Digiqole ad

Gitwe: Abize muri ESAPAG na ISPG bashinze ihuriro ryo kubateza imbere

Amateka y’Amashuri yigenga mu Rwanda arihariye aho amashuri menshi y’ababyeyi yagiyeho agamije kwigisha abana b’u Rwanda nta vangura agendeyeho, ESAPAG ni ryo shuri ry’ababyeyi ryashinzwe bwa mbere mu Rwanda, kuri uyu wa 22 Gahyantare 2015 abahize mu myaka yose basuye iri shuri bahita bashyiraho ihuriro rigamije kubateza imbere.

Mu mishanana n'amakoti, abize muri ESAPAG na ISPG bafashe ifoto rusange.
Mu mishanana n’amakoti, abize muri ESAPAG na ISPG bafashe ifoto rusange.

Mu myaka ya za 1980 mu Rwanda byari bigoye ko umwana ukomoka mu muryango woroheje akomeza amashuri yisumbuye, kenshi wasangaga hari ikimenyane ku buryo byagoraga kwemerera umwana ngo akomeze amashuri yisumbuye, aha ntabwo bavugaga ko umwana yatsindiye kujya mu mashuri yisumbuye, ahubwo hariho imvugo ivuga ko ‘umunyeshuri yemerewe….’.

Iki kibazo cy’irondakarere, irondamoko n’ikimenyane ni cyo mu 1981 cyahagurukije Urayeneza Gerard n’abandi babyeyi biyemeza gushinga ishuri ryigenga ry’ababyeyi nubwo bari mu bihe bitaboroheye, aha ni ho ESAPAG ryashingiwe nk’ishuri ryisumbuye ry’ababyeyi mu mateka y’uburezi bw’u Rwanda.

Ubwo abize kuri iri shuri basuraga aho bakuye ubumenyi bwabagize abo baribo uyu munsi, basubiye mu mateka mabi yo kurobanura abana mu mashuri yaranze igihugu, aho berekanye ko mbere yo kwemererwa kujya mu mashuri yisumbuye banyuzwaga mu kayunguruzo k’amoko, akarere aho iyi politiki yarishingiye ku iringaniza yagiye yimpa benshi amahirwe yo kwiga.

Barikumana Berton n’umwe mu bakorewe akarengane aho yakoraga ibizamini bimwemerera kujya mu mashuri yisumbuye yabitsinze ariko yajya kuri Komini kureba ko bamwemereye kujya mu mashuri yisumbuye agasanga bamusimbuje abana bafite ababyeyi bishoboye.

Kuva ishuri rya ESAPAG ryatangira rimaze kurangizamo abanyeshuri basaga ibihumbi icumi, aba bose bakaba bari hirya ni hino mu gihugu mu mirimo ibateza imbere ndetse iteza imbere n’igihugu muri rusange.

Ubwenge n’ubumenyi bakuye kuri ESAPAG byatumye bagira igitekerezo cyo gushyiraho ihuriro ribahuza n’abize muri ISPG dore ko byose ari ibigo by’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’abadivantisiti b’I Gitwe, iri huriro rikaba rifite umugambi wo kubateza imbere ariko ahanini bagendereye no guteza imbere igihugu cyose muri rusange.

Ubwo basuraga amashuri bavomyemo ubumenyi, bakiriwe n’Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’ababyeyi Urayeneza Gerard afatanije n’abayobozi b’igigo ayoboye bya ISPG, ESAPAG N’Ibitaro bya Gitwe, aho bagaragaje urugwiro rwo kwakira abahoze ari abanyeshuri babo mu myaka yose itambutse.

Urayeneza Gerard wavuze ko ashimira Perezida Kagame uburyo akunda abaturage.
Urayeneza Gerard wavuze ko ashimira Perezida Kagame uburyo akunda abaturage.

Uhagarariye iri Huriro, Claire wanagize uruhare runini mu guhuza aba bantu akoresheje ikoranabuhanga rya Whatsup, mu ijambo rye yavuze ko igitekerezo bagize ahanini bagikuye ku gushyira hamwe kwaranze ababyeyi bashinze ESAPAG bityo ku ruhande rwabo nabo biyemeje gushyira hamwe ingufu zose biteza imbere baharanira no guteza imbere igihugu.

Izina ‘Isangano rya ESAPAG na ISPG’ niryo Urayeneza Gerard yise iri huriro aho yasobanuye ko yifuza ko iri huriro rizajya rirushaho kuba isangano ry’abanyeshuri bose bize muri ibi bigo maze bakarushaho kujya bahura bishimiye ko bose bize mu bigo bimwe.

