Digiqole ad

Gira Inka yatumye ababayeho nabi bava kuri 63,5 % bagera kuri 41% – Kagabo

Kicukiro – Kuri uyu wa gatatu MINAGRI ndetse n ‘ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi ( RAB) bateraniye mu nama n’abafatanyabikorwa batandukanye yo kureba ibyagezweho muri gahunda ya Gira Inka ndetse no kwiga aho igomba kuba igeze mu 2017.

Kagabo Andrew umuyobozi wa Gahunda ya GIRA INKA

Kagabo Andrew umuyobozi wa Gahunda ya GIRA INKA

Kagabo Andrew  uyobora Gahunda ya Girinka yasobanuye ko iyi Gahunda yatangijwe na Perezida wa Repuburika biturutse ku kibazo cy’imirire mibi n’imibereho itari myiza yari mu banyarwanda bamwe na bamwe ubu ngo kimaze kugabanuka kuko ingo zabonye amata n’ifumbire yo guhinga kubera inka yahawe.

Gahunda yose muri rusange igizwe n’imirimo yo gutoranya abagomba guhabwa inka n’andi matungo, gukurikirana akamaro zabagiriye, guhanahana amakuru no kureberahamwe ukuntu Gahunda igenda inozwa.

Kagabo Andrew ati: “abantu babayeho nabi  aho bagabanutse kuva kuri 63,5 % bagera kuri 41% kubera iyi gahunda, ku bana bari bamerewe nabi bavuye kuri 75 % bagera kuri 19%, indwara ya Bwaki ikaba yarakendereye mu buryo bugaragara kubera gahunda ya Gira Inka”

Kugeza ubu ngo hamaze gutangwa inka zigera ku bihumbi 179 253 kuva gahunda yatangira  muri 2006, muri izi nka, izituruka mu mutungo wa Leta ni nke ugereranyije n’izituruka mu bafatanyabikorwa ndetse n’abazibonye boroza bagenzi babo batazibonye mbere.

Kagabo yavuze ko ibyiza by’iyi gahunda byatumye abantu baturuka mu bihugu nka Burkina Faso bakaza mu rugendoshuri rwo kwigira kuri gahunda ya Gira Inka.

Inama yahurije hamwe inzego zitandukanye zirebwa na Gira Inka

Inama yahurije hamwe inzego zitandukanye zirebwa na Gira Inka

Imbogamizi zagaragajwe muri iyi nama ya none harimo ko inka zimwe zirwara ntizibashe kuvuzwa neza nabazihawe. Ndetse ko hari ubwo habaho amarangamutima mu guhitamo abagenerwabikorwa bakeneye izi nka kurusha abandi.

Iyi gahunda igitangira, izi nka zari zigwijweho n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abandi, Perezida Kagame akaba ariwe wasabye ko n’abazihawe b’abayobozi bazamburwa kuko iyi gahunda igenewe abanyarwanda bakwiye gufashwa kwiyubaka bakivana mu bukene.

Ikigo cya RAB muri iyi nama cyavuze ko hari ingamba zafashwe zo kugenzura izi nka zitangwa ngo hatazagira umuturage ipfiraho kubera uburwayi cyangwa ngo yanduze izindi, cyane ko babashishikariza kuzororera mu biraro.

Dr Rutagwenda Theogene umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi we akaba yashishikarije abanyarwanda bahawe inka kuzifata neza no kugira umuco wo kuzorozanya mu gkuko hari n’abandi benshi bagikeneye korora ngo babone amata n’agafumbire ko kubunganira mu buhinzi.

Abayobozi muri MINAGRI na RAB bari bayoboye iyi nama

Abayobozi muri MINAGRI na RAB bari bayoboye iyi nama

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyo baguhaye inka nta sambu ugira yo kwahiramo ubwatsi kandi bibujijwe kuragira no kuyigurisha, icyo gihe ahubwo iyo nka ntabwo iba igushyize mu bibazo? ni igitekerezo cyanjye uwanyungura yaba akoze.

  • Iyi gahunda ya leta ni nziza ariko kukijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo haracyarimo akajagari.mu gihe veterinary doctors barimo kwiyongera ariko nta gahunda ihamye bafite kubera akajagari mu mwuga.muzatubarize!!

  • Iyi gahunda yabaye inyamibwa rwose , ntaho umuntu yayivteba,keretse nk’Utajya atemberera mu byaro ngo arebe uburyo abana n’aabakecuru bashishe bifitiye inka yabo imwe ibaha byibura litiro 4 ku munsi!! birashimisha ubina ko Gira inka yakoze ibikomeye mu ngo za’abanyarwanda!

  • Gira inka ntako isa kabisa..abanyarwanda yabakuye ahakomeye, turashima bidasubirwaho Nyakubahwa perezida wa repubulika kuri icyo gitekerezo Imana ikomeze imwongerere!

Comments are closed.

en_USEnglish