo. Gukuramo inda nicyaha kandi nukwica .Ntanimpamvu nimwe yakagombye gutuma umuntu yicwa. kuba wafashwe kungufu cyangwa kuba abantu bafitanye isano bakoze icyaha cyubsambanyi ntibyagakwiriye gutuma umwana wumuziranenge yicwa . Iyaba byashobokaga ngo abakobwa cyangwa abagore bakuramo inda bajye bapfana nazo wenda byatuma benshi batinya gutwita izo batateguye cyangwa banatwita bakihangana bakabyara aho kwica abo bana.

  • kuva neza icyo amtegeko asaba nigobwo kuko nkuko bigaragara munkuru yanditse mukiganiro nyakubahwa minister yataze nuko mungingo zi 162, 163 ni 164 zigaragaza ko gukuramo inda aricyaha ariko namategeko yose cyangwa amwenamwe ashobora kugira icyo nakwita “exception” aaba aribyo ndusaga mu ngingo 165. twunve ko harabantu bakwiye nabo guhabwa uburengazira mubyerekeye amategeko..

  • Ariko harya nk’iryo Tegeko riba ryatanzweho ibitekerezo nande? Ubwo abadepite bazajya bicara batore ibintu bizagira ingaruka ku banyarwanda bose nta kubagisha inama? Bati gukuramo inda nta kibazo! Mwakuriyeho iki se igihano cyo kwicwa? Ntimuzi ko se abo bana baba ari abantu kuva basamwa? Ubwo se kandi nimugerwaho n’amahano azanwe n’uburakari bw’Imana muzavuga ngo amadini yari hehe? Yarababwiye twese tubireba! Ubwo ejo muzatora iryo kuryamana kw’abahuje ibitsina! Ndabinginze mwikifatanya na Satani mu mugambi we wo kwigomeka ku Mana, kuko kurema ni ukw’Imana. Mwizanira Igihugu cyacu n’Abanyarwanda kuvumwa. Ahaaa! mubura kwica abaryamana bafitanye isano mukica utumarayika tw’Imana. Ubwo se ko Itegeko riberaho kurengera bwa mbere la partie faible, ni iyihe muri izo zombi iba ari faible?Imana idufashe kuyumvira kandi ihe umugisha u Rwana

  • KO MU RWANDA MBONA GUTANDUKANYA UWAFASHWE KU NGUFU N’UWABIKOZE ABISHAKA BIKIRI IKIBAZO, UBU ABANTU NTIBAGIYE KUJYA BIRIRWA BICA ABANA NGO BABAFASHE KU NGUFU? POLICE IVUGWA KO ARIYO IZAJYA YEMEZA KO UMUNTU YAFASHWE KU NGUFU,HARI UYOBEWE KO HARIMO BAMWE BATARI INYANGAMUGAYO BACYIRIRA RUSWA? NONE UMUNTU WABYARANYE N’UWO BAFITANYE ISANO, MWASANZE IGIHANO GIKWIRIYE UWO BABYAYE KURUTA ABABIKOZE BATANABIYOBOWE KO ARI AMAHANO? AYA MATEGEKO YANYU MUYIGEHO NEZA KABISA

Comments are closed.

en_USEnglish