Digiqole ad

Gikondo SEGEM hafunguwe ikinamba kigezweho

Mu Rwanda abatunze amamodoka bagira ikibazo cy’abantu bazobereye mu koza neza imodoka bitari inyuma gusa hayo gusa. Imodoka nyinshi usanga biba ngombwa ko ziterwamo imiti ihumuza kugirango barwane n’umunuko w’ivumbi, izindi zikagira umugese mu byuma by’imbere kuko zitoga neza.

Ntabwo bari kuyikanika bariho kuyikiza umwanda
Ntabwo bari kuyikanika bariho kuyikiza umwanda

Mu gukemura iki kibazo, umusaza uzwi ku izina rya Kadogo yafunguye ikinamba kabuhariwe mu gusukura imodoka giherereye i Gikondo ahazwi nka CEGEM.

Iki kinamba kitwa “Free Time Car” gifite ibikoresho birimo ijeke izamura imodoka mu kirere kugirango yoge neza,  compresseur itamenyerewe mu Rwanda yo gukura ivumbi mu modoka.

N’ibindi bikoresho nka “Pollishing Machine” ikora umurimo wo gusiga imodoka, irangi ryayo rikongera rikamera neza, n’indi machine yitwa ’’Hight Pressure washing Machine’’ yifashishwa mu gukura igitaka cyose cyumiye ku cyuma ndetse n’imigese ikavaho.

Muzehe Kadogo ati “ Imodoka twogeje kandi tuyisiga amavuta munsi atuma icyondo kitayifataho, abaje mu minsi y’imvura ishize baradushimye cyane.”

Uyu musaza uzobereye mu by’amamodoka ati ’’ isuku y’imodoka iri mu biyifasha kuramba, niba rero ushaka gukoresha isuku y’imodoka yawe igacya igasubira imeze neza inyuma n’imbere, apana byo kuyisukaho amazi bakayikubisha icyangwe zana imodoka yawe kuri Free time Car Wash, ni kumuhanda wa Station ya EWSA iri hano Gikondo CEGEM ugana Mburabuturo kuri kaminuza ya SFB. Tuyoza vuba tukakwicira n’inyota mu gihe gito uyitegereje”

Iyi Nissan Patrol bayishyize hejuru ngo bayiteho mu kuyisukura bigezweho
Iyi Nissan Patrol bayishyize hejuru ngo bayiteho mu kuyisukura bigezweho
Muzehe Kadogo arayikiza ibyondo, ivumbi n'umugeze akoresheje ibikoresho bitandukanye
Muzehe Kadogo arayikiza ibyondo, ivumbi n’umugeze akoresheje ibikoresho bitandukanye
iyi niyo High Pressure Washing machine ikore shwa mugukuraho cya gitaka cyumiye ku modoka
iyi niyo High Pressure Washing machine ikore shwa mugukuraho cya gitaka cyumiye ku modoka
iyi ni Pollishing machine ikoreshwa mu gutuma irange ry'imodoka ryongera rikayaga
iyi ni Pollishing machine ikoreshwa mu gutuma irange ry’imodoka ryongera rikayaga
Muzehe Kadogo ati "Ikaze muri "Free Time Car Wash"
Muzehe Kadogo ati “Ikaze muri “Free Time Car Wash”

 

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

 

Nawe ufite SERVICE utanga ushaka kwamamaza? hamagara 07 88 77 28 18,  ibiciro biri hasi.

0 Comment

  • Ibi ni byiza cyane. Birerekana aho Igihugu cyacu kigeze n’aho kigana. Ni heza pe.
    Congratulations Kadogo we!! Nawe Umuseke ubitumenyesheje urakoze kandi Imana y’i Rwanda ikongerere.

    • Muturangire neza! aha hahoze ari muri parcelle ya MERA, iruhande rw’urusengero rw’ABAKRISTO i GIKONDO? nibyo? muturangire ndabona uyu musaza yaba akora ibintu byiza

  • Felicitation Mzee Kadogo, iyi ni gahunda nziza tuzakuzannira izacu muri iryo ikoranabuhanga ryiza

  • Yes ni hariya hafi ya Electrogaz ku muhanda mushya bari gushyiramo kaburimbo. uhita uhabona. Yanyogereje neza imodoka uyu musaza kbs, abahungu be barabizi. Nanjye nari nayihaye umukozi sindahagera ariko ndashaka kuzayijyanira nkahareba neza uko bahambwiye.

    Ni byiza mzee tunashukuru

  • ko mutatubwiye ibiciro. mugerageze mubitugezeho.

  • ni byiza ryose ariko mwari kutubwira ibiciro tukazaza tutarasubirayo kubera twaje tutazi ibiciro

  • Iyi Car Wash ihereye ku muhanda mushya wa kaburimbo ujya Mburabuturo, ahahoze Mera hari icyapa cya Shalom Paint . Hateganye nuruganda rukora ibirahure. Ibiciro ni 5000 Frw koza imodoka imbere ninyuma ndetse no munsi yayo. Naho koza Moteur ni 5000Frw.

Comments are closed.

en_USEnglish