Digiqole ad

Gisagara: Abafite uburwayi bwo mu mutwe bahungabanya umutekano

Ibi byatangajwe  kuri uyu wa mbere tariki ya  3 Werurwe, 2014 n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara Karekezi Léandre mu nama yahuje abayobozi ku rwego rw’imidugudu, utugari, imirenge, n’akarere  ndetse n’ibigo by’amashuri. Uyu muyobozi yavuze ko abafite indwara zo mu mutwe  aribo bakunze guhugabanya umutekano.

Karekezi Leandre umuyobozi w'akarere ka Gisagara.
Karekezi Leandre umuyobozi w’akarere ka Gisagara.

Impamvu nyamukuru umuyobozi w’akarere ka Gisagara ashingiraho harimo kuba bari barashyizeho ingamba zihamye zo kubungabunga umutekano  mu myaka yashize  aho hirya no hino mu karere hagendaga haboneka  ubwicanyi butandukanye bwakorwaga ahanini n’abantu bitwaje intwaro.

Ubu bwicanyi bwaje guhagarara bitewe n’ingamba inzego zifite aho zihurira no kubumbatira umutekano zakajije.

Karekezi yavuze ko umubare w’abantu bafite indwara zo mu mutwe wagiye wiyongera  mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Gisagara ngo iki kibazo kigenda gifata intera ndende bikagera n’aho aba bafite uburwayi bwo mu mutwe bahitana abantu  ndetse bakaba  bakomeje kwidegembya  ku buryo bashobora no kongera guhungabanya umutekano w’abantu n’ibintu  byabo.

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko  urutonde rw’aba bafite indwara zo mu mutwe  ruri hafi gusohoka  ku buryo nirurangira  bazakorerwa ubwisungane mu kwivuza  kugira ngo boherezwe  mu bitaro  byagenewe kuvura aba barwayi  biherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali  kugira ngo bitabweho (Craes Ndera).

Kimonyo Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save yavuze ko mu mwaka ushize hagaragaye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe wakubise ishoka umwana w’imyaka 16 agahita ahasiga ubuzima.

Yaguze kandi ko uyu murwayi yashyikirijwe inzego z’ubutabera nyuma yo gukora iki cyaha ariko akaza kurekurwa kubera ko nta tegeko rihana umuntu ufite uburwayi kn’ubu ririho, ariko yongeraho ko bahise bamujyana mu bitaro by’i Ndera ari na ho akiri kugeza ubu.

Uretse uyu nguyu wishe umwana amukubise ishoka, no mu murenge wa Nyanza umwe mu igize Gisagara hari umurwayi wo mu mutwe wishe umuntu na we amuziza ubusa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse na we wari muri iki kiganiro yavuze ko inzego zibanze zikwiye gushyira imbere umutekano kubera ko  ibikorwa by’iterambere ariho bishamikiye

Yagize ati “Birazwi ku rwego rw’isi ko mu Rwanda aricyo gihugu kiza ku isonga mu kubumbatira umutekano ku buryo  ibindi bihugu bisigaye  byiyamabaza igihugu cyacu  mu bijyanye no gufasha  ibindi bihugu kubumbatira umutekano.”

Muri iyi nama yari igamije kwerekana ibyo akarere kagezeho mu gihe cy’amezi arindwi hibanzwe cyane cyane  ku kibazo cyo kubungabunga umutekano, hanafatwa ingamba zo  gucunga ibyambu by’uruzi rw’Akanyaru habarurwa abinjira n’abasohoka mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano muri aka karere.

Muri aka karere Imibare igaragaza uko ikibazo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe gihagaze ikaba izashyirwa ahagaragara mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Gisagara.

0 Comment

  • ariko abarwayi bo mu mutwe nabo bagomba gufashwa kurusha kubabona nk’abahungabanya umutekano

  • Mayor wa Gisagara asanzwe ari indashyikirwa mu bayobozi b’uturere bita cyane ku bafite ubumuga. Turamusaba gushyira imbaraga mu kwita kuri abo barwayi bo mu mutwe kuko nabo baba bakeneye ubufasha bwihariye cyane ko ibyo bakora bidaturuka ku bwenge bwabo. Nibabonerwa igisubizo kitari ugufungwa ahubwo kubungabunga ubuzima bwabo ngo bongere bisange muri sosiyete nabwo azaba akomeje kuba intore.

  • Ahubwo ingamba zafatwa ni ukubavuza!!!

  • abo bantu bavuzwe rero, cg harebwe neza niba ari abatigira abasazi ngo bazambye umutekano, aha icyarebwe hameneyekana niba abo basazi niba basanzwe bazwi aho muri ako gace nibasanga bazwi bakorerwe ubuvugizi bavuzwe nibasanga batazwi, alors nugukurikirana aho baturutse, umutekano w’abaturage n’ikintu gikomeye kandi kigomba kubungwabungwa buri gihe

Comments are closed.

en_USEnglish