Digiqole ad

Gitwe: Arashinja Padiri kumutera inda ntagire icyo amufasha

Mujawamariya Alphonsine wari umunyeshuri muri VTC Karambi arwarije umwana mu bitaro bya Gitwe,yavuze ko ahangayikishijwe no kuba umwe mu bapadiri bo kuri paroise ya Karambi yaramuteye inda ntiyubahirize ibyo yamusezeranyije byo kumufasha kurera umwana.

Mujawamariya Alphonsine n'umwana we mu bitaro bya Gitwe.
Mujawamariya Alphonsine n’umwana we mu bitaro bya Gitwe.

Uyu mukobwa yemeza ko ubwo yiteguraga kujya muri stage ye muri Hotel Pacis yo mu Ruhango, yagiye kuri paroisse ashaka ko yafashwa akabona amafranga azamufasha muri stage ye, hanyuma Padiri amuha amafranga ibihumbi 15, ngo hari tariki ya 12/11/2011.

Uwo munsi nyine ngo bararyamanye ariko atazi neza ko ari mu bihe by’uburumbuke, yaratwise nyuma aza kwibaruka umwana w’umuhungu mu kwezi kwa munani 2012. Umwana ubu agize umezi hafi ndwi.

Alphonsine avuga ko icyamubabaje nuko aho amaze gusamira inda Padiri yamusabye kumugirira ibanga, amwizeza ko umwana azashaka uwo yakwandikwaho witwa Nsenga Jean Pierre ariko padiri akaba ariwe uzakomeza kumufasha, Alphonsine avuga ko mu bintu byose Padiri yamwijeje nta na kimwe yigeze yubahiriza akaba aribyo byamuteye kumena ibanga.

Twavuganye na Padiri uvugwa (twanze gutangaza amazina) ku murongo wa Telefoni ahakana yivuye inyuma ko atigeze aryamana na Mujawamariya ahubwo akemeza ko uyu mukobwa afite ubutekamutwe bukomeye mu guhimba ibintu nk’ibyo.

Padiri ati: “Uwo mukobwa amafranga avuga ibihumbi 15 namuhaye byari ubufasha yahawe, ibyo avuga bindi byose arabeshya”.

Kuri ubu Umwana Mujawamariya avuga ko yabyaranye na Padiri ari mu bitaro bya Gitwe mu cyumba cya 29, avuga ko yabuze uko azishyura ibitaro ari nayo mpamvu nyamuru yatumye ibanga yabikijwe na Padiri arishyira ku karubanda.

Yabuze ubufasha bwa se ngo abashe kuva mu bitaro. Nyina aravuga ko se ari Padiri uyu akabihakana
Yabuze ubufasha bwa se ngo abashe kuva mu bitaro. Nyina aravuga ko se ari Padiri uyu akabihakana

Bamwe mu baturanyi ba Mujawamariya twasanze ku bitaro i Gitwe nabo bemeza ko uyu mwana ngo koko asa na Padiri nubwo ngo bitashingirwaho byemezwa ko ariwe se, icyakora icyo bahurizaho ngo ni uko byanze uyu mukobwa yaba yamennye iryo banga kuko ababaye, ngo kuko yabuze uko ava mu bitaro.

Mujawamariya yabwiye Umuseke.com ko azitabaza ubutabera ngo bumurenganure busabe Padiri kumufasha kurera uwo babyaranye we yihakana.

Kiliziya Gatolika ibuza abihaye Imana ku rwego rwa Padiri n’abandi gushaka, kubyara no gusambana kugirango buzuze neza umurimo wabo

Jean Damascène NTIHINYUZWA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Namugira inama yo kugana ishami ry’umuryango HAGURUKA kuko nabonye ibibazo nk’ibi babikurikirana neza cyane.Kuko hari undi mukobwa nzi watewe inda n’umupadiri wo ku Gikongoro HAGURUKA yaramufashije abona indezo y’umwana n’ubundi bufasha.

  • Nizere ko mu Rwanda hari ubuhanga bwo gupima ADN, kuko byafasha kumenya koko niba Padri ari se w’umwana. Niba bidahari, nibabyohereze aho babishoboye, aliko ukuri kudashidikanywaho kugaragare. Kuko buriya Padri ashobora gukomeza guhakana, Nyamukobwa nawe akabyemeza. Naho kuvuga ngo barasa, ntabwo ari ikimenyetso simusiga. ALIKO RWOSE JYEWE NDAGIRA INAMA PADRI, NIBA YARIGEZE GUKORAHO NABYEMERE, AFASHE KIRIYA KIBONDO NA NYINA.

  • Ibitaro by’igitwe ntakizima kihabera? abo batekamutwe turabarambiwe.

    • Wabona ari ba batekamutwe. ntiwibuka ko mu minsi ishize i gitwe hari ababeshyeye abaganga nyuma bakaza kwivuguruza?ni ba ba mafias bo mu ruhango ashobora kuba abeshyera padiri. none se kuki avuga ko padiri yamuhaye 15,000 ko atavuga ko baguze umubiri 15,000.gusa padiri abaye yarabikoze Imana imugirire neza yature icyaha cye ababarirwe.
      Imana ibahire.

  • Nabuze ayo ncira n’ayo mira. Abapadiri bakwiye gukoreshwa inama, abo binaniye bagasezera kuko ubusambanyi mu bapadiri bumaze kuba icyorezo. Bimuhishira nibamuvuge izina kandi ashyirwe mu rukiko maze arebe ukuntu Satani akoza isoni.

  • nyamara ibi biroroshye Padiri agomba kuba atazi aho itera mbere rigeze mubyubuvuzi agomba kuba atazi ko mu buvuzi ubu byoroshye kumenya yuko umwana yabyawe na runaka, Mujawamariya niyitabaze ubutabera niba atabeshyera padiri ibyo bizakemuka

  • Ariko izi ngegera z’abapadiri zamaze abana i burayi none zigeze no mu Rwanda? Baziretse zigashaka abagore zikareka kutumarira abana koko? Nizere ko Papa mushya azahindura amateka. Ingegera gusa zitwaza amakanzu!!! Asyiiii we, birarambiranye kabisa.

    • uri kibwa koko izina niryo muntu peeee ndabyemeye

    • Urabona imvugo (nyandagazi) ukoresheje ra? Itumye n’igitekerezo cyawe gita agaciro kandi wenda ibyo wavugaga byari bifite ishingiro. Ndemeza ko ujijutse bihagije kuburyo wabasha gutanga igitekerezo utagombye gutukana. Twige ikinyabupfura, gutanga ibitekerezo tutubahutse cg ngo dusebanye… niyo ntangiriro y’iterambere.

  • Iki kibondo nicyiza weee agomba kumurera cg umumpe mwijyanire sha eee.

  • Uwomu padiri niyemere umwana kuko uwomwana ni umumarayikb icyocyaha ntiyazakibabarirwa ni Mana yo mwijvru, uwo mugore niyitabaze ubutabera bite kubvrenganzira bwumwana kuko umwana agomba kugira umuryango.

  • Abapadiri rwose baraturembeje pe,njyewe iyonkuru mpise nyemera n’ubwo we abihakana,kd umupadiri iyo aguterese ukanga ubwo ntacyo uba uzongera kumukuraho,njyewe hari uwo nimye ahita atangira kujya ampa amazero mw’isomo rye kd yariyaramenye kubera guhora mbona amanota meza muri iryosomo,gusa nawe ntibyamuhiriye kunyanga kuko yaje gupfa,gusa Imana izamubabarire nanjye naramubabariye.

    • Yewe munyibukije umupadiri umaze iminsi angendaho ngo mubyarire ntacyo atazankorera!yewe ndakijijwe ariko ntibivuga ko ntagwa mucyaha,ariko rwose sinakora ikosa ryo kwikururira imivumo yabapadiri!apuu Imana ibatabare pe

  • Hahahaha. Padiri ni umuntu we, mureke izo zanyu zihengamye. Ariko Papa akwiye kwemerera abapadiri kurongora kugira ngo ibyaha bigabanuke, kandi byanatuma biyubahisha kuko baba bakora ibyemewe n’amategeko. Ko atari Imana ibibuza, Papa we yabemereye.

    • abo bashaka kurongors bavuye mu gipadiri bakajya kurongora? hari ubwo se kuba padiri ari igifungo cya burundu? Ntabwo nemeranya rwose n’abumva ngo aba padiri bakwiye kurongora ngo ni ukugira ngo ibyaha bakora bigabanuke. Kuki se bitakwiyongera? Ese abashakanye bo ntibacana inyuma? Gusambana n’ingeso ntaho byaba bihuriye no kuba batemerewe gushaka abagore mu gihe cyose ari aba padiri.

  • ndumiwe numvise amagambo ya kibwa.Niko uri intungane?Gusa uriya mwana arasa n’abandi benshi nzi bavuga ko ari aba padiri w’i Karambi.Inama nagira mwe musoma ibi”nuhagaze aritonde atagwa”Naho ntimukeke ko padiri ahawe umugore yaba intungane.Harya abashakanye bacana inyuma,bafata n’abana babo cg abakoziiiiiiii

  • Yebaba weeee, abapadiri ko mudusebeje neza neza niba koko aribyo bivugwa kur’uyu w’i Karambi?!!! Mana yanjye, aka ni akaga kabisa, ariko rero ndahamya ko Padiri nawe afite umubiri kandi n’umuntu, reka tureke kwirengagiza pe! ahubwo inama naha padiri nuko yafasha uriya mwana akamuba hafi bishoboka.

  • uhuuu,mwe ntabwo muziko papa yatowe Francois wa 1,ikibazo cya mbere ahangana nacyo na babagabo barahiye kutarongora abakaba biba nijoro kurongora umwana wo muri VTC kweri,aden izabakiza,nahumure bazamufata amaraso yakwirwanaho nt wahangara gushinja padiri ikinyoma ya muvuma,uhuu mubaze i Musanze turacecetse

    • Ariko se ko yiswe François wa mbere nyine aho wenda ntiwasanga agiye kwemerera aba padiri kwishakira abagore ngo wenda akemure ikibazo cy’ubusambanyi bumaze kuba karande muri bo , uribuka scandal za pédophilie ko ziri mubyatumye Papa asimbuye yegura?

  • Padiri bamufunge niyanga kwishyura akwiye nokwirukanywa mugipadiri arabasebya rwose basezerere ishyano.

    • Unva mbese weho uhise
      Ufunga?Evidences zirihe
      ADN ziriho bagende bapime.
      uri shyano koko

    • Reka reka wivuga nk’umuntu utazi amategeko jijuka. Wafunga umuntu utafite ibihamya by’uko icyo cyaha yanagikoze? Babanze babone ibihamya. Gusa sinzi niba hano gupima ADN bidahenze cyane. Uwo mukobwa yayakurahe? Gusa icyakora ibye bikwiye gukurikiranwa basanga arengana akarenganurwa

      • Ndumva iki kibazo cyoroshye, gusa bisaba ubushake bw’imiryango haguruka, seruka, cg azahamagare nyakubahwa Madame Ingabire Marie Immaculée azabimufashamo, nuko phone ntashobora kuyitanga hano,ariko nayibona azahita amufasha.

        • Reka daaa ntabwo telephone ye ari ibanga azamuhamagare kuri iyi: +250 (0)788 300 248
          Cyangwa kuri iyi: +250 (0)788 309 563

          Maze bapime DNA barebe ko koko uwo musaseridoti ariwe se w’umwana ubundi akore ibyo abapapa bagomba gukora

  • Ariko se padiri udatinya ijsho ry Imana nipadiri nyabaki ? Ashirika ubwoba pe ahubwo abana babakobwa bamugenderekure .

    • Wabona ari ba batekamutwe. ntiwibuka ko mu minsi ishize i gitwe hari ababeshyeye abaganga nyuma bakaza kwivuguruza?ni ba ba mafias bo mu ruhango ashobora kuba abeshyera padiri. none se kuki avuga ko padiri yamuhaye 15,000 ko atavuga ko baguze umubiri 15,000.gusa padiri abaye yarabikoze Imana imugirire neza yature icyaha cye ababarirwe.
      Imana ibahire.

    • Kuba Padiri ntibimuvanaho kuba umuntu na busa!! Ahubwo nakemure ibintu bikiri mu maguru mashya,atange indezo, naho ubundi yishyize ku karubanda, kandi ntazongere gucumura ukundi!

  • Ayayaaaaa…..genda Mujawamaliya wahekenywe neza!!gukocorwa na Padili sha!!Ariko ubundi aba bapadili bajya kwenda utwana bagiye benda twe dusheshe akanguhe!arijye ibanga narimira bunguri!!Ariko rata hariho n’aba padili bacira amazi!!hari uwo nabonye ahantu ntavuze ni mwiza pe!uwampa nkanamusoma basi!Naho ubundi kubera ifemba baba bafite nta kwambara condum,ni ugushoreramwo aho!ese ubwo niba nkako gakobwa karwaye sida??Abapadili sinabarenganya biriya bintu biraryoha!!Abapadili ndabakunda cyaneeeeeeeeeee!!!!!

  • Ubuhanga bushobora kwerekana uvuga ukuri muri bariya bombi(Alphonsine na padiri).
    Ababikurikirana bazapine A D N barebe ,impaka zizashira.

  • Uyu mukobwa biraboneka ko atari umuntu wo kubeshya. Ndasaba leta kumufasha bagapima umwana na Padri kuko iriya nimico mibi yabihaye Imana. Dore ngo ko ari nabo batumye Papa yegura,

  • Nuko umubiri uramunanira nka muntu uwo ari wese, none dore anishyize ku karubanda nyuma yo kudatanga indezo! Iki kibondo cyiza kiziranenge se, kirazira iki rwose!?
    Padiri rwose iheshe agaciro ukemure ibintu bitaragera mu nkiko !

    • Sha ndabona uyu mwana ajay gusa na Padiri w’i Karambi ufite umwana w’Inkumi mu Ruhango. Niba ari byo koko ntagishya kirimo rwose

  • ARIKO RERO UYU MUKOBWA-GORE NI MWIZA NANJYE MUCIYE URWAHO NAMUCA HEJURU DA.ARARYOSHYE RWOSE AHUBWO HAIRWA PADIRI WAMURIYE NIBA ARIBYO KOKO!!!

  • Tanga igitekerezo udatukana? Kuvuga ngo Ingegera z’abapadiri se ubwo ni ukubasingiza? Ndabona agahu kahuye n’umunyutsi,ariko abenshi nimurangiza mwoze mu kanwa no ku mutima. Ibibavamo ni byo bibahumanya koko.Umuntuza azira umuntuza ibyo birasanzwe.

  • Ndumva abapadiri b’iki gihe bashyukwa ndende!!!!

  • kibwa ahubwo ndabona ari wowe ngengera kuko uko uvuga n’uko usa biragusa ko uri ingegera koko, ntan’uwashidikanya kubyo uvuga rwose kuko ndakuzi. ibyawe mbivuge se?

  • Uwangira president cg PAPA. Nategeka abapadiri bose kurongora abagore nibura 2 ubyanze akavamo cg ngafunga kiliziya yose byakwanga ngafunga amab…yabo n’intuza zabo nkazica. Nizere ko Papa mushya azakemura aya manjwe.

    • icyo cyifuzo cyawe ntacyo cyamara kuko nkeka ko ingo zisenyuka muri iki gihe atari abapadiri bazisenye, abirirwa bafatirwa mu ma logde n’abagabo n’abagore bafite ingo zabo kandi baba basize abo bashakanye mu ngo. gusa menya ko iyi ngeso yeze kandi iri mu ngeri zose. shaka undi mwanzuro

  • Ariko ibyo murimo bamwe muransetsa cyane kdi murambabaje cyane ! murarinda murenganya uyu mukozi w’IMANA se mukanatinyuka kumukatira?,uretse ko munirengagiza ko ari umuntu nkamwe! wambaye n’umubiri nkamwe, mubaye ari mwe bibayeho mpamya ko atari aya muba murimo!!! Nawe se ubukobwa n’ubugore bumwe na bumwe buri hanze aha wagirango ntimububona ibyo bwiberamo! si bose ariko harimo inkozi z’ikibi za bonye ibitsina byazo mo business!mfite ingero nyinshi ntibanigirira impuhwe ubwabo!*Kuzinduka mu bikari by’abapadiri bambaye utu mini cg udukora biteye iseseme, *Kujya gufatayo agacyayi mbere cg nyuma ya missa’* Kwipfushagiza ukuntu*Kujya kubasasira wenda batanabibasabye,*Kubiherekereshwa mu butumwa bunyuranye wenda bwa kure,*Kubaterekera amaso n’izo ntege za bwo n’ibibero byanga majoro buba bwaberetse,n’ibindi n’ibindi mujya mubona ntavuze….!Bwarangiza ngo amada,inkiko n’ibindi? ese ntimunazi ko hari ubwirongoza bugacya butonda umurongo ngo burashaka50000f yo gukuramo inda bunazi neza ko nta n’iyabwigezemo?Bahu?

    • Ndumva tutemeranya ku bitekerezo utanze, kuko byonyine kwitwa padiri (abbé) cg Father ntabwo ari umuntu wese ufata izo nshingano,abakobwa bose bajyayo kubera ko ari umubyeyi wabo, maze nawe akitwaza ngo afite umubiri nk’abandi akarongora! Ko umubyeyi atarongora umwana we ninako padiri atarongora abana, none ko mwalimu atarongora abanyeshuri? Ni uko afite umuco,urukundo no kwiyubaha,mureke rwose abana bige barangize,niba kandi padiri ari mu mubiri akamutera inda,navemo amurongore! Iwacu hari umupadiri witwa (Donat) (izina siryo)wagira ngo ni imfizi y’umuryango! None se kuki atavamo agashaka? Aho mu nderema, hose! Vraiment uwangirije ubuzima bwa mugenzi we yagombye kubusana!

    • wirinde cyane gutukana kuko kuba padiri yambaye umubiri ntibivugako yakwihakana umwana ahubwo ngewe natanga inama yokujya kwa muganga bose bakabapima bakamenya se wumwana koko bakareka kurenganya iki kibondo niba byaramunaniye kwifata azakuremo iakkanzu diiiiiiiiiiii

  • Incwicwi, mbega ikibebe cyiza…mana we uwakimpa…

    • Mu rwanda ADN irahari ikaba iri mu maboko ya FARG.