Mu ijambo rye, Urayeneza Gerard yashimiye Imana yabashishije kugira icyo bakora, ndetse yongeraho ko ashimira icyizere abanyeshuri bize muri ESAPAG bagiriye iri shuri mu bihe byari bikomeye, nta nyubako zihagije ndetse n’ibikoresho mbarwa.

Yakomeje asaba abitabiriye uyu munsi gutekereza ku mahirwe yo kugira Leta ikunda abaturage, iharanira ko umuturage wese wo hasi yatera imbere, ati:”rimwe na rimwe ntabwo abantu bajya batekereza ku mahirwe twahawe n’Imana yo kugira Umuyobozi w’igihugu ukunda abaturage, uhora ashishikajwe n’Iterambere ryabo, ndabasabye mumfashe dushimire Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ibyiza akorera abanyarwanda birahambaye.

Muri ESAPAG hize abantu benshi batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu, Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc nawe yari yitabiriye uyu munsi numwe mu bize muri ESAPAG, mu ijambo rye yavuze ko iyo atekereje uburyo kwiga byari bikomereye abana b’u Rwanda mu myaka yo hambere bimutera kwibaza byinshi, yashimiye Urayenezza Gerard ubwitange yagize ashinga ishuri.

Uyu munsi waranzwe n’ubusabane, gutanga impano zitandukanye aho abize kuri ESAPAG na ISPG batunguye Urayeneza Gerard bamuha inka y’imbyeyi, aho bamusabye kuzayorora nk’ikimenyetso cy’uburyo yabareze maze nawe abasezeranira kuzoroza abandi byose bivuye kuri iyi nka yahawe.

Senateri Mukakalisa Jeanne d'Arc wize muri ESAPAG.
Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc wize muri ESAPAG.
Ku marembo y'ishuri hagaragajwe urugwiro rudasanzwe.
Ku marembo y’ishuri hagaragajwe urugwiro rudasanzwe.
Benshi ibyishimo byabarenze maze baraturika bararira.
Benshi ibyishimo byabarenze maze baraturika bararira.
Bamwe mu babyeyi basginze ESAPAG.
Bamwe mu babyeyi basginze ESAPAG.
Inka y'imbyeyi niyo yagenewe Urayeneza Gerard.
Inka y’imbyeyi niyo yagenewe Urayeneza Gerard.
Claire wagize uruhare runini mu guhuza abize muri  ESAPAG na ISPG.
Claire wagize uruhare runini mu guhuza abize muri ESAPAG na ISPG.
Shumbusho Michel na bagenzi be bongeye kwiyibutsa imyaka yo hambere bari muri Korali.
Shumbusho Michel na bagenzi be bongeye kwiyibutsa imyaka yo hambere bari muri Korali.
Uyu yitwa Mariko waherukaga mu Rwanda mu 94, aba mu Bubiligi yaje atunguranye cyane maze ibyari ibyishimo biba amarira(Emotions).
Uyu yitwa Mariko waherukaga mu Rwanda mu 94, aba mu Bubiligi yaje atunguranye cyane maze ibyari ibyishimo biba amarira(Emotions).
Abiganye urukumbuzi bari bafitanye basuhuzanije hafi iminota 3 yose.
Abiganye urukumbuzi bari bafitanye basuhuzanije hafi iminota 3 yose.
Aba babyeyi bari bishimiye uyu munsi wabahuje.
Aba babyeyi bari bishimiye uyu munsi wabahuje.
Abanyeshuri ba ESAPAG batuje bumva inama za bakuru babo.
Abanyeshuri ba ESAPAG batuje bumva inama za bakuru babo.

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

21 Comments

  • Reka nanjye mbisubiremo : “Rimwe na rimwe ntabwo abantu bajya bibuka (Batekereza) ku mahirwe twahawe n’Imana yo kugira umuyobozi mwiza w’i Igihugu ukunda abantu bose (Nta vangura ) uhora ashishikajwe n’iterambere ry’abo,.Mureke dushimire Nyakubahwa pererzida PAUL KAGAME ibyiza akorera abanyarda birahambaye cyane ” Uyu niwe Mana y’i Rwanda !

  • Mbega byiza we, ESAPAG , kabisa iyo nkuru iranshimishije cyane, aliko narabimenyeshejwe none mugihe ntashoboraga kuhager, abo muli promotion 1983 ndabaramutsa cyane, NIMPAMO nkwe Marc kabisa uraho benshi nababonye kumafot ndabamenya. URAYENEZA ufite abana benshi wareze kwisi, gross biss

  • wowe Gahongayire ibyo uvuga nibyo ariko nkwibutse ko abanyeshuri benshi
    bize hano mwiyi myaka uvuga ari nabo bagize umuryango wa FDLR.
    kandi urumwe mubifuza kuwurandura.abarenzwe amata ntaho mudahurira.

