Digiqole ad

Gitwe: 36 bari kuvurwa umwingo ku buntu aho kwishyura miliyoni 25

Inshuro ebyiri mu mwaka abaganga b’impuguke baturuka muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika baza mu bitaro bya Gitwe kuvura indwara zananiranye, ubu bari kuvura indwara y’umwingo ku buntu, igikorwa cyari kuzatwara amafranga asaga miliyoni 25 ku bantu 36 bazavurwa.

Abaganga b'abanyamerika bari kubaga indwara umwingo ku buntu mu bitaro bya Gitwe
Abaganga b’abanyamerika bari kubaga indwara umwingo ku buntu mu bitaro bya Gitwe

Aba baganga b’Abanyamerika 16 baje baturutse muri za Leta zimwe zigize Amerika nka Calfornia, Texas, New York n’izindi, baza mu rwego rw’imikoranire myiza mu buzima n’uburezi bafitanye n’Ibitaro bya Gitwe n’ishuri rikuru rya ISPG, bavuga ko baza mu Rwanda kubera umubano mwiza uranga igihugu cya Amerika n’u Rwanda.

Abaturage twasanze ku bitaro baje kwivuza, batubwiye ko bakimenya iby’aba baganga bazaza kuvura umwingo bahise baza kwivuza kuko bari bazi ko izo gahunda zijya zibaho kandi ngo abavuwe bagakira.

Dr. John H. Streit uyoboye iri tsinda yabwiye Umuseke.com ko hari n’abandi bagenzi be batangiye kuza kuvura muri ibi bitaro kuva mu 2005.

Avuga ko kuza mu Rwanda biterwa ahanini no kuba igihugu cyabo kibanye neza n’u Rwanda ariko kandi no kuba u Rwanda ngo ruha agaciro cyane gahunda z’ubuzima.

Ati “ ubu dufite umushinga wo gushyiraho ishuri ry’Ubuganga mu rwego rwo kuzamura umubare w’abaganga mu Rwanda no guhugura abari kuvura.”

Dr. John H. Streit uyoboye itsinda ry'abaganga 16 b'Abanyamerika
Dr. John H. Streit uyoboye itsinda ry’abaganga 16 b’Abanyamerika

Dr. Emile Tuyishime muganga mukru w’ibitaro bya Gitwe we avuga ko ari amahirwe abaturage bagize kuko ngo uwivuza uburwayi bw’umwingo adafite ubwishingizi na bumwe nibura yishyura amafaranga ari hagati ya Miliyoni imwe y’u Rwanda, n’ibihumbi Magana arindwi.

Aba baganga b’abanyamerika mu cyumweru bamaze i Gitwe bateganya kuzavura abantu 36, abandi basigaye bagashyirwa kuri gahunda y’ubutaha ubwo bazagaruka mu kindi cyiciro mu kwezi kwa Nzeri 2013.

Nyuma yo kubagwa kubuntu, ikizere ni cyose cyo gukira indwara y'umwingo
Nyuma yo kubagwa kubuntu, ikizere ni cyose cyo gukira indwara y’umwingo

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni ibiki bikenerwa kugira ngo umuntu ashyirwe ku rutonde rw’abazavurwa muri Nzeli 2013?

  • Nishimiye rwose abo baganga kuko hari benshi bifuza kuvurwa nabo. Kujya kurutonde ngo bakuvure ubutaha bisaba iki?
    Murakoze

  • none umuntu yabona nember za phone yabarizaho amakuru ko mfite umurwayi nsha kakuzana

  • Ni ibyo kwishimira cyane,kandi dushimira umuyoboziw’ibi bitaro n ababyeyi bakora ibishoboka byose ngo abaturage bagire ubuzima bwiza.

  • ushaka kwiyandikisha, ujya i Gitwe abaganga babo bakagushyira kuri gahunda.
    ni ku buntu

  • Iki kinyarwanda cya “BARI KUVURA” cyigishirizwahw mu Rwanda kuburyo kidatera umuntu isoni kugishyira mu nyandiko?

  • mbonye iyi mess nkererewe ariko se aba baganga bazagaruka ryari mumfashe mubwire

Comments are closed.

en_USEnglish