Gisagara: Igishanga cy’umuceri cyatunganyijwe nabi bigabanya umusaruro
Igishanga cya Mirayi gikora ku mirenge ya Muganza na Gishubi abagihingamo umuceri ubu bari gusarura batishimye kuko umusaruro wabo wagabanutse ku rwego rwa kimwe cya kabiri. Impamvu ngo ni imirimo yo gutunganya urundi ruhande rw’iki gishanga yatumye ahahinze hakama.
Abahinzi muri aka gace ubuzima bwabo bushingiye ku gihingwa cy’umuceri ariko bavuga ko kubera iki kibazo ubu aho basaruraga 250Kg z’umuceri hari abari kuvanamo 100Kg gusa.
Vincent Hakizimana umwe muri aba bahinzi ati “ubu aho umuntu yabonaga ibiro magana atatu arasanga kimwe cya kabiri cyarabaye ibihuhwe (utarazanye intete). Byose kubera abatunganyije nabi igishanga.”
Jean Paul Hanganimana umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko iki kibazo cy’amazi yabuze ahahingwa umuceri cyatewe n’uburyo imiyoboro iyatwara yacukuwe.
Hanganimana ati “Byatewe n’uko bacukuye nabi imiyoboro y’amazi kuko bacukuye bakageza hasi cyane bituma amazi atabasha kuzamuka ngo agere hejuru.”
Uyu muyobozi yizeza abahinzi ko mu ihinga ritaha iki kibazo kizaba cyakemutse kuko ngo bakigejeje ku mushinga wa RSSP wafatanyije na MINAGRI n’Akarere gutunganya iki gishanga.
Ngo bazasaba rwiyemezamirimo wagitunganyije kugaruka agakosora ibyo atakoze neza.
Iki gishanga cya Mirayi igice cyacyo kitari gitunganyijwe ubu cyatunganyijwe mu myaka ibiri ishize gifite ubuso bwa 500Ha, izamaze gutunganywa ni 350Ha.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara