Digiqole ad

Gicumbi: Police yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 8

 Gicumbi: Police yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 8

Abafatiwe muri buriya bucuruzi basabya Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge kuko ngo bisubiza umuntu inyuma.

Ku bufatanye bw’abaturage na Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, uru rwego rwangije ibiyobyabwenge birimo Litiro 300 za kanyanga, amakarito 100 y’inzoga itemewe yitwa ‘chief waragi’ ndetse n’udupfunyika 362 tw’ikyobyabwenge cya mayirungi. Ibi byangijwe byafatiwe mu Karere ka Gicumbi mu kwezi gushize. Ibi biyobyabwenge byose byafashwe ngo bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 8, 800,000 Rwf.

Abafatiwe muri buriya bucuruzi basabya Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge kuko ngo bisubiza umuntu inyuma.
Abafatiwe muri buriya bucuruzi basabya Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge kuko ngo bisubiza umuntu inyuma.

Ubwo bamwe muri bantu 15 bakekwaho kugira uruhare mu gucuruza biriya biyobyabwenge berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa kane kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba, umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha, ACP Morris Murigo yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibyaha nk’ubujura, urugomo, ihohotera ritandukanye n’ibindi.

ACP Murigo yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubirwanya ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego zishinzwe umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Yongeyeho ko u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu mu guhangana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge binyuze mu mikoranire ya za Police ndetse na Police mpuzamahanga, InterPol.

Babiri mu bafatanywe biriya biyobyabwenge babwiye abanyamakuru ko bicuza icyatumye bishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko.

Baburiye Abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge kuko ngo nta kamaro karambye bigirira ababikoresha, ahubwo ngo byangiza ubuzima bwabo kandi bigatuma batagira iterambere rirambye.

Akarere ka Gicumbi kavugwamo kuba irembo abacuruzi b’ibiyobyabwenge bakoresha babyinjiza mu Rwanda babivanye muri Uganda.

Nubwo bikihagaragara, Police y’u Rwanda ikomeje gukorana n’abaturage bya hafi mu rwego rwo kumenya ababicuruza n’ababigura bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutebera.

RNP

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu mukwabu ni sawa kabsa bazatwereke n’ibyafatiwe hano iwacu i Kigali turebe ingano yabyo n’agaciro, abakora bino biyobyabwenge nibashaka babihagarike mu maguru mashya kuko usibye police nabonye n’izindi nzego zarabahagurikiye nka Dasso n’abanyerondo.

  • ”kwangiza ikintu gifite agaciro ubusanzwe byitwa guhemuka no kugira nabi”

    sinzi impamvu Polis itangaza agaciro k’ibiyobyabwenge iba yajugunye, yamennye cyangwa yatwitse. mwebwe abanyamakuru mwambariza ikiba kigamijwe kugena agaciro k’ibiyobyabwenge biba byamenwe munatugenzurire ikoreshwa ry’iryo jambo ”kwangiza” ubusanzwe nziko rikoreshwa uwangiza agamije ikintu kibi cyangiriza undi.

Comments are closed.

en_USEnglish