Digiqole ad

Gisenyi: Barahutazwa mu gushyira mu bikorwa ‘master-plan’ y’umugi

 Gisenyi: Barahutazwa mu gushyira mu bikorwa ‘master-plan’ y’umugi

Nyinshi ziganje hafi y’ahari kubakwa isoko rishya rya Gisenyi

Rubavu – Mu gushyira mu bikorwa igishushanyo-mbonera cy’umugi wa Gisenyi, abacururiza muri za kontineri (containers) bahawe iminsi 15 kuba bazivuyemo bakajya ahemewe, bo bavuga ko ibi ari ukubahutaza kuko batabimenyeshejwe mbere, bateretswe aho bagomba kwimukira kandi baherutse gusabwa ipantante. Bavuga ko ibi biri gukorwa hatitawe ku nyungu zabo.

Izi kontineri ni izicururizwamo inkoko mu isoko rinini rya Gisenyi rya Mbugangari
Izi kontineri ni izicururizwamo inkoko mu isoko rinini rya Mbugangari

Ibaruwa bandikiwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi kuwa 29/06/2017 ibasaba kuvana izi kontineri zabo mu mugi wa Gisenyi bagashaka inzu z’ubucuruzi bakoreramo bitarenze tariki 15/07/2017.

Clementine Mutamuriza ucururiza muri Kontineri hafi y’isoko rya Gisenyi yabwiye Umuseke ko babibona nk’akarengane kuko ibi batabimenyeshejwe mbere ngo bashake aho bimukira kandi hari hashize igihe gito baje kubishyuza umusoro w’ipatante.

Mutamuriza ati “Kuki baje kutwishyuza ipatante? ntibari bazi ko bazatwimura? Ibi ni akarengane gakabije.”

Kuri we ngo nibura niba bimuwe babanze basubizwe ipatante batanze kandi bahabwe igihe gihagije cyo kubona aho bajya.

Mugenzi we witwa Habib Nkundunkundiye avuga ko hashize igihe babwirwa ko bazimuka ariko bikavugwa nk’ibihuha kuko nta muyobozi n’umwe wabakoresheje inama ngo abibabwire cyangwa ngo babibandikire mbere, kugeza babibatunguje bakabaha iminsi 15.

Ati “Twari tuzi ko isoko rinini niryuzura kontineri zizahava kuko imyanya yo gucururizamo izaboneka.”

Kubaka isoko rya Gisenyi byajemo ibibazo imirimo yo kuryubaka irahagarara hashize imyaka hafi itanu. Hari n’abari abakozi b’Akarere ka Rubavu bafunzwe babazwa ruswa mu myubakire y’iri soko.

Nkundunkundiye avuga ko nta nzu z’ubucuruzi zihari ubu muri Gisenyi kubera ubwinshi bw’abacuruzi, agasaba ko iri soko ahubwo ryakuzuzwa vuba bakabona aho bimukira aho kubirukana nta amajyo bafite.

Vedaste Uwimana  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yabwiye Umuseke ko ibyo kwimura kontineri muri uyu mugi ari gahunda yo kunoza isuku kuko ngo ariwo mugi wonyine mu Rwanda usigayemo za kontineri zicururizwamo.

Uyu muyobozi avuga ko bizeye ko aba bacuruzi bazabona ahandi bakorera kandi kuwa gatatu bafite inama n’aba bacuruzi kugira ngo barebe icyakorwa.

Amakontineri muri Gisenyi yiganje cyane hafi y’isoko rya Mbugangari, abazicururizamo bakaba bari bizeye kuzimukira mu isoko rya kijyambere rya Gisenyi rimaze hafi imyaka itanu ritaruzura ryari ryitezweho gukemura ikibazo cy’aho gucururiza muri uyu mugi uri mu igira ubucuruzi cyane mu Rwanda.

Kontineri ziri ahantu hanyuranye mu mugi wa Gisenyi
Kontineri ziri ahantu hanyuranye mu mugi wa Gisenyi
Nyinshi ziganje hafi y'ahari kubakwa isoko rishya rya Gisenyi
Nyinshi ziganje hafi y’ahari kubakwa isoko rishya rya Gisenyi
Isoko bari bizeye kuzimukiramo rimaze hafi imyaka itanu ritaruzura
Isoko bari bizeye kuzimukiramo rimaze hafi imyaka itanu ritaruzura

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

3 Comments

  • Ntibavuga guhutazwa, bavuga gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

  • Abahanga mu myubakire nyabuneka bazaturebere niba iriya nyubako y’isoko idakwiye gusenywa bagatangira bundi bushya kuko ziriya nkingi twibaza niba zijyanye n’uburemere bw’inzu nk’iriya n’ibizajyamo! Naho iby’abayobozi bihutira gufungira abantu ibikorwa kandi ntaho babereka bajya ni icyorezo.

  • AHUBWO ABAYOBOZI NIBARAMUKA BABIMUYE KUNGUFU BAZIFASHISHE INZEGO ZUBUTABERA ZIZABARENGANURA AHUBWO BAZABAHE NINYUNGO ZAYOMAFARANGA BATANZE YAMAPATANTE KUKO BIRABABAJE

Comments are closed.

en_USEnglish