Digiqole ad

Gicumbi:mu gushaka aho bahinga ibidukikije birahababarira

Mu murenge wa Byumba Akarere ka Gicumbi, bamwe mu bahatuye batema ishyamba rikiri rito shashakisha aho bahinga batitaye ku kuba hahanamye.

Aho batemye ishyamba bashaka umurima
Aho batemye ishyamba bashaka umurima

Nubwo muri aka karere mu gihe cy’imvura hari mu havugwa byinshi byangizwa n’imvura ahanini, abaturage bamwe bo bakomeje kuvunira amatwi mu biti ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije cyane cyane amashyamba.

Umwe mu baturage b’umudugudu wa Ruyaga mu murenge wa Byumba yatemye ishyamba rikiri rito kuri metero kare hafi 200 ashaka aho ahinga nkuko abaturanyi be babidutangarije.

Siwe gusa ariko kuko hari n’ahandi bigaragara ko bakoze nkawe muri uyu mudugudu bashaka aho bahinga, bitwaje ko nta kibazo kuko isambu ari iyabo.

Bamwe mubo baturanye ariko bibatera impungenge. Umusaza Munyengabe utuye muri aka kagali yabwiye Umuseke.com ko bibabaza iyo babona ukuntu abaturanyi babo batema ibiti ngo bahinge kandi bazi neza ko ibyo biti ataribo gusa bigirira akamaro ahubwo n’abo baturanye bikabagirira mu bundi buryo.

Munyengabe ati “ Twagerageje kubabuza bamwe, tubabwira ko amashyamba yabo yari agikura adufitiye akamaro twese, ariko baratsemba ngo kuko ibiti ari ibyabo kandi biteye mu kwabo.

Baratema ibiti bikiri  bito
Baratema ibiti bikiri bito

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish