Digiqole ad

Gukoresha indangamuntu ku mipaka, inyungu kuri ba rwiyemezamirimo

Gahunda yo kugenda mu bihugu bitatu bigize Afurika y’Uburasirazuba; u Rwanda, Uganda na Kenya hakoreshejwe irangamuntu, yatangijwe ku mugaragaro  kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mutarama 2014. Ngo ni inyungu nini kuri ba rwiyemezamirimo.

Hari inyungu nyinshi zo kwambuka imipaka nta nzira ndende biciyemo/photo TheNewTimes

Iyi gahunda yatangiriye ku mipaka ya Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda na Katuna ku ruhande rwa Uganda, ikaba izagirira akamaro gakomeye abasanzwe bashora imari muri ibyo bihugu, ndetse n’abaturage muri rusange.

Kamana Isaac ukunze kugenda muri ibi bihugu yabwiye Umuseke ko iyi gahunda ije ikenewe kuko we nk’umuntu wikorera ku giti cye izamufasha cyane muri business akora.

Njye nk’umuntu wikorera hari igihe nshobora guhamagarwa muri Uganda cyangwa muri Kenya ko habonetse ikiraka gitunguranye cyangwa imari, ubu ni uguhita njya muri gare ngafata imodoka aho kubanza kujya kureba za Passport cyangwa laisser passer.” Kamana Isaac.

 

Mukabarisa Oliver nawe usanzwe ugendagenda hagati y’ibi bihugu bitatu yatangaje ko kuri we ari inyungu nini kuko afite ubukwe muri Uganda muri iki gihe, bikazafasha cyane abavindimwe n’inshuti kubutaha nta nkomyi.

Ati ” Abazaza kunshyigikira bazajya muri Uganda byoroshye cyane, nta mwanya n’amafaranga bazata bashaka ibyangombwa. Ikindi kandi Laisser passer yonyine yaguraga 10,000Frw utabariyemo n’umwanya wo kujya kuyishaka.”

Kubakora ibyabo n’abari mu ngendo izagabanya  umwanya abagenzi batakazaga kumipaka buzuza imyirondoro ku mafishi y’abinjira n’abasohoka.

Nubwo iyi gahunda ari nziza ku bukungu ariko ngo iteye imbogamizi cyane mu mibereho.

Bamwe mu bakoresha imipaka bemeza ko izongera cyane umubare w’abana b’abakobwa  bajya gukora uburaya muri biriya bihugu duhana imbibi, harimo n’abakumirwaga n’ibijyanye no kwaka ibyangombwa.

Indi mbogamizi ngo ni iy’umutekano ushobora guhungabanywa n’urujya n’uruza rworoshye rw’abagizi ba nabi muri ibi bihugu.

Ange Sebutege, umukozi ushinzwe kumenyakanisha gahunda z’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cy’u Rwanda yatangarije Umuseke ko iyi  mikorere ije mu rwego rwo korohereza abaturage gukora ingendo, nk’uko byemeranyijwe n’abakuru b’ibihugu.

Yatangaje kandi ko kureka pasiporo na laisser passer nta gihombo bizatera kuko iyo ubuhahirane butera imbere ubukungu bw’umuntu ndetse n’igihugu muri rusange nabyo byiyongera.

Sebutege yahumurije abafite imbogamizi z’ubwiyongere bw’uburaya n’ubugizi bwa nabi kuko ngo abashinzwe abinjira n’abasohoka bazakoresha ubushishozi cyane cyane ku bana b’abakobwa bashobora kuba bishora mu buraya mu bihugu duhana imbibi.

Uyu muyobozi avuga kandi ko inzego zishinzwe umutekano no gukumira ibyaha muri ibi bihugu ubu zikorana neza ku buryo n’uzajya abasha kuva mu gihugu akajya mu kindi azajya akurikiranwa ntagere ku mugambi yateguye cyangwa ngo abone aho ahungira amabi yakoze mu kindi gihugu.

Roger  Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • usibye no koroshya ishoramari byihutishije service kandi byongera n’ubukerarugendo mbese ni iterambere abanyarwanda twagezemo sha ariko reka tubigereho tubikesha ubuyobozi bwiza.

  • biranshimishije cyaneeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish