Digiqole ad

Gikondo: UmunyeCongo akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 9

 Gikondo: UmunyeCongo akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 9

Umusore w’imyaka 21 witwa Masheka ukomoka muri Congo Kinshasa akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka icyenda mu kagali ka Kanserege Umurenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Uyu musore ngo yakoze aya mahano kuwa gatatu nimugoroba nk’uko Sylvere Muhoza utuye hafi y’uyu muryango yabitangarije Umuseke.

Umwana w’umukobwa wahohotewe agafatwa ku ngufu yahise ajyanwa ku bitaro bya Police ku Kakiru ngo asuzumwe kandi akurikiranirwe hafi.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko uyu musore yafashwe na Police y’u Rwanda akaba ubu afungiye kuri station ya Police i Gikondo mu gihe iperereza ku cyaha ashinjwa rikomeje.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Ese ubwo bahuriye he? ko n’abakobwa b’ubu batoroshye ? ku ngufu ? Munzira!, mugihuru, cyangwa ni andi masezerano aba atubahirijwe bakavananamo umuhumgu akabigenderamo Plz mutubwire imyaka y’uwo mukobwa>

    • soma neza umutwe wamagambo mbere yo kunenga abanditsi.

    • Ubwose ntubona ko afite 9 ans!ngo abakobwa b’ubu nkaho wagaye uwafashe ku ngufu??

  • Umva nawe! Ikibazo se ni aho bahuriye! Cg ni icyaha cyakozwe. Ko numva nawe wabikora ahari ra! Ubwo imboga zikwizaniye wabasha kuzirenza! Nahanwe kuko yakoze amahano.

  • nonese ko mwabishyize mumakuru atarahamwa nicyaha. niba bamubeshyera muzabikosora mute ?

  • Mana weeeeee!!!!!!!!!!!!!!Uyu musenzi bamumanike ku giti cg bamwicishe amabuye

    • ntaho mutaniye wowe uvuga ngo bamunike bamutere amabuye

  • Bavuze ko ari imyaka icyenda!!!! Ubwo se amasezerano yandi bagirana ni ayahe! Yaba yemewe se ku mwana ungana utyo??? Ahubwo hari abagabo baba bameze nk’inyamaswa cyangwa ngo hari n’abo babwira ko bibamo umuti!bakangiza abana gutyo. Ni amahano

  • Murashaka gutera ubwoba abanyecongo ngo muzabone uko mubatsinda ejo!!!ariko abanyamakuru bacu bazamenya kuba abanyamwuga ryari? hariya umunyamakuru ntabwo yagombaga kwemeza ko umunyekongo yafashe umwana w’umukobwa ku ngufu, yakagombye kuvuga ko umunyecongo akekwa kuba yafashe umwana w’umukobwa ku ngufu ko iprererza rigikomeza. Muri iki gihugu cyacu theatre zikinywa kwinshi kandi ngo uwiba ahetse aba yigisha uwo ahetse.Mujye mureka police ibanze ikore iperereza mbere yo kwemeza ibintu.

  • Nguko, Kalisa we ahora muri za negatifuuuu. Muri ruriya ruhande umaze wanditse page yose usebya cga uvuga ibitaribyo kuri Col. Tom umufatanya n’ibyago arimo ubu kdi siwe ugira ibibazo gusa ni abantu twese. None aha ngo “baratera aba nyekongo ubwoba kugirango ejo bazatsindwe, genda uri umunyetiku we.

    • @Umulisa. Uzi lo mu Rwanda abantu bitiranywa amazina kandi ntacyo bapfana. Tom Byabagagamba ntacyo namuvuzeho kuko ntacyo muziho.kereka niba uvuga comment ntoya navueze ko ibirimo kuburanywa ari amazimwe atakagombye gutesha igihe inkiko zitwara amafaranga ava mu misoro y’abanyagihugu.

  • Bamukanire urumukwiye! Ubundi aba akwiye kumanikwa bakatera isasu mu ruhanga cg bakamukiza iyo mburagasani yamunamiye.

  • ASHOBORA KUBA AFITE IKIBAZO KIHARIYE MWEBWE MUKABIFATA NK’IBISANZWE,AHUBWO UMUTI NI UKUMUTEGA AMATWI EJO KITABA ICYOREZO CONGO YATWOHEREREJE,DUSABE ABAZI G– USENGA BAD– USENGERE

  • Avant nka Makenga bafite mu mutwe hazima. Umuntu akora comments atanasomye?

  • IYI NI PROPANGANDA SHA……NDU MU CONGOMANI WINUSU ARIKO UKO MUTUVUGA MAGO AR’UKURI KBS.

  • Abanzi bibyiza bakurikiranwe ntambabazi kuko uwo mwana yahohotewe kandi yateshejwe agaciro n’ubusugi bye,bamukanire urumukwiriye

  • muraho !nibyo twumvise ko uwo mwana yafashwe kungufu .ariko mujye mudusobanurira niba bafashe uwo wamuhohoteye ari kubikora irindi perereza n .iry.iki?

Comments are closed.

en_USEnglish