Gisagara: i Musha hashyinguwe imibiri isaga 600
Mu karere ka Gisagara kuwa 27 Mata bibutse ku nshuro ya 20 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu rwibutso rwa Musha hakaba harashyinguwe imibiri y’abishwe 611, abacitse ku icumu bakaba barashimiwe intambwe bagezeho biyubaka.
Muri aka gace kahoze ari komini Mugusa Jenoside yatangiye tariki ya 21 Mata 1994, aho abatutsi bakorewe ubwicanyi ndengakamere bahereye ku bagabo bafashwe bagashishikarizwa kujya ku biro bya Komini bababwira ko bajyiye kurwanya abarundi ngo badahungabanya umutekano.
Uretse umugabo witwa Kabandana warokotse muri Musha, abandi bagabo bose bari bagiye kuri Komini Interahamwe zabirayemo zibica urupfu rubi, Kabandana mu buhamya yatanze yavuze ko nyuma yo kubona amayeri izi nterahamwe zakoresheje yagarukiye kuri Komini amaze gukubitwa ariruka ajya ku Kanyaru maze yambukira i Burundi ari naho yarokokeye.
Nyuma y’ubwicanyi bwabakorewe ntabwo abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Musha baheranywe n’agahinda ahubwo mu bihe bikomeye bongeye kwisuganya bakomeza ubuzima ndetse basanga icyizere cy’ubuzima imbere ari cyose.
Umuyobozi wungirije w’Akarere Gisagara ushinzwe ubukungu mu ijambo rye yashimiye abacitse ku icumu intambwe bakomeje gutera nyuma y’ubwicanyi ndengakamere bwa Jenoside barokotse abasaba kugumya kwihangana biyubaka.
Muri uyu murenge wa Musha mu minsi mike hagaragaye umukobwa Espérance wacitse ku icumu wajugunywe mu musarani n’abagizi ba nabi bataramenyekana kugeza ubu; igikorwa cyafashwe ngo guhohotera no gutoteza abacitse ku icumu, ubu bugome bukaba bwaramaganiwe kure.
Bamwe mu babyeyi bacitse ku icumu bubakiwe amazu bafite ikibazo cy’amwe mu mazu yabubakiwe atarubatswe neza ku buryo burambye bakaba barasabye ubuvugizi ngo aya mazu yabo asanywe.
Abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Musha bashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zo zahagaritse ubwicanyi zigasaga umugambi mubisha w’abicanyi utaragerwaho wo gutsemba umututsi wose.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com