Goma: Abatuye Birere n'impungenge ko imipaka mishya izabashyira mu Rwanda
Bavuga ko bumvise kuri Radio Mpuzamamahanga y’Abafaransa ko raporo ku miterere y’imipaka mishya izatangazwa tariki 15 Nzeri 2014 ishobora kuzagaragaza ko tumwe mu duce twa Congo twegereye umupaka usanzwe w’u Rwanda na Congo turi mu Rwanda.
Bamwe mu batuye ahitwa Birere mu mujyi wa Goma hari hamwe na hamwe hasanzwe hegeranye cyane n’u Rwanda babwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ko bafite impungenge zo kuba bashobora kwimurwa aho batuye ngo kuko bumva bivugwa ko hashobora kuba ari ubutaka bw’uRwanda.
Impande z’u Rwanda na Congo hashize iminsi zishyizeho itsinda ryo kugenzura iby’imipaka yashyizweho n’abakoloni hagati y’ibihugu byombi zizatanga raporo kubyo zabonye.
Abatuye aha abenshi ni abahavukiye, ibikorwa byabo bitandukanye byiganjemo ubucuruzi buciriritse hari benshi babikorera mu mujyi wa Rubavu.
Mu mazu mato kandi yegeranye yiganjemo ay’imbaho, harimo amwe n’amwe ari kuri metero eshanu gusa uvuye ahasanzwe hari umupaka hagati y’u Rwanda na Congo.
Muhindo Pacifique utuye mu Birere ati”njye navukiye hano mfite imyaka 35, ejo bundi numvise RFI bavuga ko hano iwacu hashobora kuba ari ubutaka bw’uRwanda, ubu mfite ubwoba ko Leta ishobora kuzatwimurira kure y’aha dutuye.”
Muhindo avuga ko ku rundi ruhande ariko bakwishimira ko amakimbirane ashingiye ku mipaka ajya aba hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yarangira.
Elvin Safari nawe ni umunyecongo utuye mu Birere avuga ko bari kumva byinshi kuri raporo ngo izasohoka kuwa 15 Nzeri 2014 ariko ko nibashaka kubavana aho batuye bazakora imyigaragambyo.
Intumwa za Congo n’intumwa z’u Rwanda ntabwo ziratangaza ibyavuye muri iri genzura ry’aho imipaka yari ihuriye mu gihe cy’abakoroni.
Igikorwa cyo kugenzura imipaka yashyizweho n’abakoloni aho yahoze cyamaze hafi ibyumweru bibiri, izi ntumwa z’ibihugu byombi zaturutse ahitwa Hehu mu murenge wa Bugeshi uhana imbibe na Congo zigera ku mupaka munini hagati y’imijyi ya Rubavu na Goma.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/ Rubavu
0 Comment
Tuzasubirana ubutakahamwe n’abaturage babutuyeho niba babishaka. Ariko bareke kurya maguge zitera ebola batazatumara. Reba itandukaniro ry’imiturire ra. abo bakire ngo b’amabuye y’agaciro!!
ahubwa baba bagize amahirwe bakava muri Congo bakaza bakaryoherwa n’ibyiza by’abanyarwanda iterambere rikabageraho ndetse bakanungukiramo byinshi
ayo mahirwe se bayakurahe, bakabona kubyiza twabarushije , bakitabwaho nabayobozi bazi icyo umuturage aricyo bamuha agacirio akwiye , ahubwo baba bagize amahirwe yo kwigira mu ka juru gato , Rwanda
mbega kuvukira mubirere warangiza ukaba ikigali mubyiza bitatse u Rwanda!!!!umutekano iterambere,imiturire myiza!…………byinshi ubwose abo bavuye muri ziriya mbaho bakaza mumidugudu igezweho,imihanda myiza,..babasubijwe ..ahubwo nibasenge imipaka izabazane.
nkubu ngo ntibyakunda maze iyi nkuru ikaba impamo bakadusubiza ubutaka bwacu bari barigaruriye igihe kinini. nho abaturage bo mu birere rero ahubwi basenge imana bazabazamu rwanda maze basangire natwe ibyiza twifitiye naho kongo yo ntacyo ibamariye
Nibabuduhe tuhakubure doreko harumwanda ukabije hajya hatunukira kuberako ntamisarane bagira!
nibaze mama nibyo byiza doreko bari bagiye gushira kubera umwanda ubundi birere ivugururwe nkahandi hose, umuriro umurikire abaturage. amazi meza mbese iterambere rihagere, imihanda byose.
Comments are closed.