Digiqole ad

Gisozi: Inzu y’umuturage yakongotse n’ibirimo

 Gisozi: Inzu y’umuturage yakongotse n’ibirimo

Abaturage bagerageje kuzimya birabananira

Gasabo – Mu gitonodo cyo kuri uyu wa 01 Nzeri 2015 ahagana saa mbili za mugitondo inzu y’umuturage iherereye mu murenge wa Gisozi  Akagali ka Musezero Umuduhudu wa Marembo yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose birakongoka kuko abatabazi bazimya umuriro babuze uko bahagera vuba bitewe n’aho inzu iri.

Inzu yafashwe n'inkongi ibiyirimo birakongoka
Inzu yafashwe n’inkongi ibiyirimo birakongoka

Abaturage batuye hafi aha y’Agakinjiro ka Gisozi, nibo bagerageje kubanza kuzimya iyi nzu ariko bibananiye batangira ahubwo gusakambura izindi byegeranye ngo nazo zidafatwa n’inkongi.

Imodoka izimya umuriro ya Police yageze aha vuba ariko umwanya munini ushira yabuze uko begera inzu kubera imiturire mibi.

Inzu yindi imwe yegeranye n’iyi nayo yafashwe ariko umuriro ntiwayikongora nk’iyi wabanjeho.

Jean Chrysostome Gatete nyiri urugo rwahiye yari mu gahinda kenshi ko gutakaza ibyari mu nzu ye byose.

Umugore we wari muri ‘douche’ akaraba nawe avuga ko ntacyo yashoboye gusohora mu nzu kuko yasigaranye igitenge yari yajyanye mu bwogero gusa.

Uyu mugore witwa Alice Uwamahoro yavuze ko ibyari biri mu nzu yabo bifite agaciro karenze miliyoni ebyiri.

Uwamahoro ati “Intebe, ibitanda, imyenda, ibikoresho n’ibindi byose nta na kimwe turokoye.”

Abaturage b’aha barakeka ko iyi nkongi yaba yatewe n’imirimo yo gukora ipoto (poteau) y’amashanyarazi hafi aho. Abandi bo baratunga agatoki ‘installation’ y’amashanyarazi mu mazu iba itameze neza.

Jean Damascene Niyirora umuyobozi w’Akagali ka Musezero yabwiye Umuseke ko bagiye kureba icyo bafasha uyu muryango wagize akaga muri iki gitondo nibura ukaza kuba ubonye aho urambika umusaya.

Abaturage bagerageza gusakambura izindi nzu byegeranye ngo nazo zidafatwa
Abaturage bagerageza gusakambura izindi nzu byegeranye ngo nazo zidafatwa
Abaturage bagerageje kuzimya birabananira
Abaturage bagerageje kuzimya birabananira

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ayayaya kabsa baragendesheje gsa aba baturage nabo gushimirwa urabona ko bari gukora akazi police yakagomye gukora bigaragara ko amasomo ya community policing yabancengeye

  • Mbega akaga! Nibyo rwose imiturire yacu iragoye kubera ubukene, haba ku baturage haba kuri Leta, bityo iyo habaye ibiza usanga ubutabazi butoroha. Bihangane ubwo ntawe yahitanye Imana izabaha ibindi. Pole sana.

  • iyi comment ni iyo ku inyarwanda .com ku inkuru y ibivejuru,munyihanganire nayihatambukije iranga.
    ariko rwose mwagiye mua ku ibinyoma by abazungu,hahhh kuko ari umwirabura wazubatse ( ancient black egyptians ) bazakwemeza ko atari we ahubwo ari ibivejuru,hahhhh ngo ngwiki? ngo ubumenyi bwariho bwari hasi muri icyo gihe? ninde wababeshye? ariko rwose ndabinginze ntimugterure ibyo rutuku yanditse ngo mubiture aha muti ni ukuri,nawe yaza akakubwirako utari umuntu uti nibyo koko kuko yavuzeko ntari umuntu ubwo ni ukuri,ntasoni koko? izi nkuru muzireke kabisa, ntabivejuru biraho, isi abazungu bayitegetse ejo bundi none bashaka kumvisha buri wese ko isi ibayeho ejo bundi kuko ariho bagihe kungoma nyine,lol umuzungu ibyo atazi yiha kubishakira inyito akabeshyabeshya abisobanura,byamunanira ati ibi kuko binaniye ntibyagenewe umuntu ubwo ntawe ubizi kuko ntabizi,hahh ninde wakubeshye ko umuzungu ari Imana izi byose,bityo ko ibyo akubwiye ugomba kwemera ko aribyo, njye hari uwo nabonye wanditse ko ngo mu Rwanda rwo hambere ngo abakurambere bacu basengaga ikigirwamana kitwa “Imana” ibaze nawe gutuka Imana yacu ngo ni ikigirwamana? Uwiteka Nyiringabo pe, so aba bantu nizo njiji mbi,kuko bashaka gusobanura buri kimwe cyose nk abagishyizeho,icyo batazi imvo n imvano barayihimba himba bagaturaho, uramenye rero ntutuzanire ubu bujiji bwabo ngo nawe wakoze ubushakashatsi, none se ubona Pyramids hafi yazo hatariho statues z abami zubakiwe? aba farawo b birabura? iminwa,amazuru imitwe,etc bigaragaza ko ari abirabura.