  • Wowe wiyise Zimbabwe, iyi comment yawe yishyire MUSHIKIWABO maze ufashe igihugu gukora iperereza wa muswa we!, wowe ubona urusha Jeanne d’ARC GUKUNDA IGIHUGU? Ese ubushkashatsi wakoze bwerekana ko abize muri ESAPAG bari muri FDLR ni ubuhe? yooooo, ibitekerezo byawe byo hasi gusa….

  • Murasa nkabavuga ibyo muziranyeho kuri twe ni bishya ni mutubwire rero.., biteye bite ????

  • Zimbabwe, pardon, ntabwo tuvuga fdlr, non tuvuga akamaro ESPAG yagiliye abana b’urwanda n’abanyarwanda. Jye nayizemo muli1983 promotion ya 3, ni igitabo kigomba kuba cyakwandikwa neza nabazi uburyo twali tunezerewe,n’uburyohe bwo guhulira hamwe, kandi ndagirango nkumenyeshe ko niba bishoboka wabanze gutekereza ko ibyo uvuga ALI IMPFABUSA.

  • iri shyirahamwe ryashinzwe ry’abize i Gitwe rizakore neza rifashe abakihiga n’abaharangije kuzuza inshingano zabo zo kubaka u Rwanda

  • Turi benshi twahize. Ubutaha muzatubwire promotion 1999-2000. Bonne idee.
    Vive Gerard

  • Uyu muntu wiyise zimbambwe, ni umunyamatiku kandi nkeka ko ayamatiku adashobora kubaka igihugu, ese yabwiwe niki ko abantu benshi bize muri iki kigo baba muri FDRL? ahari nawe ntiyaba yarabanye nabo akaba abazi neza? ariko ibyo ntanicyo bitwaye nabo bemeye kuza twafatanya kubaka igihugu. Mugihe abandi bishimira ibyo bagezeho, bashima ubuyobozi bw’ishuri bwabafashije kwiga ; uyu we arazana amatiku. Ahubwo turasaba abayoboye uyu muryango gushyiramo akabaraga kugirango uzagere kubikorwa by’intashyikirwa bagera ikirenge mu cya URAYENEZA Gerard, ntibazageraho ngo bawufate nkakarima kabo ahubwo uzateze imbere abawugize bose nigihugu muri rusange
    IMANA IBAHE UMUGISHA

  • Kereka niba muvuga ko ESAPAG ariryo shuri ryisumbuye (secondary) ryigenga rya mbere mu ntara bitaga Gitarama Naho ubundi ishuri ryisumbuye ryigenga rya mbere nzi mu gihugu ukuyemo Ecole Belge ni APE Rugunga muri Kigali abahize bakiriho banyunganira cg bakanyomoza.

  • Ndagirango shimire claire, kuko hali hashize amazi abili mbimenyeshejwe numuntu kuli telefone, none bikaba byerekana ko abantu batibagirwa, cyangwa ngo bibagirane. nabonye ku mafoto abenshi ndabazi kandi basa neza bishimwe kuba bongae bagahura. byanyibukije iyo twabaga tulimo gukora umuhanda LINwo umanuka ujya kuli ESAPAG uva bienveue, undi uva buhanda ugana kukigo, ikibuga nibindi byishi. bon claire urakoze cyane.

  • Olala… sinari nzi ko hakiriho Inyangabirama zimeze nk’uyu wiyita Zimbabwe! !! Umva utege amatwi nshuti… nushaka agahinda kakwice… ntacyo wabikiraho!!!… igikorwa cyakozwe cyateguwe na benshi.. gishyigikirwa na benshi… kandi gisohoza amahoro tubifashijwemo n’Uwiteka Imana ishobora byose!! Naho kuvuga ngo abahize abenshi bari muri FDLR….balaze babaye bariyo se bakubwiye ko boherejwe na ESAPAG? ?? Yaba wowe yaba n’abandi nkawe..nta n’umwe mumeze kimwe ufite ubushobozi bwo kudutobera….!! Gasopo sha!!! Cunga kinwa cyako!

  • Uzabaze kandi uzaperereze!!! Dufite icyerekezo kizima..nta cyanze nkawe cyiturangwamo..tuti abeza bagamije ibyiza.. twarahiriye imbere y’uwatureze ko tutazamubera ibyanzu ko tuzatera ikirenge mu cye twanga icyatuma tumutetereza ngo ejo tudaterwa ikimwaro no kutaba abo twagombye kuba bo!!! Uzabaze neza sha twaranamugabeye inka itagira uko isa mu rwego rwo kumushimira uwo mubyeyi n’ubu wesa imihigo itagira uko isa.. tunashimira Rurema yamuduhaye !! Ngaho guma uhomvomve aho ngo urasebya ESAPAG. .. nongere ngusubiriremo umeze nk’umwana uvomera mu rutete NTACYO UZATWARA ESAPAG…NTA N’UNDI NKAWE WAKOMA MU NKOKORA ESAPAG NATWE UBWACU!! Kandi nongere nkubwire akajambo kamwe n’umubyeyi wacu URAYENEZA Gérard arabizi!! NTA N’UYU N’UMWE YAHAYE UBURERE WAMUBEREYE IMBWA… kereka wenda wowe niba warahabaye cg ari wowe wahaye IKIGATI KIBOZE abo uvuga wohereje muri FDLR. … ntuzasubire sha!!! N’ikindi gihe!!

  • Cyakora Zimbabwe arabemeje icyo yashakaga kwari ukubavugisha menshi !

  • Nta menshi.. icyari ingenzi ni ukumusubiza neza bimushyira mu gice agomba kubarizwamo

  • Ibi birashimishije kubona mwarahuye, mugashimirimana, mugasabana, mugashimira Gerard. Iwacu ni hafi y’i Gitwe. Uwakwirengagiza uburyo iryo shuli ryafashije abanyarwanda benshi yaba yigiza nkana, ahubwo ni uwo gusabirwa agahinduka. Mwese mugire umugisha. Padiri Marcel Uwineza, S.J. (Boston-USA)

  • Bite shumbusho we, niba ali wowe kwifoto nihatali kabisa, ESAPAG kabisa ntawauga nabi iki kigo, URAYENEZA ni umu star wacu rero.

  • Sinize muri ESAPAG ariko iwacu ni i Gitwe, amateka ya Gitwe rero si aya none, abanduta barayazi, kuva kubo najyaga numva bitwaga Bwana Duruve n’abandi. Uriya mubyeyi Gerard akwiye umudari w’ishimwe kubera ibikorwa byiza bye na n’ubu bigikomeza.

    Ubu numvise ko noneho haje na faculté ya médécine. Mukomeze muteze igihugu cyacu imbere.

  • Bavandimwe mwese ndabasuhuje
    Mbanje gushimira cyane abagize igitekerezo kiza cyo guhuza abana ba ESAPAG !
    Ntabwo ndi kubona amagambo akwiye yo kuvuga ibyishimo byo kubona bamwe muba twahabanye , n’ayo kuvuga uburyo dushimira Directeur..kuko njye niko nkimwita..
    Sinzibagirwa ko yajyafa atubwira ko kera tuzakumbura: ibiterane, les soirées z’indirimbo,..tugaseka mais il avais raison.
    Claire n’abo mwafatanyije félicitations kandi dukomereze aha.., mu masengesho, n’ibindi byiza twakuye muri uyu muryango watureze ntitukibagirwe benshi twahakuraniye batakitutimo.
    Imana ibarinde, ikomeze umuryango wacu.
    un clin d’oeil personnel kubo twakuranye muri section infirmière.
    Rwambuga A.

  • Tubanje kubasuhuza mwese mu izina rya Yesu.
    tuvuze tubanje kuko turi babiri. Felix na Joyce twembi twize muri ESAPAG (2008-2010) muri computer science and Management. twahaboneye ibyiza n’imigisha myinshi, cyane ko Joyce yanaririmbye muri “choral Tous Joyeux”. Ikirenze ibyo urukundo twahakuye rwatuganishije k’umubano ubu turimwe.
    Umubyeyi mwiza URAYENEZA G. Yatubaniye neza, Diplome yaranazohereje hano kuko twagiye zitarasohoka. Turahakumbura Cyane, I Gitwe hari ibihe byiza. Gusenga Imana no kwiga ntako bisa. Ntituzibagirwa Gitwe, abatuzi barabizi. Dusuhuje promotion ya 2010 n’abakuru bacu ndetse n’abarumuna bacu.
    URAYENEZA G. Nuza hano email urayifite Uzadusure rwose bizadushimisha kukwakira.
    Be Blessed:)
    OHIO USA.

  • Ndishimye kubona abantu twiganya. Mpise mbalumbura.Birambabaje kuba ntarabimenye.kubera distance.
    Nitwa Habyarimana Théogène bitaga Butare/Save narangije muri 1990.

Comments are closed.

en_USEnglish