Digiqole ad

Google yatangiye gahunda yo gushyira WiFi y’ubuntu ku isi yose

 Google yatangiye gahunda yo gushyira WiFi y’ubuntu ku isi yose

Ishami rya Google ryitwa SideWalk Labs niryo ryahawe aka kazi. Kuva muri Nzeri riratangira gukwirakwiza Internet nziramugozi yihuta ku mujyi wa New York wose ku buntu, ni mu kugerageza umushinga mugari wo gukwirakwiza WiFi yihuta cyane ku isi yose umuntu yajya afata ku buntu.

Bene izi telephone rusange za cyera muri New York zigiye guhindurwa ahantu ho gusakaza WiFi mu mujyi
Bene izi telephone rusange za cyera muri New York zigiye guhindurwa ahantu ho gusakaza WiFi mu mujyi

Muri New York ngo barahera kuri za ‘publiphone’ (phone booths) za cyera zigera ku 10 000 bazihinduremo ‘pylons’ zakira WiFi zikanayikwirakwiza.

Izi poste za telephone kandi ngo zizagirwa ahantu umuntu yabasha gusharija telephoni ye no kubasha kuhahamagarira ku buntu, ndetse hanashyirwe uburyo bwo kubona amakuru byihuse.

Uyu mushinga ngo uratangira kuva muri Nzeri 2015.

Google inyungu ibona muri ibi ni ukwamamaza ivanamo za miliyari z’amadollari.

Abahakana ibikorwa nk’ibi bo bavuga ko icyo bashaka ari ukugira data (amakuru) kuri buri wese ku isi. Usibye ko binashoboka ko bayafite.

Gusa mu gihe WiFi yaba ari ubuntu ku isi yakoreshwa na hafi ya bose. Nubwo haba hari n’uburyo bwo kutayikoresha.

Ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere ngo WiFi igejejwe hose byaba ari amahire.

Ikibazwa ubu ni;  iyo WiFi ya Google bazayiha no kwa Kim Kong-un? Cyangwa yareka imugerera aho?

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • yababbabab ureke bariya batura amafranga yubusa ngo ni mtn na airtel

Comments are closed.

en_USEnglish