    rero kera umuzungu yashatse kubyiyitirira ngo niwe wazubatse, abirabura baramunyomoza karahava,bati nonese urabona farawo bari hariya bagaragaza ishusho y umuzungu cg y umwirabura? aramwarwa, ibishoshanyo bashushanyije mu bitare byaho byose babihaga amabara y abirabura, iminwa minini,amazuru manini,etc kandi si uko ari ibara ry igikara ryabagaho icyo gihe gusa,kuko amabaraa yose yabagaho,ndese nk iry umuhondo ,cg umweru,beige bajyaga barisiga ku nkuta kugirango ibishushanyo birusheho kugaragara,ubwo se iyo biba ari abazungu ntibari guha ibyo bishushanyo bara rya beige ribagaragaza?rero ibi byose umuzungu yaramwaye abura icyo yongera kubeshya, nyuma ahimbira ku ibivejuru kuko yrwanyaga ko havugwa ko ari abirabura babikoze(nyamara arabizi neza ko aribo), rero ibyo bivejuru ni umugani muyindi, kandi ubwo bwaba ari ubujiji no kwishyira hejuru kwabo kudafututse bavuzeko ngo kera ntabumenyi buhambaye bwari buhari, nyamara ahubwo kugirango batere imbere barabwibye mu banyamisiri birabura, no mu bindi bice bya Afurica,za Mali, Ethyopia ,East Africa,etc none bari kwigira nkaho bazanye byose,hahhh iyo hatabaho ubwo bumenyi buhamabaye bw abirabura ba kera ,isi turimo ubu ntiba iri aho iri mu iterambere,kuko byose byubakiye ku bumenyi b abatubanjirije b abirabura igihe Afurica yategekaga isi, mwibuke ko umunya Ethiopia “Nimurod” ariwe wategetse muri Iraq,Iran ,etc nk igihugu kimwe akubakisha uriya munara wa baberi na nubu ugishinze nubwo abazungu bagerageje kuwusenya bagakuraho igice kimwe ,naho se n ibivejuru ra?

    hahhhh,ntimubone Afurica gutya, kera mbere ya Yezu yari ihambaye,buri wese yifuza kuyikomokamo, umwirabura atinywa ku isi hose aho ageze hose ategeka,ninayo mpamvu amoko yose yamugiriye ishyari agafatanya kumurwanya, na bugigo nubu nubwo abazungu basa nkaho bafite hafi ya byose,ariko umwirabura iyo agerageje gukora akantu gato baramurwanya ngo adatera imbere akaba nk uko yahoze kera mbere ya Yezu, cg no mu binyejana bike nyuma ye,uzi Empire ya Tombuktou muri Mali ko yari empire ya 2 ikomeye cyane ku isi,ikurikira gusa iya abamongoli muri Aziya? kandi aha ninyumba ya Yezu,rero aba bazungu ibyo bivejuru bihimbiri ni ukurwanya ko havugwa amateka akomeye y umwirabura bakabyitirira ibivejuru, nyamara iyo bageze ku mateka yabo ya vuba aha se kuki bo batabyitirira ibivejuru ra? hahhh ko bavuga ko ari bo babikoze? mujye muva kuri izo ndyadya ziba zishaka kuyobya uburari ngo zigize abanyabwenge ,nibakubwirako nabo ibyo tubona bigezeho ari ibivejuru atari amateka yabo biyubakiye ubwabo uzangaye, arikoamateka y abirabura bashaka kuyitirira ibivejuru,kereka ay ubucakara yonyine niyo batwitirira gusa,hahh ukagirango isi cg umwirabura abayeho ejo bundi 1500 haba ubucakara gusa,lol abanyamakuru ahubwo mwe mwagakwiye kujya mutangaza ay mateka y abirabura akomeye mukareka kugwa mu mutego w aba bazungu bigize injijuke kandi arizo njiji za mbere kuko bakumvishako bazi byose.

    Mushake ibitabo ku ubucuzi bwo mu Rwanda rwo hambere mbere ya YESU KUGEZA MURI ZA 1500 nyuma ye twari dufite ubucuzi buhambaye,na Tanzaniya,abanyeroma bakubiswe n inkuba igihe basanganga furnace ya tanzania ishyuha 400 degrees kurusha iyabo nyamara ngo ubwo nibo bategekaga isi muri icyo gihe,lol baje Afurica bsahura ubumenyi, ibndi baratwika ngo nuzavuka atazabona aho abisoma agakomerezaho,habaye intambara byinshi cyane kugirango empires zacu zisenyuke,so twe dark age yacu yaje nyuma y iy abazungu,kuko nabo bagize dark age,ahobasigara bareba inyubako z abababanjirije bagatinya kuzijyamo ni ibivejuru byazihashyize ngo cg ngo ni ibigirwamana,etc kuko batiyumvishaga ko hari umuntu wari kuba yarazubatse,lol byatewe ni uko abitaga ku bumenyi bashize,kandi abavukaga btari babyitayeho,ntibamenya gusoma cg kwandika,ubugeni,etc kuburyo ababizi bamaze gushira ibihugu byabo byabaye mu mwijima w ubumenyi,mugihe twe twari nabyo,nyuma baduciye urwaho barabitwika ibindi barasahura,natwe tuvuka tutazi ibyo ba data bakoraga,uko babagaho dutangirira ku ubusa,usibyeko hari ibitabo bibivugaho mwabisanga muri Mali muri library y aho y amateka ya Afurica,ni uko basigaye bahateza ni imitwe y iterabwoba ngo igende itwike na bike bisigaye tubure ikivug ku mateka ya basokoruza akomeye bagize ku isi,intangondwa zarahateye zitwika ibitabo mu bihumbi,

  • umuseke ndabakundaaaa,niho hantu uhitisha comment ikajyenda,mushyireho agasnduku ko kubatera inkunga kabisa turebe uko tubahemba

  • Nibyo rwose muzashyireho agasanduku tujye twohereza utu $ mukora neza pe. Igitekerezo cyose nshyizeho kiratambuka.

Comments are closed.

en_USEnglish