Digiqole ad

Google yatsinze urubanza rwa Miliyari 9$ yaregwagamo na Oracle

Hashize imyaka haburanishwa urubanza hagati ya Google na Oracle yasabaga ko yishyurwa miliyari icyenda z’amadorari kuko Google yakoresheje ibintu byayo nta burenganzira. Kuri uyu wa kane Urukiko rw’i San Francisco rwanzuye ko Google ntacyo igomba guha Oracle.

Sundar Pichai umuyobozi mukuru wa Google
Sundar Pichai umuyobozi mukuru wa Google

Google yari yarakoresheje zimwe muri code za Java (ubu ni iya Oracle) mu gukora ‘operating system’ ya Android muri telephone ngendanwa.

Urukiko rwanzuye ko Google irengewe n’ihame ryo “gukoresha bigereranyije” (gukoresha ibyabandi mu buryo budakabije mu ikoranabuhanga) rivuga ko Google itari itegetswe kwishyura Oracle ku kuba yarakoresheje gusa uduce duto twa ziriya code za Oracle.

Google mu itangazo yashyize ahagaragara ivuga ko “Urukiko rwanzuye ko Android ikoresha neza agace ka Code ya Java bigatanga umusaruro mwiza kuri Android no ku bakoresha Java ndetse no ku bakoresha izi ‘systems’ zombi bakora ibindi bintu by’ingirakamaro ku isi.”

Oracle yo ariko yahise itangaza ko izajuririra umwanzuro w’Urukiko nk’uko bivugwa na Associated Press.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Oracle yari yavuze ko Google  yinjije miliyari 31$ harimo miliyari 22 y’inyungu zivuye kuri Android. Bityo igasabaho igice kimwe kuri iyi nyungu.

Mu itangazo Oracle yashyize hanze umuyobozi wayo Dorian Daley  yavuze ko bizera neza ko Google yakoze Android mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko yakoresheje ikoranabuhanga rya Java igahita yigarurira cyane isoko.

Uyu mwanzuro ngo uraza kugira ingaruka ku zindi manza zigendanye no gukoresha iby’abandi nta burenganzira mu ikoranabuhanga. Nubwo hari abavuga ko ibyo Google yakoze ari ikintu gisanzweho mu ikoranabuhanga.

Nka Electronic Freedom Foundation ivuga ko bidatangaje kuba Google yarakoresheje bimwe mu bigize Java mu gukora ikintu gishya kubera ihame risanzweho bita “fair use” bwo gukoresha iby’undi bicye ngo ukore ibindi byawe, iri hame ngo rikaba ritavanaho ko abantu bahanga udushya twabo mu ikoranabuhanga.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish