Digiqole ad

Gikondo: Abacururiza mu isoko rya Karugira barinubira imisoro idasobanutse bakwa

Abacururiza mu isoko Karugira, mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro barinubira imisoro idasobanutse bakwa n’ubuyobozi bw’isoko ndetse ugasanga nta na gitansi zigaragaza ko bayitanze bahabwa.

Ibiribwa byo muri iri soko nta suku  biba bifite bitewe n'umukungugu, nyamara abacuruzi ngo baba bishyuye amafaranga y'isuku.
Ibiribwa byo muri iri soko nta suku biba bifite bitewe n’umukungugu, nyamara abacuruzi ngo baba bishyuye amafaranga y’isuku.

Bamwe mu bacururiza mu gice cy’imboga twaganiriye bavuga ko ubuyobozi bwabo bubaka imisoro y’umutekano n’isuku ku buryo butandukanye n’ubw’abandi ndetse ngo ntibubahe na gitansi nk’uko bigenda ubusanzwe kandi ngo n’isuku bishyurira ntibayikorerwa bihagije.

Uwitwa Eugenie Ingabire, umwe muri aba bacuruzi yagize ati “Nta na rimwe bajya baduha gitansi zigaragaza ko twishyuye kandi hari igihe usanga batwishyuje inshuro zirenze imwe kuko hari igihe umuyobozi yibagirwa kwandika mu gitabo ugasanga arongeye aratwishyuje.”

Christine Mukarukatsa , umuyobozi w’igice gicuruza imboga mu isoko rya Karugira we avuga ko ibyo abacuruzi bavuga atari byo kuko ngo iyo hagize umwishyura amwandika mu gitabo kandi amafaranga ahawe ngo agahita ayashyikiriza umuyobozi w’isoko.

Naho Gaspard Bushishi, Umuyobozi w’iri soko rya Karugira tuvugana we yavuze ko atari azi ko hari abacuruzi bishyura imisoro ntibahabwe gitansi kuko ngo abashinzwe zone zose zo mu isoko baba bahawe gitansi zo gukoresha, gusa ngo agiye kubikurikirana.

Umuyobozi wazone y'imboga , Christine  Mukarukatsa
Umuyobozi wazone y’imboga , Christine Mukarukatsa

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish