Goma: Izina rya Guverneri Julien Paluku ryanditswe ku muhanda
Ni ku nzira nto z’abanyamaguru zimaze kuzuzwa mu mujyi wa Goma mu mushinga wo kuvugurura imihanda ireshya na 10Km, abantu benshi i Goma no mu nkengero zaho bakaba bahise batangira gusaranganya amafoto ya hamwe ku tuyira tw’abanyamaguru banditseho ngo JULIEN PALUKU, izina rya guverineri wa Kivu ya Ruguru umujyi wa Goma uherereyemo.
Bagira ibyo babivugaho, abaturage bamwe bagiye bagaragaza ko bidakwiye abandi ko ari byiza kuko ngo uwo mushinga wo kuvugurura umuhanda ariwe wawugizemo uruhare runini.
Umwe mu baturage yavuze ko bitangaje kuba bandika izina rya Julien Paluku mu muhanda mu gihe ngo uyu mushinga utaranarangira. Ngo ni ukwiyamamaza cyangwa kumwamamaza bikabije
Julien Paluku yabwiye France24 atigeze asaba ko izina rye ryandikwa ku muhanda w’abanyamaguru, kandi ko nta muturage wigeze acibwa amafaranga yo kubikora.
We avuga ko kompanyi yatsindiye gukora iyo mihanda ya Tramico yaba ariyo yanditse ku bushake bwayo amazina ye ku muhanda w’abanyamaguru.
Uyoboye iyo kompanyi we yavuze ko icyo kintu ntacyo azi ndetse ahubwo ntacyo kubivugaho afite.
Kugeza ubu, yaba guverineri, yaba kompanyi ikora imihanda ntawagaragaje ubushake bwo guhanagura izina rya JULIEN PALUKU ku muhanda nk’uko bamwe mu batuye Goma babyifuza.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mujye mutubwira ibyiwacu; ibyo bya BAKATANYAMA ndabona ntacyo bitwigisha , rien du tout; urashaka ko natwe tubigana se??????????????? ndi Kabila namuhindurira imirimo
Ariko Bwana Chief editor. Koko mwatangajwe n’amafuti y’abakongomani alias zairois? Bigararagara ko utabazi kweri. Navukiye Congo, ahitwa Masis, nyuma njya kurugamba rwo kubohora urwanda nyuze ahitwa Rumangabo, mbere yuko mpagera naguze AMANDAZI ahitwa Bon Voyage (usohoka mu mujyi wa Goma, aho HQ za MONUSCO iri), ngeze kuri barière yari aho Rumangabo bamvanyemo kandi nari nambaye uniforme y’ishuli Bleu blanc, umusirikare ati uyu ni NGOTANYI, ndamubaza ntese NGOTANYI ni nini? Ati NGOTANYI ni wanyarwanda kabila mucafu. Ndamuhakanira cyane nti miye si NGOTANYI miye mwanafunzi wa College MWANGA, minaenda BUTEMBO ndipo nyumbani, mpita muha AMANDAZI 2, nditambukira, nawe ati aksanti mototo wangu kesho utakuwa mwanaume. Abandi benshi bahahuriye n’ibibazo. Koko abantu bafata ruswa y’irindazi nigute kwandika nkibyo biyamaza biratangangaje? Ngayo nguko?Itonde

Apu, uyu arirwe ntaraye. Ubonye nibura iyo bamwitirira avenue 1(umuhanda) muri iyo barimo kubaka. Ariko se ubundi gouverneri agomba kwitirirwa ibikorwa by’iterambera ubundi si inshingano ze. Ariko ubwo ni igitangaza muri GOMA no muri KONGO yose .
Comments are closed.