Digiqole ad

Greenwich Hotel yongeye kubategurira ibitaramo bya Live

Greenwich Hotel irashimira byimazeyo abakiliya bayo n’abadufashije mu gutegura icyo gitaramo kandi ibamenyesha ko gahunda y’ibitaramo ikomeje, aho kuwa gatanu w’iki cyumweru tariki 07 Werurwe yongeye kugarura umuhanzi Jones Frank wo mu itsinda rya “Tolerance Muzika”.

Jones Frank azabasusurutsa muri Greenwich Hotel.
Jones Frank azabasusurutsa muri Greenwich Hotel.

Muri iki gitaramo Jones Frank azacurangira abakunzi be n’abakiliya ba Greenwich Hotel indirimbo zitandukanye zo mu njyana ya Zouk, Salsa, Rumba ndetse n’igisope cy’umwimerere.

Kwinjira muri iki gitaramo kizahera ku isaha ya saa Moya z’umugoroba kugeza i saa tanu z’ijoro(19h00-23h00) ni ubuntu.

Abantu 30 ba mbere bazahabwa icyo kunywa ku buntu, nk’uko bisanzwe n’ibiciro by’ibinyobwa kuri uwo munsi biba byahanantuwe.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyi hotel yishwa no guhinduranya aba kozi nkuhinduranya imyambaro nahubundi rwose byari sawa.

Comments are closed.

en_USEnglish