Digiqole ad

Guhura n’umupfakazi wa Bob Marley ni iby’agaciro – Gary Barlow

Gary Barlow, umucuranzi, umuririmbyi,umwanditsi w’indirimbo akanazitunganya, uri mu bakomeye cyane mu Ubwongereza, muri gahunda arimo yo gutegura Jubile, avuga ko guhura n’umugore wa Bob Marley ari ibintu by’agaciro kuri we.

Gary Barlow na Ritha Marley muri Jamaica
Gary Barlow na Ritha Marley muri Jamaica

Uyu mugabo ari gushakisha (recruit) abaririmbyi mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth kugirango bazakorane indirimbo yo guha icyubahiro umwamukazi Elizabeth II w’ibi bihugu.

Ageze muri Jamaica, yahabonaniye n’umupfakazi wa Bob Marley, Ritha ngo nawe amufashe mu kumuha abahanga muri muzika bakorana.

Uyu mugore nawe uzwi cyane mu njyana ya Reggae ni igihangange muri kiriya gihugu, ndetse no mu bakunzi ba Reggae benshi ku  Isi.

Gary Barlow yagize ati: “ Natemberanye nawe mu gihugu dukora muzika, tunareba abahanga. Guhura n’umugore wa Bob Marley ni iby’agaciro

Gary ni umucuranzi n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye cyane mu Ubwongereza, afite ibihembo bikomeye 14 yegukanye. Yandikiye indirimbo nyinshi itsinda rya “Take That”, “Atomic Kitten”, “Blue”, “West Life” n’abandi

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, igikomangoma Harry (Prince Harry) nawe yasuye uyu mupfakazi, Ritha Marley. Aho yatangaje ko yishimiye cyane kubona Ritha Marley. Uyu nawe akaba yarabwiye Prince Harry ko umunsi umwe azongera guhura na nyina, nyakwigendera Princess Diana.

Prince Harry ubwo yabonanaga na Rita Marley
Prince Harry ubwo yabonanaga na Rita Marley

Ritha Marley,65, (Alpharita Constantia Anderson) ni umugore ufitanye  abana bane (Sharon Marley, Cedella Marley, David ZiggyMarley, Stephen Marley) n’ikirangirire Bob Marley. Ritha yahoze ari umuririmbyi w’inyuma ya Bob Marley (backup singers) mu itsinda nubu rigihari ryitwa I Three.

Nubwo afite imirimo myinshi akorera muri Jamaica, uyu mugore wavukiye muri Cuba, urugo rwe rukuru ruri i Accra muri Ghana.

Ritha Marley bamwe bita nyina w'abarasta/Photo Internet
Ritha Marley bamwe bita nyina w'abarasta/Photo Internet

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • Jah Bless!

  • yooo ni mwiza. biragaragara ko acyiri muto byari akarusho disi yo

  • Yoo! biragaragara ko we anywa ruke disi(urumogi). en plus ameze ngaho azi gusabana ndetse no gushyira mugaciro.

  • uyumukecuru yagize succes nyishi kyane iyo umugabo we aza kuba akiliho ziliyanvi ziba zitagaragara, aliko aba rasta mwali mukwiye kujya mumwubaha, ese uliya wacuranze hobehobe uyu mukecura aramuzi kweli?? jye mukunda kuko ali umwe usi

Comments are closed.

en_USEnglish