Digiqole ad

‘Global Umuganda’ yatije amaboko umupfakazi wa Jenoside

Rusororo- Urubyiruko ruturutse mu muryango Never Again Rwanda rwifatanyije n’urundi rwo mu bihugu 30 ku isi ahantu 74 mu gikorwa cya ‘Global Umuganda’ kuri uyu wa gatandatu aho rwakoze ibikorwa byo gufasha abatishoboye ariko banaganiraga kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. 

Urubyiruko rwakoresheje imbaraga mu gikorwa cy'umuganda rwubakira Umurokotse jenoside
Urubyiruko rwakoresheje imbaraga mu gikorwa cy’umuganda rwubakira Umurokotse jenoside

Urubyiruko rusaga 50 rwahuriye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu gikorwa cyo kubakira igikoni, ubwiherero n’uruzitiro rw’inzu ya Mukandoli Louise, umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mahoro Eric umuyozi wa Never Again Rwanda yavuze ko uyu muganda wabereye ku Isi hose mu izina rya ‘Global Umuganda.’

Yavuze ko uyu muganda wabereye mu bihugu by’Afurika 15 ubera ahantu (site) 34, muri Amerika n’i Burayi  ubera ahantu 30 mu gihe mu bihugu bya Aziya wabereye ahantu harindwi.

Mahoro yagize ati “Ku Isi hose twakoranye n’imiryango y’urubyiruko uyu muganda ufite intego imwe, ariyo gufasha abatishoboye twitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ibikorwa byakozwe byibanze cyane ku gusukura aho urubyiruko rutuye, gufasha abatishoboye, gutunganya imihanda ndetse n’ibindi bikorwa.

Mahoro yongeyeho ati “Iki ni igihe cyo gutekereza  ku myaka 20 ishize imbaga y’Abatutsi yishwe birashoboka cyane ko ibikorwa bibi nk’ibi byakongera kuba, ariko dukwiye kuva ku kurebera tukajya mu bikorwa bitandukanye byamagana ubugizi bwa nabi muri rusange.”

Mukandoli Loouise ubwo urubyiruko rwibumbiye muri Never Again Rwanda rwari rumaze kumubumbira amatafari yo kubaka igikoni, kumucukurira ubwiherero ndetse no kumwubakira urugo yagaragaje ibyishimo.

Akaba yatangarije abari aho ati “Ubu ndishimye, mfite inshuti nyinshi. Mfite abana benshi, mfite aho nakwita murugo. Mumpaye icyizere cy’ejo heza.”

Urubyiruko rwatabiriye umuganda ruvuga ko ibikorwa nk’ibi birufasha kumva ko arirwo mbaraga z’ahazaza heza.

Habimana Aphrodis, umunyeshuri wiga mu cyahoze ari KIE yavuze ko igikorwa nk’icyo bakoze bagifata nk’ikibuga bagaragarizamo urukundo bakunda igihugu.

Yagize ati “Igikorwa nk’iki tugifata nk’icyacu. Twe urubyiruko twagize uruhare rugaragara mu gusenya igihugu, njye ubu numva ko imbaraga nk’izi dukoresha zagombye kubera urugero n’urundi rubyiruko maze tugafatanya mu kongera kucyubaka.”

Sentore Valens na we wari mu muganda, asanga nk’urubyiruko gufashanya ari kimwe mu bintu bibukamo icyizere cy’ejo hazaza.

Uyu we yagize ati “Urubyiruko rw’uyu munsi dukwiye gukorera hamwe tukiyubakamo urukundo. Iyo twubakira umukecuru nk’uyu, umuntu atazi, ni ikimenyetso kigaragaza ko n’iyo wasanga mugenzi wawe ari mu bibazo utitaye ku hantu akomoka wahita umufasha.”

Yongeraho ati “Ni aha ubumuntu buturuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo, Peter Barigye yavuze ko igikorwa nk’iki kigaragariza igihugu ko hari imbaraga nshya ziyemeje gushyira mu bikorwa imvugo “Never Again”.

Bityo kuri we, ngo ibi bikafasha kugira amahoro n’iterambere rirambye mu karere.

Urundi rubyiruko rwiga muri kaminuza ya Rubavu nka RTUC na ULK rwahuye n’urubyiruko rwaturutse mu gihugu cya Congo Kinshasa basukura ku mipaka ihuza Congo Kinshasa n’u Rwanda.

Kuri uru rubyiruko, ngo byabaye n’umwanya wo kuganira no kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byakomeza kubana mu mahoro hatitawe ku mateka yagiye agaragara hagati yabyo.

Global Umuganda ni igitekerezo cy’umuryango Never Again Rwanda kigamije ahanini guhuriza urubyiruko rw’Isi yose mu bikorwa bigamije iterambere.

Muri ibi bikorwa ku Isi hose haganirwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse no kuganira ku buryo yakumirwa.

Never Again Rwanda PRO

Urubyiruko rwitabiriye umuganda ruri gucukura ahagombaga kubakwa uruzitiro rw'inzu
Urubyiruko rwitabiriye umuganda ruri gucukura ahagombaga kubakwa uruzitiro rw’inzu
Urubyiruko rwitabiriye umuganda ruri kubaka uruzitiro
Urubyiruko rwitabiriye umuganda ruri kubaka uruzitiro

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • UKOZENEZA IMANA IZAMUHEMBA KANDI DUKOMEZE DUFATANYE MUGUTEZA U RWANDA  RWACU IMBERE

Comments are closed.

en_USEnglish