Digiqole ad

Giggs yacaga inyuma na murumuna we

Ryan Giggs nyuma yo kwemezwa ko yacaga inyuma umugore we akaryamana na Imogen Thomas, ubu noneho byamenyekanye ko yacaga inyuma na murumuna we Rhodri Giggs akamusambanyiriza umugore.

Giggs i Bumoso na murumuna we iburyo, nyina hagati

Ryan Giggs ngo yaba yaratangiye kuryamana n’umugore wa murumunawe mw’ibanga rikomeye, mu myaka 8 ishize.

Rhodri Giggs yatangaje ko ibyo mukuru we yamukoreye ari agahomamunwa, ko kandi Atari abizi kuko ari mukuru we ari n’umugore we Natasha atigeze abakeka.

Ku munsi w’ejo nibwo iyi nkuru yatangiye guhwihwiswa, mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize nibwo Rhodri yakoze ubukwe na Natasha bari bamaze igihe kinini babana.

Undi musambane w’ibanga, Natasha Giggs

Ryan, 37, Giggs ubu ari muri Espagne aho yasanze umugore we Stacey Cooke n’abana Libby na Zach, ngo agerageze kwiyunga n’umugore we nyuma yo kumuca inyuma kuri Imogen Thomas.

Rhodri Giggs,34,  ubu utoza ikipe yitwa Salford Sports, ari nayo yareze Ryan Giggs, yagize ati: “nagiye nshwana kenshi mukuru wanjye, ariko kuri iyi nshuro ni bibi cyane.”

Danny Wilson ubabyara ngo yumiwe

Umuseke.com

2 Comments

  • ni bajye bakora ibitangaza mu kibuga twishime ariko hanze ntacyo bafite

  • Gigs nyuma yo kuwuconga burya ahita ajya kwiha akabyizi,birababaje guhemukira murumuna we n’umuryango we

Comments are closed.

en_USEnglish