Digiqole ad

Gukoresha ururimi mu mibonano biri gukwirakwiza Gonorrhea, igoye cyane kuvura

 Gukoresha ururimi mu mibonano biri gukwirakwiza Gonorrhea, igoye cyane kuvura

Abakoresha ururimi mu mibonano barye bari menge

Abakoresha ururimi mu mibonano (oral sex) Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rirababurira ko iki gikorwa kiri gukwiza indwara yitwa Gonorrhea igoye cyane kuvura ndetse ubundi ntibinashoboke.

Abakoresha ururimi mu mibonano barye bari menge
Abakoresha ururimi mu mibonano barye bari menge

Iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina no gukoresha ururimi muri yo iri gukwirakwira bidasanzwe kandi ari nako itakibashwa n’imiti ya antibiotics yayishoboraga.

Ubu ngo buri mwaka abantu miliyoni 78 bari kwandura iyi ndwara, ishobora no gutera ubugumba.

Ubushakashatsi bwa OMS ku byo bavanye bihugu 77 bwerekanye ko Gonorrhea iri kutabashwa na antibiotcs ndetse ngo mu Buyapani, France na Espagne ho hari aho byananiranye ko ivurwa neza neza.

Gonorrhea ngo ni agasimba kazi ubwenge kuko buri uko bazanye ubundi bwoko bwa antibiotique bukavura gahita kabumenyera ntibugakoreho.

Igihangayikishije ngo ni uko iyi ndwara izi kuzamuka cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ifata imyanya y’ibanga, aho urura runini rurangirira, no mu muhogo, ngo hari n’abayivuza bazi ko ari gapfura cyangwa indi ndwara yo mu muhogo bikananirana.

Bacteria yayo ikwirakwira biciye nko mu gusomana (oral sex) ndetse no mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uyirwaye arangwa n’ibintu by’icyatsi cyangwa umuhondo bisohoka mu gitsina, kubabara ugiye kunyara no kuva amaraso mu gihe runaka.

Kutavurwa cyangwa kutavurwa neza Gonorrhea bitera ubugumba kandi bikananduza umwana mu kuvuka.

Abakoresha ururimi  bakora uwo mubyizi bakoreshe ibindi batahahurira na Gonorrhea.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bajye bashyiraho udukingirizo.

  • Ntawe nzi wishwe n, agaswende.
    @Ruhaya hari agakingirizo k, ururimi se waba wavumbuye ko kegeza ubu nzi udukingirizo tw, imirizo ya za ruhaya gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish