Goma: Abantu 7 baguye mu mpanuka y’indege
Impanuka y’indege yabereye mu burasirazuba bwa DR Congo mu mujyi wa Goma ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa mbere yahitanye abantu ubu bagera kuri barindwi abandi bari bayirimo barakomeraka cyane nk’uko byatangajwe na Polisi y’icyo gihugu.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Foker 50 ya kompanyi yitwa Compagnie Africaine d’Aviation (CAA), yavaga mu mujyi wa Lodja mu ntara ya Kasaï-Oriental yerekeza mu mujyi wa Goma irimo abantu 30.
Kugeza ubu amakuru Umuseke.com wahawe n’abari hakurya i Goma ni uko abantu batatu bari bamaze babashije kurokoka muri iyi ndege yituye hejuru y’inzu y’umuntu.
Minisitiri ufite ubwikorezi mu nshingano ze, Justin Kalumba niwe wemeje ko abantu icyenda aribo bari muri iyi ndege: abagenzi batatu, abakozi batanu b’iyi sosiyete ndetse n’umufasha wabo (convoyeur).
Justin Kalumba yatangaje ko iyi ndege yakoze impanuka mbere y’iminota ibiri ngo igwe ku kibuga akaba yanatangaje ko bishoboka ko byaba byatewe n’ikirere kibi cyari kirimo inkuba n’imirabyo.
Uyu muminisitiri kandi yahakanye amakuru avuga ko iyi ndege yaguye ahatuye abantu nk’uko byari byatangajwe, ndetse ngo ibyo nibyo byatumye hadapfa abantu benshi.
Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikunze kuberamo impanuka zo mu kirere, mu myaka ibiri ishize abantu 74 bapfuye bazize izo mpanuka ubwo bagwaga mu mujyi wa Kisangani.
Photos: M Patrick
Maisha Patrick & Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM
0 Comment
Poleni bana Congo!
birakabije
imana ibahe iruhuko ridashyira.
Uwaroze goma ntiyakarabye
Hatarashira kabiliM23ibarash
e none indege ibaguye kumit
we ejo nyiragongo izabaruka
ku mitwe
esi ko voa yavuze 5 abandi bakaba bakomeretse mwe 30 mwabakuyehe? ari umuseke se na voa ninde wageze su place ra? ntimukirirwe mushyiraho amakuru atariyo
Imana ibafashe
Twihanganishije imiryango yababuze ababo
Imana ibafashe.
Pole sana, indege za congo bazita air peut être.
imana ibakire mu bwami bwayo abaguye muriyo mpanuka,ariko barebe ya boite noir bamenye icyateje iyo mpanuka ,wasanga atari ikirere n’inkuba cyateje iyo mpanuka, ko tuzi ko indege zikorera muri congo nyinshi nta entretient zikorerwa ,kandi zishaje
Yooooo birababaje pee
Accident zibaho ariko Congo imenyerewe kukuba ikoresha indege zaboze rwose kuva cyera harizo bagendagamwo invura yagwa ikavira abagenzi. Gusa ababuze ababo mwihangane cyane ntimworohewe ni bihe.
kobahakana ko yaguye ahatuye abantu none nkabambona amazu menshi cyanese?
imana ibakire mubayo na babuze ababo bagire ukwihangana
Ubwo naho barabeshyera M23! sha muribeshya ngo yacitsemo ibice. Ariko icyo nababwira ni uko M23 izabarasa ikabaka igihugu kuko ntumushoboye kukiyobora! Namwe rero ngo mwishingikirije ibya UN, sha nibo babagambanira bambere mubimenye. Umva M23 iracyari imwe, mumenye ko izotanye zitabura gukomanya amahembe ariko mubitege barabarangiza!
Sha kananga mwana wa mama ko uvanga amasaka n’
Amasakaramentu jya uza ku
Rubuga utasogongyeyeM23
uyihinduye ute sujet?
Pole sana bana congo!ubwo izo ndege si inkuburano za ba “daddy?”
R.I.P.
Wasanga yarashwe na missile sol-air yaturuts i Masaka.
Sha kananga ibya M23 uba ubizanye uta? uziko wagirango ukoze mumahiri nimipanga n’amacumu ! abantu bari kurira bababajwe nababo nawe ngo M23! URENZE NO KUBA PILATE URI PILATO.reega mumenye ko M23 nayo izabazwa ibyo irimo gukora.
Sha kananga ibya M23 uba ubizanye ute? uziko wagirango ukoze mumahiri nimipanga n’amacumu ! abantu bari kurira bababajwe nababo nawe ngo M23! URENZE NO KUBA PILATE URI PILATO.reega mumenye ko M23 nayo izabazwa ibyo irimo gukora.
biteye agahinda kenshi, ariko na leta ya congo ishake uburyo yashiraho gahunda ihamye mukugenzura za companyi zitwara abantumundege ko zifite indege zujuje ibyangombwa mbere yo gutangira gutwara abantu naho bitabaye ibyo indege zitumazeho abantu.
Comments are closed.