Gitwe: Polisi yahagurukiye ikibazo cy’umutekano muke w’abantu n’ibintu
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2015, mu ishuri rikuru rya Gitwe ISPG, Polisi y’igihugu mu Karere ka Ruhango yatanze ibiganiro ku mutekano w’abantu n’ibintu aho abanyeshuri bijejwe umutekano uhagije.
Iki kigairo n’abanyeshuri, abayobozi ba ISPG kije nyuma y’uko muri Gitwe havuzwe amakuru y’uburyo abajura bamaze kubona abasirikari bahavuye, bongeye kwirara mu ngo z’abaturage baziba ndetse hari n’amakuru avugwa ko bahungabanyaga umutekano w’abantu.
CIP Adrien Rutagengwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, yatangaje ko kenshi nk’uko bigaragazwa muri za raporo zitandukanye zagiye zikorwa, urugomo n’ubujura biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge abantu banywa.
Ati:”Kunywa ibiyobyabwenge no kubikoresha mu buryo runaka ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ntabwo ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, suruduwiri byemewe, ubikoresheje wese arabihanirwa.”
Ku mutekano w’abantu n’ibintu i Gitwe, Polisi yijeje abanyeshuri n’abaturage bose muri rusange ko iki kibazo cyahagurukiwe ndetse bishobotse mu minsi ya vuba Gitwe izahabwa Sitasiyo ya Polisi.
Mu kiganiro hasabwe ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano, dore ko kenshi usanga Polisi amakuru iba ifite iyakura mu baturage bayigana bashaka ubufasha. Abanyeshuri ba ISPG basabwe kujya batanga amakuru ku gihe.
Abanyeshuri baganirijwe no kurwanya ihototerwa ryose aho riva rikagera yaba iryibasira abana, abakobwa n’abagore muri rusange.
Mu rwego rwo gukaza umutekano muri Gitwe inzego z’ibanze zongeye gukangurira abaturage gukaza no kongera amarondo ndetse no gutanga amakuru ku muntu wese ukekwaho ubujura n’ubwambuzi dore ko byagaragaye ko abajura bazwi.
Photos/Damyxon
NTIHINYUZWA Jean Damascene
UM– USEKE.RW-Ruhango
2 Comments
Ni ukuri mbona Polisi yacu ishoboye, igisigaye ni uko twe nk’abaturage beza tuyifasha tubaha amakuru y’impamo
Akazi keza afandeeee,natwe tugiye gukora amarondo avuguruye twucungire umutekano kandi dutangire amakuru kugihe.
Comments are closed.