Digiqole ad

Grenwich Hotel: 30 ba mbere mu gitaramo cya Mani Martin barahabwa icyo kunywa

Kuva mu masaa tatu z’ijoro kuri uyu wa gatanu, umuhanzi umaze kwamamara mu Rwanda, Mani Martin mu ndirimbo ze z’umwimerere Nyafurika arataramira abakunzi be mu gitaramo cya Live muri Greenwich Hotel iherereye i Remera hafi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB n’inama y’igihugu y’itangazamakuru (MHC).

Mani Martin n'itsinda rye Kesho band.
Mani Martin n’itsinda rye Kesho band.

Ubuyobozi bwa Greenwich Hotel bukaba bwateguriye udushya dutandukanye abari buze kureba iki gitaramo.

Abantu 30 ba mbere baribuze muri iki gitaramo barahabwa icyo kunywa cy’ikaze (welcome drink coocktail ).

Akandi gashya ni uko guhera saa kumi n’ebyiri kugera saa mbiri (18h00-20h00) hateguwe isaha y’ibyishimo (happy hour), aho ibiciro by’inzoga biribube byahanantuwe, aho inzoga zose zo mu ducupa duto (petit) ziribube zigura amafaranga 800 gusa, uretse Heineken iribube igura 1200, naho Soda (Fanta) zo zikaba ziri ku mafaranga 400 yonyine.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bibiri (2,000 frw), ukirebera Mani Martin n’itsinda rye bamaze kugaragaza ko bashoboye umuziki.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Turahataraimra, twirebere umuzi w’umwimerere.

Comments are closed.

en_USEnglish