Digiqole ad

Guhera 28/02 abagurijwe na Leta Buruse basabwe kwishyura

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) buramenyesha abantu bose bigiye ku nguzanyo ya buruse bahawe na Leta zo kwiga mu Rwanda cyangwa hanze guhera mu mwaka wa 1980 Kugeza 2013 bakorera mu bigo bya Leta ndetse no mu bigo byigenga bitandukanye bakaba bataratangira kwiyishyura iyo nguzanyo, ko igihe ntarengwa cyo kwimenyekanisha no gutangira kwishyura cyongeweho ukwezi kumwe gusa kikazarangira ku itariki ya 28 Gashyantare 2014.

Dr John Rutayisire uyobora REB
Dr John Rutayisire uyobora REB

Icyitonderwa :

• Umukozi wahawe inguzanyo ya buruse ashobora kwiyishyurira abinyujije ku mukoresha we cyangwa akiyishyurira ku giti cye, akoresheje konti zikurikira : 1202993 BNR ; 5032611-01-93 BCR ; 130-1053584-58 COGEBANK ; 011-1000459 FINABANK.

• Buri mukozi arasabwa kugana ikigo gishinzwe gutanga no kwishyuza inguzanyo ya buruse gikorera I remera akuzuza impapuro zabugenewe “Induvidual Staff Declaration Form” cyangwa se akayuzuriza ku rubuga rwa Interineti rwa REB ari rwo www.reb.rw

• Itariki ntarengwa yo gutangira kwishyura ni tariki ya 28 Gashyantare 2014.

• Abakoresha bose b’ibigo bya Leta n’ibyigenga barasabwa kumenyekanisha abakozi bose bahawe inguzanyo na Leta kandi utazabyubahiriza azabihanirwa n’amategeko ;

• Umukozi utazubahiriza igihe cyavuzwe hejuru azafatwa nk’uwanze kwishyura inguzanyo yahawe kandi ashyirwe ku rutonde rwa ba Bihemu n’ikigo gishinzwe gukusanya no gukwirakwiza amakuru ku banze kwishyura amadeni (CRB Africa Ltd) ndetse afatirwe ibihano hakurikijwe itegeko rigena imitangire n’imyishyurize y’inguzanyo mu Rwanda.

• Uwifuza ibindi bisobanuro yabariza ku cyicaro gikuru cya REB I Remera mu ishami rishinzwe gutanga no kwishyuza inguzanyo za Buruse cyangwa akohereza ubutumwa kuri : [email protected] na [email protected]

Iri tangazo ryashyizweho umukono na na Dr John Rutayisire Umuyobozi mukuru.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nibagire bwangu bishyure!! njye nari conchinze hehe no kunkataaaaaaaaaaaaaa.

  • Mwihangane murihe,ngontawurya akatamugoye,
    kula na kulipa

  • Ariko jyewe ,ndashaka mumbwire,kohariho abantu benshi bize kunguzanyo ya leta,kandi bakaba badafite akazi ,bazarihabate?,cyangwa leta izarihisha abagafite ,irindire nabandi bazakabone?cyangwa izabanza ikabashakire hanyuma bakore bishyure?,kwishyuzwa udafite icyuriha nabyo bikongerera ingorane cyane.

    • Bwana Tumaini,

      Ndagira ngo nkumenyeshe ko hakurikijwe itegeko ryariho, abishyura inguzanyo ya buruse ni umuntu ufite akazi ahemberwa buri kwezi, cyanga undi wese ufite icyo akora niyo yaba yikorera ariko afite icyo yinjiza kigaragara (Revenue)

  • bazane akazi twishyura un . un -, naho ibindi ni ibinenoneno…kuko byaba ari ugushinyagura kwishyuza uwo udakoresha ngo umuhembe uzi se ahubwo niba abasha no kugera aho yiyandikishiriza,…nyamara nyamara uburezi nicyo turi kwica ibindi byo birasobanuste

  • Ibi byo kwishyura inguzanyo ya buruse byari bikwiye gusobanuka neza:

    1) Ku bahawe inguzanyo ya buruse mbere ya 1994, ni ukuvuga kuva 1987 kugera 1994, mu masezerano bagiranye na Leta, harimo ko urangije kwiga agakorera Leta nibura imyaka itanu atagomba kwishyuzwa inguzanyo ya buruse. Bivuze rero ko ubu umuntu wese wahawe inguzanyo ya buruse muri icyo gihe akaba yarakoreye Leta imyaka itanu atagomba kwishyuzwa.