    • waje se nawe nkakwihera ako kabuto sha.

  • Reka ibi ni ibisanzwe, hari Padiri w’i Karambi ufite umwana mukuru mu Ruhango, niba ariwe wongeye gushukwa rero, nta gishya kirimo. Ese kuki Uyu mukobwa bavuze izina rye, Padiri bakamuhishira? Aka nako ni akarengane

    • nzabandora nkaryazina ryabanyarwanda

  • Mbuze icyo mvuga, ingo zisenyuka ni nyinshi. si Abapadiri bazisenya. Abana b’ababakobwa basigaye basambana kurusha uko abababyaye bakora iyo mibonano,ikindi amalodge menshi y’abasore (simvuze yose)hasimburanamo inkumi ni bake cyane bacyiyubaha bivugango abanyarwandakazi bataye isaro (nabo sibose). Gusa nomu nyigisho z’igipadiri nibongere amasomo batangaga kuko isomo ry’ubudahemuka( la fidélité et la chastete) amasaha yaryo ashobora kuba yaragabanyijwe kuko facts zohanze zirabigaragaza. Ntibakibasha kwihangana. Nukuri nimusubire ku isoko (y’amazi).

  • Yemwe bakobwa mutambikiza imbere y’abapadiri mumenye ko niya padiri itera INDA cyangwa na SIDA wamenya ari ibiki?mujye mwirengera ingaruka zabyo aho kwirirwa muvuza iya bahanda birumvikana ko n’uwo mupadiri ukekwa adatuje ariko urumva ko bimworoheye kukwita umutekamutwe .

  • Nubundi abapadiri baterwa ibishuko n’izonshinzi z’abakobwa n’abagore birwa bakutirije kumiryango yabo.Mujye mumenya ko mbere yo kuba Padiri ari abantu,tubasabire ahubwo kubera bahura n’ibiahuko byinshi kandi bimwe bigambiriwe ndetse nk’iby’uyu mukombwa kuko simpamya ko yaba yaragiye gusambana nawe rimwe niba koko ibyo avuga aribyo.

    • Izo nshinzi rata ziba zigize najyuwa kubera amaco y’inda

  • Kuki se uriya mwana mumuhisha kandi nyina mukamugaragaza? wasanga asa na padri cyangwa na Nsenga jean pierre….. ababazi bakamenya se uwo ari we…

  • Padiri saba Imana imbabazi ubundi wibohore ingoyi y’icyaha uve mu gipadiri ujye kurwubaka (urugo), uzaba wubatse n’urwanda muri rusange uriya mwana na nyina n’abandi bazahahembukira…imboga zibona abana….

  • Uwabona abantu bacira abandi imanza ngo ni bamanikwe yagira ngo ni intungane bo…kandi ubu wanasanga abasakuza aha aribo batera amada bakabwira abakobwa ngo nimujye gushakira kuri ba kanaka. Dore ko abapadiri bagowe ugize akabazo wese niho yirukira kandi nibyo nicyo bashinzwe ariko hari batagenzwa na Kamwe bamara guterwa inda bakaboneza kwa Padiri bakagenda bikozeho akigira uko yiggira erega maye akahava amuhereje nyuma y’amezi 2 ngo wanteye inda…ese ko atabivuze bakimara kuryamana…Ubutabera nabwo burangwe n’ubushishozi ibi ni nka bya bindi abagore n’abakobwa batanze insinzi bandura sida abandi barabyaara byose byitirirwa gufatwa ku ngufu,,,Abanyarwandakazi ku kinyoma barusha Semuhanuka…mubitondere.

  • Bavandimwe murekeraho gutukana mbese Padiri ntiyagwa mu cyaha? wamwicase usanze yagikoze icyo nzi Imana igira imbabazi ahubwo uwo mukobwa yarakosheje kuki se we yabyemeye aziko ari kugusha umukozi w’Imana rwose turi abanyabyaha ariko kandi dusaba imbabazi tukababarirwa nonese Padiri we imbabazi zavuyeho? ahubwo niba asoma ibi niyihane afashe numwana yabyaye ariko ntatukwe kuko yagwa da kandi si igitangaza

  • Ariko sinzukomwabaye, njye mbona aribisanzwe kuba padiri yarateye inda nibintu bimaze kumenyerwa sino mu rwanda gusa kuko nahandi hose bararwanira uburenganzira bavukijwe ibinyejana byinshi,Mujawamariya Alphonsine wasanga yaramaze amezi arenga atatu atabona umuhoreza kuko padiri siwe wambere wamusambanije, ariko rero padiri yaramuhemukiye kutavuza umwana kandi arinshingano zumubyi, naho abandi ngo umukobwa najye kuregera HAGURUKA babanze bahaguruke bamagana umuco wabakobwa wokwambara ubusa, gusa padiri yarahemutse kutavuza umwana undirero itegeko ryemerera abakobwa gukuramo inda ryaremejwe padiri nabambwiriki.

  • Ariko nthari urwego rwitwa MAJ(maison d’acces a la justice)? mwahamurangiye akajyayo bakamufasha bakamukemurira ikibazo cye na padiri?

  • Ariko ubundi ko missa iba irangiye muba mugiye mubapadiri gukora iki ko ziriya ari geto zabahungu kimwe nahandi,uzi abagore ukuntu missa irangira bagaherekeza Padiri paka nomuri salon ngo ba!ese niki muharya mutarya iwanyu niba umaze kumva missa uba ushogoshera mubikari byabapadiri kugira ute ko buriya umuntu utarongora ahyukwa kubi?naho uyu mukobwa nawe urumva ko ntiyarabikoze 1 kuki yahise yemera kuryamana nawe?Cgkora bafitanye ikibondo kiza,ariko mureke gutera Padiri iminwa nimukoma urusyo mukome ningasire.Ariko Padiri ntiyakwihandagaza ngo avuge ngo umwana ni uwange,azashaka ubundi buryo yabinyuzamo.Bakobwa namwe bagore bariya ba Padiri murabagusha cyane kuko baba ari na bezarero yasoma missa ukumva waza no kumukora mukiganza paka munasangiye,nimwitonde namwe mwarashyushye.

  • I Timoteyo:4:1-3: Now the Spirit speaketh expressly, that in the latter times some shall depart from the faith, giving heed to SEDUCING SPIRITS, and DOCTRINES OF DEVILS; Speaking lies in hypocrisy; having their conscience seared with a hot iron; FORBIDDING TO MARRY, and commanding to abstain from meats, which God hath created to be received with thanksgiving of them which believe and know the truth.

  • Mbere yo guhakana Padiri yibuke ko habaho ibizamini bya ADN/ DNA.

    Kandi anibuke ko hejuru y’ibyo byoseeeeeee, hari UWITEKA NYIRINGABO umureba aho ari hose!

  • Mumpe adress ze mwishurire nzafataho nyuma umwana amaze gukura nanjye numve aho padiri yanyujije gusa nzikingira naho ubundi aka kanyogwe ni keza pe

  • Ariko ibyo bigoryi by’abakobwa biba bishaka kwandagaza kiliziya gatolika. Nonese iyo nshinzi siyo yacyimuhaye bumvikanye, none gatangiye kuvuga ngo nshwenshwe…Ese koko abanyamakuru bakora inkuru nk’izi nabo bafite ikibazo. Uyu munyamakuru ntabwo yize journalism….Ese ubundi padri si umnuntu nk’abandi? Izo nduru zose ni iziki ? Mwitonde.

    • Nonese ko numva uvuga nk’umupagani?ubu se kuba Padiri ari umuntu nk’abandi bimubuza kuba yamenyekana kugirango koko niba umwana ari uwe afashwe?!!
      uyu mwana se usanze ari uwe abanyamakuru waba wabahoye iki?
      Reka amenyekane niba ari umwere bizagaragara, kuki mushaka guhishira Ibyaha by’abayobozi bacu b’amadini ngo adaseba?

      PADIRI ASHOBORA G– USEBA ARIKO IMANA NA KIRIZIYA YAYO NTIBISEBA!

      NTIMUKOMORE IBISEBE MUBICA HEJURU!
      RWOSE NABA UMWERE NTA KIBAZO!

    • Hahahah wa mugabo we unyibukije igihekane gikomeye cyane cya nshw. Naho ubundi; uyu mwana utagira uko asa, byaba biteye agahinda mugihe hari ababuze urubyaro ukabona umuhungu ukamwanga.Njye nkunda abana niba yamunyiheraga!

  • Kandi disi aka kana nako uyu mu mama ushobora gusanga aribwo bwa mbere yarakoze imibonano mpuzabitsina. Mukomeze muduhe ibitekerezo

  • Ko ubanza amaraso ya Yezu yamenekeye ubusa? Ko ubanza roho mutagatifu yerekeza abantu mu ma jipo aho kuberekeza kugakiza? Kiliziya nishyireho andi mategeko 10 avuguruye yereka aba padiri uko bakwitwara ku gitsina gore(It’s a shame after 2000 that the so called holy shit has done nothing to transform these puppets padiri).

  • ABAGABO B`IKI GIHE BARAGOWE KOKO, NONE SE HARUBWO PADIRI YAMUFASHE KU NGUFU? NTIBABYUMVIKANYEHO SE. YARANGIZA NGO PADIRI YAMUTEYE INDA. ARAMAZE NONESE NIBA WARAMWIGEMURIYE URAGIRANGO AKORE IKI?

    ABAKOBWA B`IKIGIHE MUMENYE KO UBUSAMBANYI BWANYU IMANA ITAZAKOMEZA KUBWIHANGANIRA, IZAJYA IBATAMAZA IBASHYIRE HANZE KU KARUBANDA. KUKO NIMWE MUBA MWABIGIZEMO URUHARE. MUFITE UBWENGE IMANA YABAHAYE , KUKI MWEMERA GUKORA IBINTU MUBONA KO BYABAGIRIRA INGARUKA???????

    • papy? uvuze neza abagabo baragowe none se harumugabo umenya igihe umukobwa atwitira?ariko nyamukobwa aba abizi byanze bikunze cq se ashidikanya.ntibakaturenganye

    • Papy we urantangaje koko ese abakobwa barisambanya??
      none se padiri we wagize ngo ntagiye hanze?
      ese wowe nusambana numukobwa uzavuga ko uwo mukobwa ari umusambanyi wowe utari we?
      ese biramutse bimenyekanye ko wateye umukobwa inda numukobwa wa agiye hanze?
      sha mwagiye mwihesha agaciro no mubyo muvuga!

    • ariko murasetsa, nonese wowe papy wabonye haruwareze padiri gufata kungufu? yaba yaramwigemuriye cyangwa byaragenze ukundi icyo sicyo kibazo gihari. Ikibazo nukudatanga indezo kuko mubyabaye byose havutsemo umwana, kandi uwo mwana ararengana kuko ntawigeze amugisha inama murabo bombi, nukuvugako atagomba kuharenganira niba koko padiri ari se, namufashe kurera umwana niba kandi atari we, uwo mukobwa azahanirwe gusebanya.
      Naho icyo cyaha Imana ntizahana umwe izahana 2 kuko bose bahawe ubwo bwenge uvuga.

  • uyu mu padiri numugabo ahubwo sinzi impanvu abihakana yivuye inyuma.

    • mbega byiza

  • padi wambabariye ntiwihakane uyumwana wakoze icyaha cyogusambana wikora ikindi wihakana umwana nawe urumuntu erega nibatariwowe bizagaragara ,alph nizereko uri sure ko ari padili utaba umwandagaje atariwe.

    • mwitonde

  • sawa nagende

  • Abakurikira urunana muzi ibya Ngarambe, Aline na Nizeyimana. Uriya mukobwa wasanga yarayitewe na Chic akajya kuyegeka kuri Cheque(Padiri) ngo umwana azabone amata. Bakobwa nimushyire mu gaciro,mureke gushitura ba padiri kuko umushyukwe uba warabamaze,nimureke kubagusha mu bishuko.

  • Icyaha baragikoze, kwicuza kwabo cg kuticuza no kongera kwegera Imana birabareba, ariko icyo mutakwibagirwa ni uko icyo bakoze cyagize ingaruka: havutse umwana.Uwo mwana agomba kubaho no gukura. Padiri arabibona umukobwa yari umunyeshuri, ntakora, aratekerezako uwo mwana azabaho ate? Arashaka gukora ibyaha byinshi, kandi arimo arashotora Imana. Jyewe ngiriye Inama Padiri, nasaba imbabazi Imana, ngasaba imbabazi Alphonsine, nkakora uko nshoboye nkamwitwaraho akibagirwa isoni zirimo zimukora n’agahinda k’umwana uba yabuze icyo yonka. Sinon, Padiri yibuke ko hasigaye hariho test de paternité, Police izayikora nko mu kanya ko guhumbya babone resultats, uzabihungirahe? Niba warabuze umwuka wera kugirango wihanganire kutarongora, vamo ube umuntu w’umugabo, ushake umugore wawe ujye ubikora ushire ipfa, ugire amahoro ukore witeze imbere!! Mbese ukarongora nka Alphonsine, waba usubije ibibazo byinshi; Imana izaguha umugisha, uwo mwana akurire mu biganza bya se na nyina.

  • Wowe wiyise african pope ntitwemeranya,ngo kuzica???ahubwo umafata ibit***bya turiya dushinzi akabipfuka ntibongere kujya kwishinza!!ariko uzi ukuntu ubukobwa buri hanze aha buzi gukurura abagabo?babujomba “rwogamabondo”penaliti zikinjira bukirukira mu itangazamakuru!!bapadili namwe mbagire inama:”mujye munyaza ubundi murangirize inyuma”hehe no gutera inda!!maze izo nduru tuzarebe.BZU ku bapadili bosee,unkunda,nanjye i love him too much!!!!

    • urarenze kabisa ariko nawe byakubaho nabo ni ibantu ahubwo bifatanye barere neza uwo mu petit

  • Njyewe nzi umupadiri witwa LAURENT UFUNGIYE MURI GEREZA YA CYNGUGU WE SI UBUSAMBANYI GUSA AHUBWO WE YAMAZE ABASORE ABAKUBA (homosexuality) mbega isi yararangiye wenda Papa mushya wasanga azazana amatwara mashya yo kubareka bakirongorera kuko nabonye ba Padri basigaranye ubuhehesi bukabije. niba atari ibyo baratumaraho abagore njye ndababwira ukuri ko numugore wanjye ajya asambanywa na Padri ariko amaherezo nzamufata kandi nzamushyira kumugaragaro mube mutegereje gato muzabyumva.

    • Yew Alens ndumva uvanga amasaka n’amasakramentu, njye simvuze ko Padri cg nundi mukozi w’Imana wese ari malayika utacumura kuko afite umubiri naho kuvugango papa mushya ngo azabemerere barongore uwo siwo muti, ese reka nkubaze: Tuvugeko padri asambana kuko adafite umugore ukaba umuboneye umuti wo ku mukiza ubusambanyi, uwo mugore wawe we asambanira iki kandi agufite? ese tuvugeko wenda wowe utabikora ariko se urahamyako nta mugabo ufite umugore usambana? hanyuma abagabo bata abagore mu buriri bakajya gusambanya abakozi bo murugo baba babuze iki? naho se abasambanya abana bato baba babaye iki kandi bafite abagore? so, kugirango umuntu akemure ikibazo agomba kumenya ikigitera, njye mpamya neza ko igihe abantu tutaramenyako Imana ariyo igomba kugenga ubuzima bwacu ntabwo amahano azabura,ntakindi gisubizo kigeze kibaho, ntakiriho ntanikizabaho cyadukiza ikibi uretse kwakira Yezu k’umwami n’umucunguzi wacu maze nka paul tukemera ijambo rivugango ” MUREKE IMANA IBIGARURIRE NIBWO MUTAZAGENGWA NUMUBIRI”.

      • Nicky, uravuga ukuri!

  • Harinubwo yabayaratewe inda nundi mugabo ariko yabona ko padili afite kumunyu akaba ariwe avuga simpakanye ko padili baryamanye ariko

  • Abanyamakuru mbibazaho. Ese umunyamakuru ashyinzwe gutara amakuru gusa no kuyamenyesha abaturage nkuko yayumvishe?
    narinzi ko harimo no kuvugira abaturage,gufasha mu gutanga ibisubizo ku bibazo bya société nyarwanda, ndavuga gufasha gusubiza ibibabazo by’abaturage. Ni gute umunyamakuru yasebya,ngo padiri niwe wateye inda kandi urubanza rutarabimwemeza?har’ibindi mwakoze nk’abanyamakuru musebya umuyobozi wayoboraga umujyi wa kigali na minisitiri.
    mwikosoreeeeeee

  • rwose bashiki bacu ntimukagushe abo bihaye imana mubabona imbereye yanyu basoma misa wabona ukuntu ari mwiza avuga neza dore ko nimana iba yarabitoranyirije uti agombe nanjye azansome, ubwo murumva mwe mutateza ingorane nkawe wacengeraga mumazu yabapadiri kandi uzi ko nta gitsina gore kihabarizwa urumva utaravuye murugo wabiteguye jyewe uko mbibona wari umaze kumenya ko wasamye urangije ujya kugiteza padiri ngo uzabone uko umugerekaho iyo nda kuko ushobora kuba warayitewe na sembwa mwiganaga niba wari usanzwe uvugana na padiri nkumukirisitu waho uti ngombe nkiguhe uko byagenda kose ukagenda witwaje gusaba amafaranga ya stage.

  • Francois rwose uramponda sinoga kko nanjye ndi umubyeyi ariko sinkunda amafuti.Abo banyagitsina-gore nibitonde bareke kujya badutera ibibazo birengagije ko ibitsina byabo n’ibyacu bikururana bave mwitekamitwe ryabo rimaze kurambirana bishakira amaramuko n’indezo z’ibibondo bya buri kwezi boshye salaire bakoreye.Baraduhohotera bitwaje ibitsina bagera ku bapadiri ho bigakabya! erega ntawutagira intege nke imbere y’ibyo bintu byabo!! nubwo yaba nde ntimuzabyibeshyeho!Umwana azafashwe ariko Alphonsine yihanagure kko abamalaya nka we bareze muri ibi bihe baba babipanze uko byose bizagenda mbere yo kurongorana nkana! twungurane ibitekerezo kdi byambabaje cyane kko ndabazi bihagije abo banyagwa biki gihe!

  • Ahubwo mwa bagabo mwe mwitonde!abakobwa kuri iki gihe bafite mission yo kubategera mu busamanyi namwe ngo mwiboneye udukumi abandi bakihutira guca inyuma abafasha babo ewe bakajya no kwihisha ngo aha babonye amahaho batazi ko aba typette bari kuri za mission bazanahemberwa mwe muri kuborera mu minyururu, mwirukanywe ku kazi cg se tayali mwatandukanye n,abo mwashakanye kubera usogongera gusa!!! mwakwirinze ubuhehesi ko muzaba mwikingiye byinshi. Ubwo se muriyama ngo inshinzi hari ubwozibafata ku ngufu? jye mbwira abumva!!!!

  • Banyarubuga mwec mwirindi ikintu bita FANATISM mubuzima cyizabageza kuri byinshi arabagaya uwo mukobwa barafana padiri cyanee menya baziko akoze mu mabuye yakosa ni umuntu ndetse nkanjye kuba yerezwa gukora biriya ntibimukuraho kamere ye mbi rwoc!kd n’umukobwa nawe sinamushyigikira ngo asambane ubundi barere oya kwifata ni nabyo byambere. Ndangiza ndasaba abahungu cg c bagabo bacu namwe basaza bacu mwitegekwa n’ibitsina byanyu pe! Naho abakobwa bo babizanira cg namwe mukabigemurira! Murabe muri mugira ubwenge n’amakenga muri byoc!

    • Uwo padiri ko mutatubwira izina rye ?

  • ICYO NDWANYA NI UGUSABA UBUFASHA PADIRI NI CARITAS SE NI MUSAZA WE SE YARANGIZA NGO YARAMBESHYE NIWE WAGUTUMYE AHUBWO WARI WAJE UJE

  • Dore kino ki-bebe cyiza weee (nubwo bamuhisha); disi we nta nubwo we azi ibiri kuba.
    UMWANA NI UMUZIRANENGE KOKO.

  • Iryo shyano ry’mukobwa nirive mu mitwe, icyo gitu…nta soko gifite namwe murabona ko areba nk’indaya naho padiri we ararengana.

  • Banyarubuga,

    Tujye tureka gusebanya, padiri afite umubiri nk’abandi bantu bose, kuba yaryamana n’umugore akamutera inda si igitangaza, ahubwo ikinyobera kandi abagore benshi bakunda kwitwaza ni uko bavuga ngo batewe inda bamaze gusezeranywa ko umwana bazabyara azafashwa! hari umuntu ushobora kumenya ko agiye gutera umugore inda maze akagerekaho n’amasezerano yo kuzatunga uwo mwana?

    Njye ndabona uyu mugore yakwicecekera, mubusambanyi habamo impanuka nyinshi, niba yaratwaye inda ni nk’uko uwo padiri ashinja yashoboraga kwandura sida! none se uyu mugore bari bagiranye amasezerano ko padiri narwara Sida azamuvuza? Ibi byabaye kuyu mugore ni ingaruka z’icyaha, kandi uko umugabo ashaka gusambanya umugore , uwo mugore nawe niko aba yifuza gusambana n’uwo mugabo; buri wese akazirengera ingaruka zizavamo! Icyakora iyo amusambanya ku ngufu byari kuba icyaha cyajya mu nkiko !

  • ariko ubundi i Karambi haba abapadiri babiri Silas Ngerero na Philipo, ubwo ni umwe muri aba tu!

  • Uyu mukobwa rwose ntakabeshyere Padri ahubwo ni ukubeshya. uwo mukobwa ni umutekamutwe arashaka KIGOZI NA CELELAC yabuze aho abikura. ahubwo niba ashaka ubufasha nasabe neza adasebya Padri.

  • ESE BASEZERAbaGUSAMBANA no kuzandikisha umwana k’umuntu utaramubyaye bakajya bamufasha bashyizeho clause y’uko ntibidakorwa mbere yo kurega bazabanza kubitangaza k’UM– USEKE!!!, umukobwa nareke imitwe, areke Padiri, buriya hari umuri inyuma ushaka ko Padiri bamwimurira mu yindi Paruwasi, Yaramufashije none dore icyo amwituye, ngo ukiza inturo amaso bwacya ikayagukanurira!!!! Padi… bibaho ihangane gusa warabikoze niyo waba utaramuteye inda waba umugabo ukubahiriza amasezerano.

  • njyewe ndahamya ko ibyo byose biterwa n’abakobwa, kuko umukobwa atabyemeye ntacyakorwa; bakobwa mureke guta umuco bene aka kageni; ikindi kdi ubudahemuka ni ngombwa, waba warashatse waba warihaye Imana. ugirango se umupadiri kwifata byananiye iyo yubatse bwo arabishobora, ndakurahiye.

  • jye ndabona ikibazo ubu umuntu abona kandi yakwitaho ni kubuzima bw uyu muziranenge wumwana nonese ko abuze kirengera kandi afite ababyeyi? umugore abaye ikigoryi numugabo aba cyo? ese utinya abantu aho atagatinye imana we umuntu yamushyira mukahe gaciro? twita kubantu no kubyisi noneho rwa rukundo rw imana tukarwibagirwa ko arirworutugize uyu mu padiri niba ibyo avugwaho aribyo ntiyari akwiriye ntitwari dukwiriye kumenya ibyabaye yari kuba yarabirangije kandi byose bikagenda neza noneho nabantu yatinyaga nti baba basoma kandi ntazakiranuka atabanje gusaba imbabazi imana nuruya mwana yabyaye kandi bizaba bitewe nawe.abantu rwose mwishyira mungorane ubwo iyo ufasha uwoo mwana wawe akava mubitaro aho kumvuga ko nanze ikibondo nibyariye wamvuga ko nabyaye .

  • Mbese ubundi basinyira iki ibyo badashobora kwihanganira niba aribyo buri wese yaba padri nta wanze kugororokera imana ,gusa ni ibintu bishobokera bake rero kwirirwa ugira uwo ubwira nabi kubera agushubije kumafuti uba wakoze agaragara kandi arimo no kuba wahotora uwo wibyariye nta kamaro bimaze ibyiza ni imbabazi nta kindi ibyabaye ntibihinduka ahubwo hahinduka ubwumvikane.

  • ARIKO KOKO URETSE KO NTAWDACUMURA ” ARIKO UYU WE ARATANGAJE CYANE NOSE KO URIYA MWANA YAKABAYE ARI KWIGA ASHAKISHA UKO AZABAHO NEZA UBUZIMA BWE NONE UWO MUGIRWA PADIRI NAWE ATI REKA NGUDIDIZE KOKO NONE NUMWANA AMUBYARIYA NGO NTIYABASHA KUMWITAHO??? NAKUMIRI KOKO GUSA ABANTU BAKORA IBINTU BABYITA IBIKONO KANDI BIKABAKORAHO! UB– USE IYO YIFASHIRIZA URIYA MWANA KO YARI YARANAMUGIRIYE IBANGA NTAMUVUGE KAREKOSE NONE ABONYE IGIHE UMWAA ARHO AKURA NGO NTAMUZI?? BITEYE OONI CYANE NKUMUGABO MUKURU NKURIYA AKIYITA PADIRI KANDI ARI RUBEBE IRIRWA YAHUKA UTWANA TWUDUKENE NGO ARADUFASHA KANDI ARI UKUGIRANGO ABASAMABNYE

  • Uwo mu padiri nafashe uwo mugore kuko umwana ararengana.

  • mwaramutse neza,

    ngewe hano icyo mbona twese ntawakogombye guhamya icyaha undi ngo agire umwere undi. aha ndashingira kuri bariya bavuga ngo uriya mukobwa ni umutekemutwe .Rwose na Padili ni umuntu afite umubiri ntagitangaza ko atasambana kuko siwe wambere waba ubikoze abapadili bafite abana hirya no hino.
    gusa akenshi iyo bamenyeko bateye umuntu inda ntibaba bashaka ko bijya hanze bitewe n’umurimo baba bariyemeje. Kuba uriya mukobwa avugako Padili yanze ko bimenyekena si ubutekemutwe ahubwo icyabikemura ni ubutabera noneho uriya mwana wavutse ntawe yabisabye kdi atariwe wabihisemo akareka kurengana.

    murakoze Imana idufashe twese mukuba inyangamugayo.

  • Ibibazo nk’ibi nibyinshi kandi bizagira ingaruka nyinshi mu muryango nyarwanda.

    Ndasaba:
    1. Mureke twemere kuyoborwa n’Imana tuzagira amahoro.
    2. Leta ishore amafaranga muri ibi bibazo. Kugirango ntihakagire urengana hajye hapimwa ADN.
    3. Padiri mumuhe amahoro kuko iby’uyu mukobwa ntibirasobanuka.

    Tubane n’IMANA!

  • Kidjaaaa weee! Sha nanjye nkumbuye icyana nkiki cyo gukorera aho

  • ADN IRAKENEWE KUKO izafunga benshi kandi ina
    fungure benshi,leta yacu nibigiremo uruhare ikoresheje ADN kuko twageze ku iterambere

  • NIBA ARI UKURI PADIRI AZAHANISHWE IGIHANO CYO GUKURWA MU BIHAYIMANA.HANYUMA ARONGORE UYUMUKOBWA ATEJE IBIBAZO.BAKOBWA NAMWE MBISABIRE NIMWEMERE MUYOBORWE NA CHRIST KUKO ACA INZIRA AHO ZITARI.ABASHA GUKORESHA ABAGIRANEZA MUDATANZE IMIBIRI YANYU OK?IMANA IKWITEHO KDI IKUBOHORE IKIZE N’ICYO KIBONDO KUKO CYO KIRARENGANA

  • muraho!mbere na mbere ndanenga abanyamakuru bahishe isura yuyumwana nukuvugako bakikingiye ikibaba padiri,ntabwo umuntu yatinyuka gutangaza inkuru nkiyingiyi atarimpamo murenganure uyumwana wumukobwa arababaye ndetse muti yibagije nuwo muziranenge kdi ntimukiyibagizeko amategeko hari abayica kdi bayazi bitewe ni mibiri yabo ndavuga padiri ,ubuyobozi nibukoreshe TEST OF DNA barebe ko ahuje nuwo mwana ,naho ataribyo yaba aharenganiye UKURI NI INGENZI MURI BYOSE ,MURAKOZE!

  • Ni akumiro

  • Nashakire ahandi kuko imitwe ye iramupfubana,nasabe inkunga mubundi buryo ariko atabeshyeye padiri.

    • N’ubwo Padiri ari umuntu ushobora kugwa nta nyungu mbona uyu mukobwa amutezeho yo kumuharabika bigeze aha. Abakobwa bacu nibimenye kandi nibibashikira bamenye uko babyitwaramo badashatse guharabika intore nk’iyi yasizwe ku mugaragaro.
      Niba kandi ari nabyo nibihane ubuzima bukomeze,nta cyaha Nyagasani atababarira.

  • NIMUHE PADIRI MAHORO MUGIHE UBUTABERA BUTARAKORA AKAZI KABWO Mugire amahoro.

  • ibi ni padiri ngerero silas wabikoze nta wundi kuko we n’abagore n’imicuko rwarahize.

  • uwo mukobwa niyihangane Imana niyo irera kdi amenyeko atariwe wenyine bibayeho .ahubwo mugire inama ababyaye bakaba,abo babyaranye barabihakanye cg ni umuntu afite ,uburenganzira bwokwiyandikishaho,umwana murakoze

  • Birasanzwe,kdi birakomeye! aho umukobwa aba umusambanyi kabuhariwe ntamenye nuwamuteye inda igihe cyagera agahitamo umuntu ukomeye yumvako abimwitiriye ntagisebo yagira ariko ubwo harakurikizwa icyo itegeko ry’ubutabera riteganya.

Comments are closed.

en_USEnglish