Global Engineering System Ltd igisubizo kuri za Firigo
GES Ltd ni isosiyeti ikora neza ikanagurisha ibyumba byiza bibika ubukonje n’ibishyushya byimukanwa n’ibitimukanwa hamwe n’ibyuma bishyushya n’ibikonjesha.
Ibi bikorwa ku giciro kiza cyane kurusha ibivanwa mu mahanga.
Servisi za Global Engineering System (GE) zishimwa cyane n’abazihawe bemeza ko bakora ibintu biramba kandi bifite ireme.
Muri GES Ltd bakorera umukiriya bitewe n’icyo yifuza cyane ko intego yabo ari ugukemura ibibazo by’ababagana ndetse n’abakenera ibikoresho twavuze haruguru bikorwa muri GES ltd.
Muri GES ltd baguha serivisi yo kuza kugukorera frigo cyangwa congerateur iwawe iyo yagize ikibazo.
Hari benshi bibwira ko ibyuma nk’ibi bikonjesha ndetse bikana shyushya bikorerwa hanze y’igihugu gusa, GES Ltd ivuga ko ari ukutabimenya!!
Niba ufite ikibazo cy’ibi byuma gana i Nyamirambo aho bakorera ubahamagare kuri 0788530510 cyangwa 0728530510 bagukorere iyo servisi inoze kandi yihuse.
Ibyo bagukorera muri GES:
- Ibyuma bikonjesha : nka biriya binini bikoreshwa ku makaragiro y’amata…
- Comptoire frigorifique en vitre
- Ibyuma bishyushya
- Ibyuma bishyuha
- Morgue…
Ibi byose babikora bitewe n’ingano ushaka iyo ariyo yose.
UM– USEKE.RW
0 Comment
nibyiza pe
WOW WOW, ndanezerewe cyane kubona ko hari abanyarwanda bashobora gukora ibintu nkibi pee, nyamara urwanda rufite ubutunzi buhanitse kuba rufite abaturage barwiyemeza mirimo nkabo ba GES njye nasabaga ahubwo ngo mudushyirireho n’amafoto yabo nako nzajya kubasura ubwo mwashyizeho num zabo!! bakomereze aho rwose nanjye sinajya gushaka ibintu inyuma y’igihugu cyambyaye hari ibiri mu gihugu byakozwe n’abavandimwe kandi bifite n’ubuziranenge keretse dusanze bifite inenge arko uko bias ubwabyo ku mafoto biriranga. courage umuseke ndabakunda cyane!
Ni byiza ahubwo babishyire ahacururizwa imboga n’ibindi byangirika noneho babikodeshe umuntu azajye akodeshamo umwanya
Comments are closed.