    2) Ku bahawe inguzanyo ya buruse kuva 1995 kugeza 2008, bo bagomba kwishyura amafaranga bahawe yo kubatunga (living allowance) wongereyeho ayo bahawe yo kwandika igitabo kirangiza amashuri (frais de memoire).

    3) Ku bahawe inguzanyo kuva 2008 kugeza SFAR ivuyeho muri Nyakanga 2011 ubwo REB yashyizweho, ibyo kwishyura inguzanyo bigengwa n’itegeko ryariho icyo gihe. Bivuze ko, uwize ibijyanye na Science na Technology agomba kwishyura 25% y’ikiguzi cy’uburezi cyashyizweho icyo gihe (ni ukuvuga ko agomba kwishyura 25% ya 1.500.000 Frw buri mwaka), naho uwize ibindi/bitajyanye na Science na Technology we agomba kwishyura 50% y’ikiguzi cy’uburezi cyashyizweho icyo gihe (ni ukuvuga ko agomba kwishyura 50% ya 1.200.000 Frw buri mwaka)

    4)Ku bahawe inguzanyo ya buruse kuva REB yajyaho, bo ibyabo ntibirasobanuka, bari mu rujijo kuko nta tegeko rishya rirajyaho ryerekeye itangwa n’iyishyuzwa ry’inguzanyo ya buruse. REB rero yari ikwiye gukura abantu mu rujijo, hakajyaho itegeko rishya rigena itangwa n’iyishyuzwa ry’inguzanyo ya buruse. Keretse niba hari amasezerano yihariye bagirana na REB mu gihe cyo kubaha iyo nguzanyo, ayo masezerano aramutse ahari ubwo niyo yashingirwaho mu kubishyuza mu gihe Leta itarashyiraho itegeko rishya.

    Ubu abantu benshi barifuza ko Leta yavugurura imikorere ya REB cyane cyane ku bijyanye n’ishami rishinzwe gutanga inguzanyo no kuyishyuza, kuko usanga iryo shami ubu rikora mu kavuyo, no mu kajagari nta murongo ugaragara rigenderaho.

    Abantu barangije kwishyura inguzanyo nabo basabye ko bahabwa icyemezo ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

    Hari n’abantu barangije kwishyura ariko ubu bakaba bagikatwa amafaranga ku mushahara wabo buri kwezi, bakibaza impamvu bikabayobera.

    Hari abantu bakagombye kuba bishyuzwa inguzanyo ariko bakaba batishyura kubera ko batashyizwe ku rutonde rw’abagomba kwishyuzwa ibyo bitewe n’imikorere mibi, idahwitse ya rya shami rya REB rishinzwe gutanga no kwishyuza inguzanyo ya buruse.

  • njye numva REB yabarura abishyuriwe nayo bafite akazi noneho igahera kuri abo ibishyuza,bityo uko umuntu agiye muri system ko yabonye aho akorera akazi akishyuzwa. atari ibyo hari utazabona uko yishyura mba ndoga MUNYAMARIZA.

  • Ntitwanze kwishura kuko ayo twishura azafasha barumuna bacu, ariko banyamakuru b’umuseke nimutubarize impamvu SFAR idasubiza amafaranga abantu bakaswe menshi bakarenza ayo bagombaga kwishura. TWEBWE TWARASIRAGIYE TURANANIRWA,BASI NIBANATUBWIRE IGIHE BAZAYADUHERA

Comments are closed.

en_USEnglish